• 16/12/2019 9:16 11

Arsene Wenger yashinzwe kuyobora ikigo cya FIFA giteza imbere umupira w’amaguru ku Isi

Taliki 13, Ugushyingo, 2019 nibwo Arsene Wenger wahoze ari umutoza wa Arsenal yashinzwe kuyobora ikigo cya FIFA gishinzwe guteza imbere umupira w’amaguru.  Hari mu muhango wari uyobowe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino wabereye ku kicaro cyayo kiri Zurich mu Busuwisi.

Wenger yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cya FIFA gishinzwe iterambere rya Football

Wenger azaba ashinzwe ibikorwa byose biteza imbere umupira w’amaguru haba mu bagore cyangwa mu bagabo.

Azubakora ubushobozi amakipe haba mu bikoresho no mu bumenyi buhabwa abatoza n’abandi bakorana n’amakipe.

Niwe kandi uzaba ashinzwe kureba niba amategeko agenga uyu mukino ajyanye n’igihe ndetse niba akurikizwa uko ari.

Imwe mu mpamvu zatumye Arsene Wenger atorerwa kuyobora kiriya kigo ngo ni ubunararibonye afite mu gutoza.

Mu nshingano ze kandi Wenger azaba ashinzwe gushishikariza abahoze ari abakinnyi bakaza kubihagarika kwinjira mu myuga w’ubutoza .

Arsene Wenger bahimbaga  Le Professeur kubera uburyo yatozaga burimo ubuhanga, igice kinini cy’ubuzima bwe yakimaze atoza amakipe atandukanye ku migabane y’isi.

Yatoje AS Monaco, atoza Nagoya Grampus Eight yo mu Buyapani, nyuma ajya muri Arsenal.

Niwe mutoza watoje Arsenal igihe kirekire ndetse ari no mu batoza batoje ikipe imwe igihe kinini mu Bwongereza .

Nyuma yo kwegura ku butoza bw’iyi kipe yabaye umwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru bakomeye bakorera kuri za televiziyo.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora kiriya kigo cya FIFA kitwa Global Football Development Arsene Wenger yagize ati: “ Ubu akazi kanjye ni uguteza imbere umupira w’amaguru ku isi hose. Nzabishobora kuko nari nsanzwe nsesengura uko umupira uhagaze hirya no hino kandi nkabirebera mu nguni nyinshi. Intego yanjye ihuye n’iya FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru kandi nzakora icyo nshoboye cyose tuyigereho.”

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yavuze ko yizeye ko Wenger azuzuza inshingano ze bitewe n’uko asanzwe amuzi.

Ngo ni umugabo w’umunyamurava kandi ufite ubumenyi buhagije ku miterere ku miterere y’umupira w’amaguru ku isi.

FIFA media

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *