• 11/12/2019 11:37 11

Arsenal yirukanye umutoza mukuru Unai Emery

Ubuyobozi bwa Arsenal bumaze gutangaza ko bwirukanye Unai Emery wari usanzwe ari umutoza mukuru wayo. Yirukanywe kubera ko ngo nta musaruro ugaragara yatangaga ndetse iyi kipe yari iherutse gutsindwa  Eintracht Frankfurt yo mu Budage ibitego 2-1 mu mukino bakiniye mu kibuga cya Arsenal ariko kirimo abafana mbarwa.

Unai Emery yasezerewe mu gutoza Arsenal

Mbere y’uko ubuyobozi bwa Arsenal buhindura uko bwabonaga uriya mutoza, bwari busanzwe buvuga ko ari umutoza ukora uko ashoboye kandi ko nibitaragenda neza byari bugende binoga buhoro buhoro.

Abafana na Arsenal babwiye Umuseke ko iriya kipe yari igeze habi, ndetse ngo ni kure habi hashoboka.

Kuba Unai asezerewe ngo ni ibintu byagaragaraga ko bishoboka cyane.

Kugeza ubu abaye asimbuwe na Freddie Ljungberg.

Unai Emery Etxegoien yatoje amakipe menshi i Burayi harimo Lorca and Almería, Valencia, Spartak Moscow , Seville, Paris Saint Germain na Arsenal.

Yatangiye gutoza Arsenal taliki, Gicurasi, 2018 asinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko yashoboraga kongerwaho umwaka umwe.

The Guardian

UMUSEKE.RW

 

2 Ibitekerezo

  • byari bikwiye kuko byagaragiraga no mumipangireye yikipe

  • ntabwo azi kunamba kumukinnyi yahoraga ahindagura ikipe kdi ubona ko yari yarabuze onze majeur be murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *