Aristide umaze imyaka 7 muri ‘Kina Music’ yabasezeye

Gahunzire Aristide wari umaze imyaka irindwi ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi bo muri Kina Music yamaze gusezera muri iyi ‘music label’ ngo kuko batigeze bubahiriza ibyo yabasabye.

Aho Clement atari wasangaga ariwe uri gukurikirana ibikorwa bya Kina Music

Aristide ni umuntu uzwi mu gukorana n’abahanzi amenyekanisha ibikorwa byabo. Yabanje gukorana na King James batanduka muri 2012 arinabwo yahise ajya muri Kina Music.

Aristide warushinzwe itangazamakuru no gukurikirana ibikorwa by’abahanzi muri Kina Music yabwiye Umuseke ko ubu atagikorana n’iyo Nzu ifasha abahanzi.

Ngo impamvu nyamukuru yatumye ahava ngo ni uko hari ibitaragendaga neza mu mikoranire yabo.

Ati “Nabasabye ko byahinduka birangira ntacyo babikozeho mpitamo gusezera kugira ngo nyuma hatazazamo ibindi bibazo tukarebana nabi kandi twarakoranye neza.”

Ubu ngo ntacyo bamugomba nawe ntacyo abagomba batandukanye mu mahoro.

Kuba abantu bari bamumenyereye muri Kina Music akaba ahavuye ngo ntabwo bivuze ko aretse ibyo bikorwa byo gufasha abahanzi.

Ati “ Umuziki ni ibintu mazemo igihe sinawuvamo hari aho nzakomeza guhurira nabo mu muziki ni hagira unyegera tuzicara tuganire twumvikane uwo tuzahuza twakorana nta kibazo.”

Ishimwe Clement uyobora inzu ya Kina Music nawe yahamirije Umuseke aya makuru avuga ko batagikorana na Aristide.

Gahunzire Aristide yari amaze imyaka irindwi akorana na Kina Music
Avuga ko batandukanye neza

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Uyuse ngo nigiki ko ntaho narimuzi? Bajya gukorana ntacyo batubwiye no gutandukana ntacyo biturebaho. Muduhe amakuru mazima.

  • Hhhaaa. Ntitubikeney

  • Uyuse nawe yarumuhanzi muri kina music tutazi? Ngo yarashinzwiki? Muge muduha amakuru yabo tuzi abotutazi bajyiyo cyangwase niba aribi mutangiye natwe abakozi biwacu nibigwangaza bakagenda nkabasomyi bimena banyu tuzajya tubaha izonkuru ziwacu natwe mutwandike niba aribyo.

  • Ibi ntabwo bizabuza Impala gucuranga.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *