• 14/12/2019 8:34 49

Arifuza umucyo kurushaho mu itangwa ry’akazi ka Leta

Iyi ni ibaruwa ikubiyemo ibitekerezo twahawe n’umwe mu basura Umuseke utifuje gutangazwa umwirondoro.

Ibaruwa ifunguye, inagenewe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Muraho Nyakubahwa Minisitiri Ushinzwe Abakozi ba Leta n’Umurimo!

Maze igihe nkurikirana ibiba mu Itangwa ry’akazi mu Rwanda no gushyira mu myanya abakozi bayitsindiye.

Sinabyinjiyemo cyane ariko mbikurikirana nitaruye nkanumva impumeko y’abo duhurira mu bizami by’akazi hafi buri rimwe mu byumweru bibiri.

Ndi umwe mu bantu bajya batsinda Ibizami duhabwa bigamije gushakira Igihugu cyacu abakozi ariko amahirwe ntaransekera gusa nibera kuri Pending List cyangwa Urutonde rw’Abategereje kuzahabwa akazi na Leta mu gihe baba batararenza amezi atandatu baruriho.

Ndabizi iyo amezi atandatu arangiye utarabona umwanya ubwo amahirwe aba arangiye urongera wenda ukagira amahirwe ukarusubiraho cyangwa ukanarubura burundu.

Igitekerezo mfite, muvuga ko umuntu watsinze ikizami ntabashe kubona umwanya ajya kuri Pending List hanyuma haboneka umwanya usa n’uwo yatsindiye akawujyamo.

Gusa mushyiramo n’ingingo ivuga ko nabwo uwo mwanya awujyamo iyo Ikigo runaka aricyo kije kibasaba umukozi kubo mufite kuri Pending List nayo itari Public abari kuri urwo rutonde bamenywa n’umukozi wanyu urushinzwe; Iki nacyo kikaba cyakemurwa abaruriho bakajya bireba uko umwe avuyeho mugashyiraho akamenyetso kerekano ko yavuyeho.

Benshi iyo tuganira bibaza ukuntu hasohoka imyanya y’akazi ka Leta isa niyo batsindiye n’ibisabwa ari bimwe ariko ntawe barumva yagiye muri iyo myanya kuko n’ubundi isubizwa ku Isoko nyamara mufite urutonde rw’abayitsindiye mu mapiganwa muba mwaratanze nk’uko byose binyuzwa ku rubuga rwanyu rwa E-recruitment.

Umutego mwashyizeho wo kuvuga ngo ikigo runaka nicyo gisaba abantu nsanga bidakwiye kuko muri Minisiteri kandi nimwe mufite abakozi ba Leta mu nshingano bityo n’uburyo bashakwamo bugenwa namwe keretse ndamutse ntabisobanukiwe neza.

Ni mwebwe mukwiye kugena niba hakwiye gutangwa andi mafaranga yo gukoresha ipiganwa ry’umukozi ku mwanya usa n’uwo mufite utegereje bityo mukaba mwakwanzura ko uwo mwanya udakwiye kujya ku isoko ahubwo mugahita mufata ku bo mufite ku rutonde.

Ibi bizakuraho akayabo kagenda mu ikoreshwa ry’ibizami bisa n’ibyo mufitiye abakozi bari kuri Pending List ndetse ayo mafaranga buriya ntiyabura ikindi akora aho kuyajyana mu bizami kandi mufite umukozi mwamaze kwemeza ko yabitsinze ndetse mukamushyira no ku rutonde rw’abategereje.

Kuvuga ngo ikigo runaka nicyo kihitiramo kubasaba nsanga ataribyo kuko ingengo y’Imali itangwa kuri ibyo bizami ni Iya Leta nkeka ko atari iy’ikigo cyikura ku mufuka niba ubaho; gusa ikigaragara ni uko biba bisa n’aho n’ubundi ntacyo bimarira wawundi uhora atega ava Rusizi aje i Kigali gukora ikizami gisa n’icyo yatsindiye ku buryo ubaze amatike atanga n’ayo mutanga n’imihangayiko ahoramo wasanga bibarirwa mu mamiliyoni.

Keretse niba ntumva neza uko itegeko ribigena n’uburyo bikorwamo n’aho ubundi igitekerezo ntanze nzi neza ko nkihuriyeho na benshi mubo duhuje bene ibyo bibazo n’ubwo tubiganira tujujura rimwe tukanahakorera ibyaha byo gukeka ko ibizami bitazanyura mu mucyo bitewe n’uko tuba dusa n’abitereye ikizere cyo guhora mu bizami.

Biramutse bikozwe neza mukajya muhita mufata kubo mufite ku rutonde byakuraho na cya kimenyane n’itonesha bijya bivugwa mu itangwa ry’imirimo ya Leta kuko ntawamenya, ushobora gusanga bariya bavuga ngo barikoreshereza ibizami baba bagira ngo bimakaze amacenga ku bakora ibizami bazi neza uwo bagiye kwemeza uwo ari we.

Bagenzi banjye bamaze kumenyera ikizami nabo baatanga ibitekerezo byiyongera kuri ibi byanjye, maze Nyakubahwa muyobozi mukazabishakira ibisubizo bikwiye mu gihe mwasanga bifite ireme.

Ikindi cyifuzo ni uko ku rubuga rwa E-recruitment mwazashyiraho n’aho abantu barebera abari kuri iyo Pending List kuri buri mwanya kuko nabyo nsanga byakongera umucyo mu itangwa ry’akazi ka Leta mu Rwanda

Mu gihe mukibisuzuma, mbaye mbashimiye uburyo mwakiriye Igitekerezo cyanjye.

N.B: Ibitekerezo bikubiye muri iyi nyandiko n’iby’Umwanditsi ku Giti cye.


0 Igitekerezo

  • Ndagasomye cyaneee ibikubiye muri iyi baruwa ni ukuri kuzuye, ingengo y’imari iratikira ngo hakoreshwe ibizamini kandi hari abari kuri pending list babifitiye umushobozi wagashyizwe muri iyo myanya byhuse. gusa hari amayeri, amacenga, kwimakaza ikenewabo mu itangwa ry’akazi ka Leta kahoze ari aka leta. Ubu se nkite akazi ka leta ? oya kabaye aka leta twahabwa amahirwe angana ahubwo reka mbyitse kuzamurana kwa famille

    • No 2: Hari naho baterura ibizamini byo mu ishuri, akaba aribyo batanga ku bashaka akazi!!! Kandi nyamara buriya ngo ni ibintu 2 bitandukanye. Ibi nabyo bishobora gutuma mu kazi hinjira abatabikwiriye.

  • Ndagushimiye cyane wowe wafashe uyu mwanya ukatuvugira akari ku mutima twe twarumiwe ahubwo muzatubarize niba baba badukinisha bajye banzura ko twatsinzwe birangire kurusha kutubeshya ubusa.

    Njye ndumazeho umwaka sindumva kumbaza izina. Ariko ubundi rubahe? Ubundi uriya urushinzwe we ntiyihera abashatse buriya?

    Mutubarize twaragowe

  • Muvandimwe udusangije iki gitekerezo,sinzi imyaka ufite,ariko wowe kimwe n,abandi,reka mbasangize ubunararibonye(experience) wenda hari icyo byabafasha ku muti w,ikibazo mufite.
    Jyewe narangije Ikiciro cya 2 cya kaminuza muri 2000 n,amanota meza kandi mu ishami twita ko ribamo akazi.

    Nahereye ubwo nkora Ibizamini by,akazi ka leta n,ibigo,nkanabitsinda ariko simpabwe akazi.
    Bigeze muri 2005,urukweto rwarahengamye,inkumi nateretaga yarambenze,umuntu yangiriye inama,ko ngomba kwibagirwa ikitwa gusaba akazi muri leta(dore ko Ama ONGs baribamaze kuyasezerera).
    Impamvu yampaga ni eshatu:
    -Ikenewabo n,irari ryo kwigwizaho bituma ntaho namenera.
    -Umushahara urakenesha,ukazarinda usaza utageze ku nzozi zawe,kuko ubaho ubuzima buhora buciriritse.
    -Umuntu ukorera umushahara agirana isano n,umucakara,kuko ahora yitwararitse ,aho bishoboka n,aho bidashoboka,acunaguzwa,asuzugurwa,kugirango abone ko yakarambaho.
    Abenshi baranatikura,bakagambana,bagacabujagire,ngo,aha batagira kana.Ibyo kandi binyuranye n,indangagaciro z,umugabo cg umugore nyawe.

    Izo mpanuro zaranyubatse cyane,mpera ubwo ndwana no guhanga umurimo nkora ubucuruzi benshi bakwita ko bigayitse,biramvuna ariko ndwana inkundura.
    Ubu nandika,mfite igishoro kitari munsi ya miliyoni 500 n,ibikorwa bigeze ku yandi nk,ayo.Nahaye akazi abandi benshi,nsora neza,ubuzima bukagenda,n,amashuri narayongereye nkora Ikiciro cya 3 n,ubwo ntakazi nteganya gusaba.
    INAMA:
    -Reka ikitwa gusabiriza akazi,kuko ikenewabo mukugatanga ntaho giteze kujya.
    -Bya diplôme,bika mugikapa,kora akantu gato kazabyara ikinini.
    Mujya mwumva umuyobozi uvuga ko muri za 2004 yacukuraga imisarane iyo za GIKONDO.
    N,ubwo yaje kuzamukana indi turufu itashoborwa na bose,ariko igihe yacukuraga burya yahanganaga n,ubuzima.
    – Ibagirwa amafiyeri y,abaminuje,gushaka kubaho ubuzima buhenze kandi ntacyo ufite,ubundi ukore
    -Niba uri muri Kigali,yivemo vuba,ujye mu mujyi uciriritse,cg agasantire ko mu cyaro,uzane udushya(amandazi,icyayi,sambusa ku nyubako hirya no hino woherezeyo abana,curuza ubunyobwa n,amagi ku bubari hose,…..)imyaka 2 ya mbere uzaruha,uzaseba,uzavugwa,ariko ku mwaka wa 5 uzaba uri umushoramari n,umukoresha ukomeye.
    Uzabaze SINA Gérard uko yatangiye.
    Ibi nkubwiye biragoye,ariko birashoboka.
    Gusaba akazi mubiveho,ugatanga nawe arabyiruye,kandi akeneye ko umwana we yiga akora kugirango yirihire, nawe yoroherwe.
    Akeneye ko,umwana abereye se wabo cg nyirasenge,yubaka ubuzima bwe,akanita kube bari iyo mucyaro bamuteshaga umutwe.
    Akeneye kubaka igisekuru cy,abanyamuryango bize kandi batunze amafaranga kuko kera bitahigeze.
    Ubwo se wowe urumva uzagerwaho ryari?!
    Kandi mujye mwibuka ko mujya kwiga(abenshi mwirihira bibagoye),ntaho mwasinye ko nimurangiza bazabaha akazi!

    • @Humuka
      reka kutubeshya ngo ufite 500M nta muntu ufite ayo mafrw usoma inkuru nkiyi byongeye akabona n’umwanya wo kwandika ibintu byinshi gutyo ese ni gikorwa ki wakoze ukabona ayo mafrw keretse waribye niba uri kuvuga ukuri Koko tanga amazina yawe ureke kwihisha cg uzajye kuri TV utubwire uko witeje imbere utyo nabera nibwo mbonye umuntu wibeshyera ngo arakize ugahangara ngo miliyoni magana5

  • Muvandimwe udusangije iki gitekerezo,sinzi imyaka ufite,ariko wowe kimwe n,abandi,reka mbasangize ubunararibonye(experience) wenda hari icyo byabafasha ku muti w,ikibazo mufite.
    Jyewe narangije Ikiciro cya 2 cya kaminuza muri 2000 n,amanota meza kandi mu ishami twita ko ribamo akazi.

    Nahereye ubwo nkora Ibizamini by,akazi ka leta n,ibigo,nkanabitsinda ariko simpabwe akazi.
    Bigeze muri 2005,urukweto rwarahengamye,inkumi nateretaga yarambenze,umuntu yangiriye inama,ko ngomba kwibagirwa ikitwa gusaba akazi muri leta(dore ko Ama ONGs baribamaze kuyasezerera).
    Impamvu yampaga ni eshatu:
    -Ikenewabo n,irari ryo kwigwizaho bituma ntaho namenera.
    -Umushahara urakenesha,ukazarinda usaza utageze ku nzozi zawe,kuko ubaho ubuzima buhora buciriritse.
    -Umuntu ukorera umushahara agirana isano n,umucakara,kuko ahora yitwararitse ,aho bishoboka n,aho bidashoboka,acunaguzwa,asuzugurwa,kugirango abone ko yakarambaho.
    Abenshi baranatikura,bakagambana,bagacabujagire,ngo,aha batagira kana.Ibyo kandi binyuranye n,indangagaciro z,umugabo cg umugore nyawe.

    Izo mpanuro zaranyubatse cyane,mpera ubwo ndwana no guhanga umurimo nkora ubucuruzi benshi bakwita ko bigayitse,biramvuna ariko ndwana inkundura.
    Ubu nandika,mfite igishoro kitari munsi ya miliyoni 500 n,ibikorwa bigeze ku yandi nk,ayo.Nahaye akazi abandi benshi,nsora neza,ubuzima bukagenda,n,amashuri narayongereye nkora Ikiciro cya 3 n,ubwo ntakazi nteganya gusaba.
    INAMA:
    -Reka ikitwa gusabiriza akazi,kuko ikenewabo mukugatanga ntaho giteze kujya.
    -Bya diplôme,bika mugikapa,kora akantu gato kazabyara ikinini.
    Mujya mwumva umuyobozi uvuga ko muri za 2004 yacukuraga imisarane iyo za GIKONDO.
    N,ubwo yaje kuzamukana indi turufu itashoborwa na bose,ariko igihe yacukuraga burya yahanganaga n,ubuzima.
    – Ibagirwa amafiyeri y,abaminuje,gushaka kubaho ubuzima buhenze kandi ntacyo ufite,ubundi ukore
    -Niba uri muri Kigali,yivemo vuba,ujye mu mujyi uciriritse,cg agasantire ko mu cyaro,uzane udushya(amandazi,icyayi,sambusa ku nyubako hirya no hino woherezeyo abana,curuza ubunyobwa n,amagi ku bubari hose,…..)imyaka 2 ya mbere uzaruha,uzaseba,uzavugwa,ariko ku mwaka wa 5 uzaba uri umushoramari n,umukoresha ukomeye.
    Uzabaze SINA Gérard uko yatangiye.
    Ibi nkubwiye biragoye,ariko birashoboka.
    Gusaba akazi mubiveho,ugatanga nawe arabyiruye,kandi akeneye ko umwana we yiga akora kugirango yirihire, nawe yoroherwe.
    Akeneye ko,umwana abereye se wabo cg nyirasenge,yubaka ubuzima bwe,akanita kube bari iyo mucyaro bamuteshaga umutwe.
    Akeneye kubaka igisekuru cy,abanyamuryango bize kandi batunze amafaranga kuko kera bitahigeze.
    Ubwo se wowe urumva uzagerwaho ryari?!
    Kandi mujye mwibuka ko mujya kwiga(abenshi mwirihira bibagoye),ntaho mwasinye ko nimurangiza bazabaha akazi!

    • Wowe Humuka ibyo uvuga nibyo ariko kuri ubu biragoranye mu Rwanda. uratangira ngo ni ukwihangira umurimo ugakeneshwa kubera imisoro, munyangire, imisanzu, kugusaba imigabane ukisanga wahombejwe. Wagie Imana ku gihe cyawe byari bigishoboka ariko ibyitwa cooperative, ipantente, n’ibindi biri kuduhombya..

  • Ibyo gutanga akazi muri Leta biteye isoni n’agahinda. Muzabaze abapiganira imyanya y’akazi muri REB uko bibagendekera. Hari ikimenyane n’icyenewabo biteye ubwoba. Bubatse akazu kuzagasenya bizasaba Umuyobozi ufite ingufu kandi udatinya; akaba aniyizeye bihagije.

  • @UWAYO ibyo nkubwira ni ukuri.Nukomeza gushidikanya umpe email yawe hano tuzavugane unansure.

    Ndemeranywa n,uwavuze ko imisoro iremereye ku muntu ugitangira business ari ikibazo. Ariko kugeza ubu,turacyafite amahirwe muri secteurs zimwe na zimwe.Nko mu buhinzi n,ubworozi, imisoro iri hasi.

    Hari utakwemera ko ushobora guhuza ubworozi bw,inkoko n,ubuhinzi bw,amatunda,bikagera aho biguha miliyoni 120 ku mwaka kandi wahereye ku gishoro kitageze no kuri 200.000F.
    Utangira ukodesha ubutaka,unagura buhoro buhoro

    Ni inde mukoresha uzaguhemba 12 millions ku kwezi?! Ntawe.
    Ikindi ni uko iyo ushobora kwinjiza ayo ku kwezi,nta banque yatinya kuguha 1milliard,kandi wayishyura neza mugihe kitarenze imyaka itanu.

  • Humuka. Njye ndifuza ko wansangiza ubunararibony bwanyu mu kwihangira imirimo niba bishoboka. Email yanjye ni evodemz@gmail.com. murakoze

  • Nanjye e-mail ayanjye ni agarurayo@gmail.com

  • iyananjye ni nphanu10@gmail.com

  • Urakoze wowe wanditse iyi baruwa kuko wagaragaje ko ufite umuhate wo kwihangana. Gusa sinabura kukubwira ko abantu benshi badasobanukiwe n’ibijyanye na ruriya rutonde uvuga; ubundi ukurikije uko amategeko agena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi ba leta abiteganya, umuntu uri ku rutonde ajya mu mwanya iyo uwari wagiye mu mwanya ni ukuvuga uwamurushije mbere akavuyemo hatarashira amezi atandatu. Ibi bisobanuye ko ushyirwa muri wa mwanya wapiganiye kandi mu rwego nubundi wari wapiganyemo. Dufashe nk’urugero niba wari wakoze ikizami mu karere ka Kamonyi ku mwanya wa gitifu w’umurenge, aho niho honyine pending list ikoreshwa ntabwo bivuze ko niba Muhanga bafite umwanya wa gitifu w’umurenge wemerewe kuwujyamo. Uzasome neza ingingo ya 27 na 28 y’Iteka rya Perezida rigena UBURYO BWO GUSHAKA, GUSHYIRAHO NO GUSHYIRA MU MYANYA ABAKOZI BA LETA (https://www.mifotra.gov.rw/uploads/media/Presidential_Order__determining_modalities_for_recruitment__appointment_and_nomination_of_Public_Servants_2017.pdf). Njyewe nagize amahirwe akazi ndagafite ariko nkurikije uko ibihe bisigaye bimeze kubera ubwinshi bw’abakeneye akazi, nakunze cyane inama za HUMUKA. Amahirwe masa

  • Emmanuel hanyuma se uwagiye muri uwo mwanya aba yawugiyemo ngo awuvemo uwujyemo? Ibi ntibisobanutse namba ndabona arinko kwikina. Gusa nanjye sinkiba kuri izo ntonde nagize amahirwe ndamenyera

  • Ariko se tureke ibidasobanutse bikomeze gukorwa kweri mu itangwa ry’akazi ngo twihangire imirimo?Bivugango udafite ukomeye yihangire imirimo yibagirwe gusaba akazi muri Leta.Dufite abayobozi beza ariko iki cyo…….!!!!!

  • nsavenus@yahoo.fr , wampa iryo banga ryo kwihangira umurimo, thx

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *