Aricuza cyane kwitukuza

Jahalia Ngonde umuyobozi w’ibirori (MC) uzwi muriTanzania aricuza cyane guhindura uruhu rwe rwirabura akarugira inzobe akoresheje amavuta abikora. Avuga ko yabikoze kuko abagabo benshi muri Tanzania bakunda abagore b’inzobe.

Ndonge mbere yariraburaga ubu ni uku asa
Ndonge mbere yariraburaga ubu ni uku asa

Ati “Nahinduye uruhu rwanjye rw’Abatanzania ngo mpinduke nk’umuzungu utari we, murabizi abagabo benshi ino bakunda abagore b’inzobe niyo mpamvu abagore bo muri Africa natwe tubona ari byiza guhindura uruhu kugira ngo tubone abagabo badukunda.”

Ngonde ariko avuga ko kwitukuza ari akaga kuko ngo iyo utabashije gukomeza kubona amavuta asabwa ubabara.

Ati “Urashya cyane ku ruhu, urashya ukababara. Niyo mpamvu nta mukobwa cyangwa umugore nagira inama yo guhindura uruhu rwe ngo agire uruhu rumushyira muri ibi bibazo.”

Ku maboko ye hari ibigaragaza uko byamugendekeye
Ku maboko ye hari ibigaragaza uko byamugendekeye

Yabwiye BBC ko guhindura uruhu bitera amabara bamwe bita ‘madowadowa’ cyangwa ‘tashitashi’ ku ruhu iyo utabonye ayo mavuta asabwa bihoraho. Bikagera n’aho n’iyo wasigaho iki ntacyo wahindura.

Ati “Niyo mpamvu ubu mbabaye cyane kuko ntashobora gusubirana rwa ruhu rwanjye rwa kinyafurika nahoranye.”

Uyu mugore avuga ko yakosheje, yakosheje cyane ku buryo aba yumva yanasaba imbabazi, agira inama abakiri bato birabura kwirinda  guhindura uruhu rwabo ngo batazicuza nka we.

Ati iyo ubuze ariya mavuta urababara wumva ushya
Ati iyo ubuze ariya mavuta urababara wumva ushya
Ntashobora gusubirana ibara ry'umwimerere ry'uruhu rwe
Ntashobora gusubirana ibara ry’umwimerere ry’uruhu rwe

Mu Rwanda aya mavuta ahindura uruhu naho yarahageze ndetse amaze igihe akoreshwa na bamwe.

Aba ni bamwe mu bahanzi n’aabandi bazwi cyane bikunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko nabo bakoresheje amavuta bagahindura uruhu bahoranye.

Alioni mbere
Ubu
The Ben mbere
Ubu
Mutesi wa kera na Miss Rwanda Jolly Mutesi nyuma
Princess Priscillah ubu na Priscillah akiri muto
Knowless kubukwe bwe na Butera Jeanne akiri umwangavu
Young Grace hambere n’uwo muri ibi bihe
Jay Polly wa 2017 na Jay Polly 2017
Jay Polly wa 2017 na Jay Polly 2017
Ni umuntu umwe, ni umuhanzi Paccy

Perezida wa Republika aherutse gusubiza uwari wanditse kuri Twitter ko ibi bintu byo kwihindura uruhu bidakwiriye.

Bwakeye haba umukwabu wo gufata amwe mu mavuta bizwi ko ahindura uruhu mu maguriro i Kigali.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Iyi nkuru iraryoshye ,nuko ari ngufi gusa!!Mbega weeeeee!!!!!! Ubutaha muzashyireho abantu bose bitukuje ubundi twihere amaso ndetse n’abakiri bato bakuremo isomo

  • Itangazamakuru ni iryo kwitonderwa; ubu ariya mafoto mwayakuyehe koko!!!
    Jye nzajya mbagendera kure!!!

  • Mugomba no kumenya ko appareil zakoreshwaga kera mu gufata amafoto zahindutse

  • Alioni mbere nibwo yari mwiza, ubu asa nabi

  • Hihi
    Butera yarameze nka agaturumbiiiii
    Ndebera se wana pacyyy
    Nukuri ubu niho bacyeye
    Sha agafaranga ni bon
    Ntiwabanyweraho amazi
    Rata muzakomeze mwe muri star mugure ibitaro feke
    Nka Knowles we na bariya bibitseho agatubutse miss jolie
    Urabonako ko bisiga ibibahindura hose ntumenya ko bigeze kuba abirabura
    Ntawe na veva kuba star si ikintu
    Kandi nukuri peau yabo yarabinjirije rwose
    Na ba byonce na rihana Niko byagiye bibagendekera
    Ise wa byonce we yaranabivuze
    Ati iyo atisiga se ninde uba ukijya kumureba
    So mureke star busige bafite ayo kuzivuza
    Bo barinjije

  • UBWO SE KO BAYICIYE MWIBWIRAKO NTAWUZONGERA KUYISIGA (MUKOROGO)??? IZAJYA IGURISHWA NK’URUMOGI. ARIKO BIRABABAJE KUBONA MWISUZUGUZA IMBERE Y’ABAZUNGU. UMUSITARI WESE WITUKUJE NTAKONGERE GUHABWA CONTRAT DE PUBLICITE AHO ARIHO HOSE.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *