Areruya Joseph yanditse amateka muri Paris-Roubaix 2019

 Areruya Joseph yanditse amateka muri Paris-Roubaix 2019

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’isiganwa ry’umunsi umwe riri mu agoye kurusha andi ku isi ‘Paris-Roubaix’ ryo mu Bufaransa, hitabiriye umukinnyi w’umwirabura ukomoka ku mugabane wa Afurika, Areruya Joseph ashobora kurangiza isiganwa.

Areruya Joseph yabaye umwirabura ukomoka muri Afurika wa mbere witabiriye Paris-Roubaix
Areruya Joseph yabaye umwirabura ukomoka muri Afurika wa mbere witabiriye Paris-Roubaix

Isiganwa mpuzamahanga ry’umunsi umwe, Paris-Roubaix bita L’Enfer du Nord, la Reine des Classiques, cyangwa ‘A Sunday in Hell’ kubera ukuntu rigoranye cyane ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019.

Iri siganwa ryahagurutse i Compiègne  risorezwa mu gace ka  Roubaix mu Bufaransa ku ntera y’Ibilometero 257. Ryitabiriwe n’abakinnyi 175 ariko abashoboye kurirangiza ni 110 gusa.

Abandi 65 barimo n’ibihangange nka André Greipel bananiwe kugera ku murongo usorezwaho kubera ibibazo bitandukanye birimo uburwayi, umunaniro n’ibindi byatewe n’inzitizi nyinshi ziba muri iri siganwa zirimo kuba bakinira ibilometero byaryo mu mihanda y’amabuye, imihanda igora cyane abakinnyi basiganwa ku magare.

Mu bakinnyi 110 bashoboye kugera ku murongo, ababariwe ibihe bakoresheje ni 100 gusa naho abandi 10 bageze ku murongo basizwe n’Umubiligi Philippe Gilbert  wegukanye isiganwa iminota irenga 40 kandi amategeko yemeza ko bivuga ko abahageze nyuma yayo batabarirwa ibihe bakoresheje.

Umukinnyi wa Deceuninck–Quick-Step yo mu Bubiligi, Philippe Gilbert waje ku mwanya wa mbere yakoresheje amasaha 5h58’02’’.

Areruya Joseph wabaye Umunya-Afurika wirabura wa mbere witabiriye iri siganwa riri mu agoye kurusha andi ku isi yanatunguranye agera ku murongo agasoza isiganwa nubwo ari muri abo bakinnyi 10 batabariwe ibihe bakoresheje.

Nyuma y’isiganwa Areruya uvuka mu karere ka Kayonza yabwiye itangazamakuru ko yageze ku ntego yihaye mbere yo gutangira gusiganwa.

Yagize ati: “Intego yanjye uyu munsi yari ugusoza isiganwa, imyaka itaha nkazitwara neza kurushaho. Inkuru y’ibyo nakoze nziko itera ishema umugabane wa Afurika wose, kandi abakiri bato basiganwa ku magare bari mu Rwanda bazifuza gukora cyane ngo bagere kuri uru rwego.”

Areruya w’imyaka 23 byashobokaga ko yari gusoreza mu myanya myiza kurushaho ariko ntiyahiriwe kuko televiziyo mpuzamahanga zerekanye iri siganwa zirimo; France 3, EuroSports 2 na Super Sports 5 zamugaragaje asaba ubufasha yatobokesheje ipine ry’igare ubwo bari bamaze gusiganwa ibilometero 101.

Gusa yashimwe cyane n’umutoza w’ikipe ye Delko Marseille Provence kuko yafashije mugenzi we Evaldas Šiškevičius ukomoka muri Lithuania wasoreje ku mwanya wa cyenda (9) muri iri siganwa.

Intego yihaye mbere yo gutangira isiganwa yayigezeho
Intego yihaye mbere yo gutangira isiganwa yayigezeho
Bamaze gusiganwa ibiometero 101 yagize ikibazo cy'ipine y'igare, asaba ubufasha
Bamaze gusiganwa ibiometero 101 yagize ikibazo cy’ipine y’igare, asaba ubufasha
Umwenda wa Areruya Joseph muri iri siganwa wari utamirije amabendera y'u Rwanda ku maboko
Umwenda wa Areruya Joseph muri iri siganwa wari utamirije amabendera y’u Rwanda ku maboko
Yageze ku murongo yananiwe cyane ariko yishimiye amateka yanditse
Yageze ku murongo yananiwe cyane ariko yishimiye amateka yanditse
Philippe Gilbert wa Deceuninck–Quick-Step yo mu Bubiligi yegukanye isiganwa mbere akoresheje 5h58’02’’
Philippe Gilbert wa Deceuninck–Quick-Step yo mu Bubiligi yegukanye isiganwa mbere akoresheje 5h58’02’’
Uwegukanye iri siganwa ahembwa igihembo gifite ishusho y'ibuye kuko ibilometero byinshi byaryo bikinirwa mu mihanda y'amabuye igora cyane
Uwegukanye iri siganwa ahembwa igihembo gifite ishusho y’ibuye kuko ibilometero byinshi byaryo bikinirwa mu mihanda y’amabuye igora cyane
Uko abaje imbere bakurikiranye
Uko abaje imbere bakurikiranye

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

 

3 Comments

  • Ariko rwose bana bacu ntimukishyire hasi ngo umugabane wa Afrika uraterwa ishema n ibyo wakoze se urumva iryo rushanwa hari icyo rimariye Afrika koko?nta nyungu rwose riha umugabane ubuse koko urumva twaryitaho,ntiriducira ishati rwose,tuzaterwa ishema nuko uvumbura ikintu kigirira Afrika akamaro naho niyo watwara iryo rushanwa ni ishema ryawe twe rwose ntago ari ikintu twifuza kugeraho kuburyo twakumva ko kugikozaho intoki hari hejuru kidushyira ntaho rwose.

    Ubu si nakwihanukira ngo mvuge ngo mbonye umwanya muri havard university ngo biratera ishema u Rwanda kuki se?ishema Ruzarigira ni Rwubaka amashuri yarwo atanga ubumenyi aho umuntu asohokamo yikorera ikintu gifitiye umumaro abandi iryo niryo shema naho havard yabaho itabaho ntacyo bimbwiye ndi hejuru bityo rero nta kintu cy imahanga rwose navuga ngo ninkigeraho kiranshyira hejuru ngo bityo umugabane wanjye uraba ugize ishema,reka da ishema turarihorana iyo dukoze ibyacu neza,riboneka iwacu nihobrishakirwa ntiriba mu by abanyamahanga,ntimukishyire hasi kuko ibyo by abanyamahanga mushimagiza bituma babishyira hejuru kandi badahari ubundi.

  • None se ubundi, yakoze iki ko numva atanagarahara mi 101 babariwe ibipimo? Yabaye uwakangahe se? Ibi nibyo bituma abana bacu ntaho bagera kuko mubogagiza nta nicyo bagezeho.

  • Ngo biratera ishema Africa? Naragenze ndabona pepee!!!! Umuntu ntiyabashije kubarirwa ibihe bamusize hafi isaha none ngo ni ishema? Mujye mureka kubeshya abantu ntacyo wakoze rwose. Byibura iyo uba warangije ukabarirwa ibihe niyo uba uwa nyuma wenda ariko bakakubarira ibihe. Yewe sport yacu ifite ibibazo byinshi pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *