• 24/01/2020 1:40 54

Areruya, agiye mu isiganwa ritarajyamo ‘undi munyafurika’

L’Enfer du Nord, la Reine des Classiques,  a Sunday in Hell ni amazina bahimba isiganwa rimaze igihe kinini cyane mu mukino w’amagare kandi rigoranye ubundi ryitwa Paris-Roubaix. Areruya Joseph niwe mukinnyi wa mbere wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ugiye gukina iri rushanwa rizaba kuya 14 Mata.

Areruya Joseph umukinnyi wa Delko ikipe y'ababigize umwuga mu Bufaransa
Areruya Joseph umukinnyi wa Delko ikipe y’ababigize umwuga mu Bufaransa

Asanzwe azi kandi amenyereye ‘urukuta rwa Kigali’ inzira iterera cyane y’umuhanda w’amabuye ahitwa kwa Mutwe i Nyamirambo.  Paris-Roubaix nayo yiganjemo imihanda iterera cyane kandi y’amabuye mu gice cy’Ubufaransa kegereye Ububiligi.

Ikipe ya Delko-Marseille-Provence uyu musore w’imyaka 23 akinira yemeje ko ari mu bazitabira iri siganwa nk’uko bivugwa na RFI.

Paris-Roubaix ni ibirometero 257 ariko 55Km muri zo ni imihanda y’amabuye igoranye, ni isiganwa risaba ubuhanga, ni umwihariko w’inzobere akenshi ryitabirwa n’abo mu bihugu bikomeye muri uyu mukino (U Buholandi, u Butaliyani, u Bubiligi, u Bufaransa…)

Mu nshuro 116 iri siganwa rigiye kubaho guher amu 1896, nta na rimwe umukinnyi wo muri Africa yo munsi ya Sahara araryitabira, iri siganwa niryo rifatwa nk’irikuru mu yandi yose ku isi, ndetse riri mu masiganwa atanu afatwa nk’amakuru ku isi. (Monuments (Milan-San Remo, le Tour des Flandres, Paris-Roubaix, Liège-Bastogne-Liège et le Tour de Lombardie).

Kugeza ubu umunyafurika wari warasiganwe muri iri siganwa ni umunyamaroke Rafaâ Chtioui mu 2011 na 2012. Mu myaka micye ishize Merhawi Kudus na Daniel Teklehaimanot bo muri Eritrea nabo babashije kwitabira irya Liège-Bastogne-Liège riri muri ariya atanu makuru ku isi.

Areruya Joseph amaze iminsi yitozanya na bagenzi be bakinana bitegura iri siganwa, Frédéric Rostaing uyobora iyipe ya Delko akinamo avuga ko Areruya yiteguye cyane iri siganwa.

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *