• 18/01/2020 12:21 04

Arashinja Charly na Nina kumwambura, ngo azabasanga ku rubyiniro abishyuze

Charlotte Rulinda na Muhoza Fatuma bagize itsinda rya Charly&Nina barashinjwa kwambura agera ku Frw 150 000 umushoferi wabatwaraga, ntibahakana ideni ariko bavuga ko uwishyuza wese adakwiye kujya mu itangazamakuru.

Charly na Nina ngo umwe muri bo yabwiye uriya mugabo ko atamukeneye iwe ngo aje kumwishyuza

 

Ubashinja yitwa Nshimiyimana Gilbert ngo yamaze igihe akorana na bo abatwara mu bitaramo aho bakorera imyitozo ndetse no mu biganiro ku bitangazamakuru binyuranye.

Uyu mugabo waganiriye na Umuseke yavuze ko amaze igihe akora akazi ko gutwara imodoka ngo ajya gukorana n’aba bahanzi ikiraka yagihawe n’uwitwa Rwema usanzwe ari mu bajyanama ba Charly&Nina.

Ngo yabatwaye igihe kingana n’ukwezi batamwishyura ariko bakamwizeza ko bazamwishyurira rimwe. Ukwezi gushize ngo yabishyuzaga Frw 200 000 nyuma baza kumuhamo Frw 50 000 gusa.

Ngo yakomeje kubishyuza amafaranga bamusigayemo, bigera aho baza kumuha Cheque, ariko ayigejeje kuri Banki bayanga bavuga ko ifite ikibazo.

Nyuma yaho yavuganye na Rwema amwima ayo mafaranga akajya amwohereza kuri Nina ngo abe ari we uzamwishyura.

Ngo Nina na we yarayamwimye akamubwira ko ntacyo bavugana, akamusubiza kwa Rwema, yakomeje guhatiriza bagera n’aho batakimwitaba kuri telefone.

Ati “Ubu iyo muhamagaye ‘arakupa’ (gukuraho telefoni) ntabwo akimvugisha, nigeze no kujya iwe aho atuye yanga kunkingurira ahubwo antumaho umukozi ngo nimukenera njye muhamagara sinkajye iwe.”

Uyu mugabo avuga ko ideni rye rigiye kumara amezi atatu ngo ntako atagize aborohereza kuko yageze naho ababwira ko bagomba kumwishyura Frw 100 000 gusa.

Avuga ko amafaranga bamufitiye ayakeneye cyane kuko na we afite ideni rya Banki. Ati “Nzemera mbasange no mu gitaramo yenda mpangane n’aba Bouncer ariko mve aho bayampaye.”

Nina aganira na Umuseke ntabwo yigeze ahakana aya makuru, yavuze ko abantu bose ‘afitiye amafaranga badakwiye kujya mu itangazamakuru’ ngo kuko atari igikorwa cya Kigabo.

Ati “Ubu koko abantu bose umuntu afitiye amafaranga bagiye bajya mu itangazamakuru ntitwaba twaragowe, nta muntu w’umugabo wo gukora ibintu nk’ibyo pe.”

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Aba bakobwa nibishyure, gute birirwa bimaringa imbere y’ abantu yewe bakajya n’ iburayi barangiza bakabura 150000 yo kwishyura uwabatwaye? bagize ngo imodoka inywa amazi? niba badashaka ko ubuhemu bwabo tutajya tubumenya bajye baba inyangamugayo bazunguze amabuno bishyuye abo barimo imyenda

  • Ariko ibyo izi nkumi zivuga nibyo: kwishyuza umuntu ntabwo ari ngombwa kujya mu binyamakuru, ubonye byanze wakwifashisha inzego z’ubuyobozi. Cyakora uwishyuza Leta we nabyumva.
    Ahubwo se iyi myambarire bo ntirabateranya na Bamporiki ra?!!!

    • Umva sha nawe ushyigikiye abambuzi ,niba batari bashoboye kuyishyura bagombaga kugenda n’amaguru cg bagatega Bus kuko twese niko tugenda kandi mbona nta kibazo bidutera,nahoubundi bagomba kwishyura uko byagenda kose.

      • @Sniper; Kuri bo kugenda muri Bus ntabwo byakunda Man!
        (Une star, c’est quelqu’un qui travaille dur pour être connu et qui, ensuite, porte des lunettes noires pour qu’on ne le reconnaisse pas).

        • nawe ntabwo uri serious, niba atari ubugabo kwishyiriza ku itangaza amakuru se, kwambura byo n ubugabo? kwanga kwitaba umuntu umufitiye ideni n ubugabo. ubu se ko hari abitabaza Umukru w ‘ Igihugu kugirango bishyurwe nkaswe itangaza makuru. Une Star ca se respecte man

    • Umva sha nawe ushyigikiye abambuzi ,niba batari bashoboye kuyishyura bagombaga kugenda n’amaguru cg bagatega Bus kuko twese niko tugenda kandi mbona nta kibazo bidutera,naho ubundi bagomba kwishyura uko byagenda kose.

  • Biriya si ubupfura ahubwo ni ubuhemu.Nibamwishyure bareke luvuha atari umugabo kuko yari Ku kazi nkuko nabo bakora bashaka kunguka.
    So bikomeza kwisebya bihagararaho kuko nta kuri ko kwambura uwagukoreye.

  • erega buriya kujya mu itangazamakuru ni uko ntako aba atagize.nibamwishyure nabo iyo baba badashaka ko bijya mu itangazamakuru bari kubikora hakiri kare

  • esubundi igihe bahittingiye nama contracts bafite nibigo bikomeye nkaza mtn nibindi, ningendo birirwamo za burayi nahandi, bakuiguliye akamodoka koko kwamafranga bayakoreye???? barutwe na young grace utarararenga nakanyaru koko????? murasebye bakecu, nukuiligwa muyahonga insoresore nabafubuzi gusa ntanikintu kizima murakuramo???? shame on you, murutwa na passy yiyuzulije akazu ke nyamata muilirwa mumuvuga gusa ngoniza butore, ndabashinyitse

  • kabisa umuntu wese urimo ideni undi agiye mu itangazamakuru ahubwo byarangira itangazamakuru ari aho kwishyuriza nanjye simbona ko byari bikwiye noneho 100.000rfw ubwose bamufitiye nka 1M noneho yakwiyahura

  • Ngewe mbona ntakosa afite kuko urakoze agomba kwishyuzwa. Naho uwo mukobwa uvuga ngo si ubugabo namubaza niba ubugabo ari ukwambura. Mbona ari umuco weze mubahanzi bacu. Niyo mpamvu music yacu bigoye ko itera imbere mugihe hakiri abntu bateye nkaba bakobwa

  • None se ko aza iwabo bakamwirukanira hanze,yabahamagara ntibitabe,bagirango ayahebe? icyo nzi cyo ubu agiye kuyabona ! Ahubwo nuko yabanje kubagoragoza,ubundi yakabaye yaratinze kuko ba bihemu ahantu hose bemerewe gushyirwa amazina yabo kuri bose babireba

  • Uyu chauffeur ni injiji kweri. Ko afite cheque se, yagiye kuri RIB akareba ko batabatwara mu mapingu. Jyewe Ubu nta muntu ukintesha umutwe, RIB yaraje,bose nzajya mbarega.

  • umvarwose ubu se ba Charlie babambuye niyo yaba 50000 ntibajya mu itangazamakuru ariko ntimugatete ngo ni 100000 gusa ntamafaranga aba macye rwose cyane ko yayavunikiye sinkunga bari kumuha

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *