• 27/01/2020 1:56 43

APR yasezerewe rugikubita

APR FC yasezerewe mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa n’ikipe ya Club Africain iyitsinze bitatu kuri kimwe muri Tunisia.

APR FC yasezerewe muri iri rushanwa ikinnye imikino ibiri gusa
APR FC yasezerewe muri iri rushanwa ikinnye imikino ibiri gusa

Hari mu mukino wo kwishyura mu majonjora ya mbere y’iyi mikino nyafurika. Umukino ubanza amakipe yombi yaguye miswi ubusa ku busa i Kigali.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe. Club Africain yabonye igitego cya mbere ku munota wa 13 w’umukino.

Igitego cya APR cyatsinzwe ku munota wa 28 na Hakizimana Muhadjiri kuri Penaliti.

Mu gice cya kabiri APR yokejwe igitutu kurushaho itsindwa ibindi bitego bibiri harimo kimwe Mangwende yitsinze n’umutwe.

Umukino warangiye ari bitatu ku busa i Rhades muri Tunisia APR isezererwa muri iri rushanwa ku ikubitiro.

Umukino urangiye abasore ba APR bagiye kubwira umusifuzi ko atabaye intabera
Umukino urangiye abasore ba APR bagiye kubwira umusifuzi ko atabaye intabera

Mu mikino nk’iyi ariko ya Confederation Cup kuri uyu wa gatatu Mukura VS izakira Free State Stars yo muri Afrika y’Epfo mu mukino wo kwishyura nyuma yo kugwa miswi mu cyumweru gishize i Johannesburg.

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • APR N’UBWO YAVUYEMO NZAYIFANA KABISA; NIMVA MURI UBU BUZIMA ABO MWITA ABAZIMU NIBA BABAHO BAZAJYA BAZA KUYIFANA PE

  • CAF ikwiye kureka match za APR mu marushanwa nyafrika zikajya ziifurwa n’abasifuzi bacu gusa.

  • None se bikomye umusifuzi kandi bitsinze n’igitego?!! Star à domicile

  • Ibi ni byo bitera umujinya abakeba bakaduca frws ngo twitwaye nabi ku kibuga cg bakaduhagarika imikino itabarika!

  • APR MUTETERI NIGARUKE IRASEBYE. EREGA BABAMENYEREJE NABI! IYO WAMENYEREYE GUTETESHWA IYO UGEZE HANZE BIRAGUCANGA. NIBAGUMYE BAYIBIRE UMUSARURO BAZAJYA BAWUBONA

  • NIBATAHE BAZE BATWARE IBIKOMBE BYA HANO MU NZIRA BATUYE BABIKORAMO HARI NTAGO IBAYO(INZIRA)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *