• 04/12/2020 12:33 50

APR yasabye abakinnyi kuzagera mu matsinda CAF Champions League

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kuzayigeza mu matsinda y’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF, Champions League).

Gen Muganga hamwe n’umutoza wa APR FC

Inama yabaye  ku wa gatatu tariki ya 3 Kanama, ibera Kimihurura ku biro by’iyi kipe aho isanzwe ikorera ibikorwa byayo bya buri munsi, yahuje Abakinnyi abatoza ndetse n’abayobozi b’iyi kipe ubuyobozi bwaganiriye n’abakinnyi bafata imigabo n’imigambi by’umwaka utaha w’imikino.

Visi Perezida wa APR FC, Maj Gen Mubarakh Muganga yashimiye abakinnyi nyuma yo kubona ko  bitwaye neza ntibongere ibiro mu mezi atandatu ashize badakorera imyitozo hamwe.

Ati: “Mbere na mbere ndagira ngo mbanze mbashimire ko mwakurikije amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, kandi ndabona mwarakomeje no gukora imyitozo ku giti cyanyu mu meze neza ntimwongereye ibilo. Mukomereze aho, kuko mu gihe imikino izaba isubukuwe bitazabasaba akazi kenshi kugira ngo musubire ku murongo.”

Muganga yasabye aba bakinnyi gukora ibitarakorwa n’indi kipe hano mu Rwanda bakageza ikipe yabo mu mikino yo mu matsinda ya CAF, Champions League.

Ati: “Turifuza kwitwara neza hano iwacu nk’uko mwabikoze umwaka ushize, ariko cyane cyane nditsa ku mikino nyafurika ari nayo ntego yacu nyamukuru. Umwaka utaha turifuza kugera mu matsinda y’imikino nyafurika, kwegukana ibikombe by’imikino yo mu karere  (CECAFA) tutibagiwe n’andi marushanwa yose akinirwa hano mu Rwanda.”

APR FC yegukanye igikombe cya shampiona ya 2019/20 idatsinzwe nyuma y’uko shampiyona isojwe imburagihe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Niyo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2020/21.

Major Gen Mubarakh Muganga
Basabwe kwitegura kuzatwara ibikombe byose

Photos@APR FC

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Izareke gukoresha budget ya leta ihemba umunyamaroc 20 miĺlions ku kwezi

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *