• 12/12/2019 5:49 12

APR FC yatsindiye Sunrise i Nyagatare ibitego 4-2

Umukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona waberega kuri sitade I Gorogota urangiye APR FC itsinze Sunrise ibitego 4-2, ihita ishimangira umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona.

APR FC yatsinze Sunrise I Gologota

Ni umukino wo ku munsi wa 10 wakomezaga aho Sunrise iri ku mwanya wa 6 yari yakiriye APR FC iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona w’agateganyo kuri sitade ya Gologogota. Umukino waje gutangira Sunrise nk’ikipe iri mu rugo ikina isatira izamu.

Ku munota wa 13’ w’umukino Sunrise yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Babuwa Samson rutahizamu wayo nyuma yo gucenga ba myugariro ba AP ndetse na kapiteni wayo maze agashota ishoti rikomeye maze Rwabugiri umupira ntiyamenya aho uciye.

Nyuma y’iminota itanu APR itsinzwe igitego ku munota wa 18’ yaje kubona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku mupira mwiza wari uhinduwe na Omborenga Fitina, ukuwemo n’umunyezamu Itangishatse Jean Paul usanga uyu mukinnyi ahagaze neza mu rubuga rw’amahina, awushyira mu izamu.

Ku munota wa 28’ APR FC yabonye igitego cyatsinwe na Usengimana Danny nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel. Muhinda Brian ananiwe ku wushyira umutwe aba mugufi, usanga uyu rutahizamu wa APR FC wari wawubaze, awushyira mu izamu.

Igice cya mbere cyaje kurangira APR FC iri imbere n’ibitego bibiri kubusa maze abakinnyi bajya kumva inama z’abatoza. Sunrise yari iri imbere y’abafana yatangiye isatira izamu rya APR biza kyihira ku munota wa 48’ ibona igitego cya kabiri nyuma y’umupira mwiza watewe na Babuwa Samson mu kavuyo, ugarurwa na Rwabugiri wamaze kurenga umurongo.

Ku munota wa 58’ Sunrise yakoze impinduka maze Majanjaro Suleiman asimbuwe na Alex. APR FC yakoze impinduka ku munota wa Manishimwe Djabel asimbuwe na Bukuru Christophe.

APR yashoboraga kubona igite cya gatatu ku munota wa 64’ ku mupira watewe na Bukuru, ushyirwa muri koruneri na Niyonkuru Vivien. Hari ku ikosa Kawunga yakoreye kuri Usengimana.

Ku munota wa 72’ Niyonkuru Vivien yahawe ikarita itukura akiniye nabi Mugunga Yves inyuma y’urubuga rw’amahina.

Ku munota wa 74’ APR yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Bukuru Christophe ku mupira w’umuterekano ateye ahana ikosa ryakozwe na Niyonkuru, umupira uruhukira mu izamu.

Ku munota wa 79’ APR yabonye igitego cya kane nyuma  uko Umunyezamu Itangishaka Jean Paul akiniye nabi Nshuti Innocent mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza n’uyu rutahizamu wa APR FC.

Umukino waje kurangira APR FC itsinze Sunrise ibitego 4-2 ihita ishimangira umwanya wa mbere w’agateganyo wa shampiyona.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

 

Sunrise FC : Itangishaka Jean Paul, Uwambazimana Leon (c), Niyonshuti Gad, Mushimiyimana Regis, Muhinda Brian, Nzayisenga Jean d’Amour, Mwangi Pius, Majanjaro Suleiman, Omoviare Babuwa Samson, Niyibizi Vedaste na Mudeyi Suleiman.

 

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Mushimiyimana Mohamed, Niyonzima Olivier Sefu, Nizeyimana Djuma, Usengimana Danny, Manishimwe Djabel na Buteera Andrew.

 

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *