• 13/12/2019 9:19 55

APR FC yasinyishije undi wakiniraga Rayon…Ati “Inzozi zanjye nzigezeho”

Bukuru Christophe wari umukinnyi wa Rayon Sport yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, akaba aje yiyongera ku bandi bakinnyi bavuye muri Rayon Sports bari gufasha APR FC mu mikino y’uyu mwaka.

Bukuru na we avuye muri Rayon yinjira muri APR

Uyu mukinnyi wo hagati avuga ko yishimiye kwinjira muri iyi kipe ya gisirikare ubu iri kwitwara neza mu mikino y’amarushanwa ya Gisirikare ari kubera muri Kenya.

Ati “Nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije na bagenzi bange tuyifasha muri byinshi, ni ikipe nahoraga nifuza kuzakina, ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira.”

Bukuru Christophe aje yiyongera ku bandi bakinnyi binjiye muri APR FC barimo Mutsinzi Ange ubu unambaye igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, Djabel Manishimwe, Manzi na Niyonzima Olivier witwa (Sefu).

Uyu mukinnyi ukina asatira, akina inyuma ya ba rutahizamu ku ruhande rw’ibumoso.

Bukuru wari warasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports akaba ayivuyemo haburaga umwaka umwe. Bivugwa ko atifuje kuguma muri iyi kipe kuko atashyizwe mu bazakinira iyi kipe mu mikino y’irushanwa ry’igikombe nyafurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwabo.

Ngo gukinira APR byahoze mu nzozi ze

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *