Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wakinwe kuri icyi Cyumweru kuri stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye ikipe ya APR FC ibonye amanota atatu ku ntsinzi y’ibitego 2-0 yatsinze Police FC.

Ba Kapiteni ba APR FC na Police FC mbere y’umukino
Igitego cya mbere cya Hakizimana Muhadjiri kinjiye ku munota wa gatatu w’umukino nyuma icya Sugira Ernest kinjira ku munota wa 80 w’umukino.
Icya mbere cya APR FC cyagiyemo ku mupira w’umuterekano( coup franc) watewe na Muhadjiri Hakizimana nyuma y’ikosa yari akorewe.
Igitego cya kabiri kinjijwe na Sugira Ereneste ku ishoti yateye nyuma yo guhabwa umupira wari ukaswe neza na Omborenga Fitina.
Ishoti rya Sugira umuzamu wa Police FC yarikuyemo arawuruka, undi awusongamo kiba kiranyoye.
Ikipe ya APR FC niyo ikomeje kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 35 mu gihe Police FC yo yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 21.
Mu gusimbuza ku ruhande rwa APR FC umutoza Jimmy Mulisa yakuyemo Byiringiro Lague ashyiramo Bigirimana Issa, Nshimiyimana Imran asimburwa na Nizeyimana Mirafa mu gihe Sugira Ernest yasimbuwe na Nsengiyumva Mustapha.
Ku ruhande rwa Police Peter Otema wagize ikibazo cy’imvune yasimbuwe na Uwimbabazi Jean Paul nawe waje gusimburwa na Hakizimana Kevin naho Songa Isae asimburwa na Bahame Arafat.
Hagati aho APR FC ifitanye umukino w’ikirarane uzayihuza na Sunrise taliki 23 Mutarama, 2019 mu gihe Police FC nayo ifite umukino w’ikirarane uzayihuza na Mukura VS.

Ni umukino wakiniwe mu kibuga kirimo amazi menshi

Warimo ishyaka nubwo hari abafana bacye
11 babanje mu kibuga kuri buri kipe
APR FC:
Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste Migi (C), Imran Nshimiyinana, Savio Nshuti, Byiringiro Lague, Sugira Ernest na Muhadjiri Hakizimana
Police FC:
Nduwayo Danny, Manzi Sensere, Hakizimana Issa, Muvandimwe JMV, Issa Zapi, Ngendahimana Eric, Mohamed Mushimiyimana, Antoine Dominique Ndayishimiye, Iyabivuze Osee, Peter Otema na Isaie Songa.
Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze:
SC Kiyovu 2-1 Musanze FC
AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC
Kirehe FC 0-0 Bugesera FC
APR FC 2-0 Police FC
Etincelles FC 0-1 Sunrise FC
Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW
