• 18/01/2020 1:56 29

APR FC yatakaje amanota 3 ku kibuga cya Sunrise

Mu mukino wa Shampiona w’ikirarane ikipe ya Sunrise ku kibuga cyayo i Nyagatare itsinze APR FC 3 – 2.  APR FC iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 35, ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 31, naho Mukura VS ya gatatu ifite amanota 26 n’imikino y’ibirarane itanu.

APR FC i Nyagatare kuri Stade Amabati
APR FC i Nyagatare kuri Stade Amabati

Sunrise FC yafunguye amazamu ku munota wa gatanu, ku burangare bwa myugariro wa APR FC, igitego cyatsinzwe na Babua  Samson aherejwe umupira na Sova Ally Musa.

Ku munota wa 38 w’umukino, APR FC yishyuye ku mupira watanzwe na Ombolenga Fitina, awuha Sugira Ernest, na we awukozaho umutwe, awuha Hakizimana Muhadjili atsindira igitego.

Ibitego byaje kwisukiranya kuva ku munota wa 50, Sunrise FC yongera kuyobora itsindiwe na Uwambajimana Leo bita Kawunga biba 2-1.

Ku munota wa 68, APR FC yishyuye itsindiwe na Nshuti Dominique Savio biba 2-2.

Sunrise FC yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 89, ubwo Umunya-Nigeria Samson Baboua yongeraga kureba mu izamu biba 3-2, APR FC iba itakaje amanota yose atatu muri uyu mukino.

Imikino y’ibirarane irakomeza kuri uyu wa Kane, Police FC izakira Mukura VS mu wari uw’umunsi wa 7 na wo utarakiniwe igihe, kubera ko Mukura yari mu marushanwa Nyafurika.

Mukura VS ntiratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, ifite amanota 26 inganya na Kiyovu ariko ikagira n’imikino itanu y’ibirarane.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Sunrise FC: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jea D’Amour, Niyonshuti Gad, Rubibi Bonk, Niyonkuru Vivien, Uwambazimana Leon, Sinamenye Cyprien, Kavumbagu Junior, Babuwa Samson ERICK MAMBO Emmanuel Moussa Ally

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Amran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Byiringiro Lague na Sugira Ernest

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *