• 14/12/2019 9:41 20

APR FC inyagiye Musanze 5-0, Gicumbi ibonye inota ry’umukino, Etincelles itsinda Gasogi 2-1

Imikino ku munsi wa 11 ya Shampiyona kuri Stade ya Kigali, APR FC yanyagiye Musanze FC 5-0, Etincelles i Rubavu yahatsindiye Gasogi United 2-1 naho Gicumbi FC inganya na Hereos FC 2-2.

Byiringiro Lague ni umw emu bakinnyi ba APR FC bitwaye neza kuri uyu mukino

Ni umukino wahuje APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 24, Musanze FC yari ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda.

Imbere y’abakunzi b’ikipe y’ingabo z’igihugu bari baje kuyishyigikira ari bake umukino waje gutangira.

APR FC yinjiye muri uyu mukino ishaka kubona amanota kugira ngo ishimangire umwanya wa mbere iriho by’agateganyo. Yabonye igitego kihuse ku munota wa 6’ cyatsinzwe na Usengimana ku mupira yahawe na Manishimwe Djabel winjiriye hagati.

Abakinnyi b’inyuma ba Musanze FC bibwiraga ko Usengimana yaraririye ariko siko byari biri, biba 1-0.

Ku munota wa 10’ APR FC yongeye gutsinda igitego cya Byiringiro Lague nyuma y’umupira yahawe na Bukuru Christophe na we acenga ba myugariro aratsinda, biba 2-0.

Ku munota wa 12’ Musanze FC yabonye Coup-Franc Niyonzima Olivier Sefu akiniye nabi Moussa Sova ahagana muri koruneri.

Ikosa ryahanwe na Muhoza, umupira usanga Mwiseneza Daniel ku ipoto ya kabiri, awuteye mu izamu ufatwa na Rwabugiri Umar.

Ku munota wa 15’ Nizeyimana Djuma yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’uko Muhawenayo Gad ananiwe gufata umupira wari utewe na Lague, biba 3-0.

Ku munota wa 41 APR yabonye igitego cya 4 cyatinzwe na Manishimwe Djabel nyuma y’uko Nizeyimana Djuma ahushije umupira maze usanga Djabel.

Mu gice cya Kabiri APR FC yasimbuje Niyonzima Olivier Sefu hajyamo Butera Andrew, Usengimana Danny asimburwa na Mugunga Yves naho Manishimwe Djabel aha umwanya Rwabuhihi Placide.

Ku ruhande rwa Musanze FC Jean Didier Touya yasohotse hinjira Habyarimana Eugene, Habineza Isiaq asimburwa na Maombi Jean Pierre.

Ku munota wa 74’ APR FC yatsinze igitego cya 5 cya Manzi Thierry nyuma ya Coup-Franc yatewe neza na Bukuru Christophe maze Manzi agatsinda neza n’umutwe.

Ni umkino muri rusange ikipe ya Musanze FC yarushijwe cyane na APR FC mu kibuga hagati.

Umukino waje kurangira APR inyagiye Musanze FC ibitego 5-0. Ihita ishimangira ko iguma imbere by’agateganyo n’amanota 27.

Gicumbi FC ikomeje kugana habi yanganyuje na Heroes FC  2-2 iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 n’umwenda w’ibitego 12. Gasogi United yatsinzwe na Etincelles FC 2-1 i Rubavu.

 

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

APR FC Xl: Muhawenayo Gad 1, Mbonyingabo Regis 7, Muhoza Tresor 9, Mwiseneza Daniel 4, Hakizimana Francois 3, Maombi Jean Pierre 5, Nshimiyimana Clement 12, Habyarimana Eugene 2, Imurora Japhet 6, Harerimana Obed 17 na Ally Moussa Sova 10.

Musanze FC Xl: Rwabugiri Umar 1, Omborenga Fitina 25, Niyomugabo Claude 3, Manzi Thierry 4, Mutsinzi Ange 5, Bukuru Christophe 15, Niyonzima Olivier 21, Byiringiro Lague 14, Manishimwe Djabel 10, Nizeyimana Djuma 9 na Usengimana Danny 19.

Imikino uko iteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza:

Sunrise vs As Kigali (Stade ya Kigali saa 15h00)
SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (18h, Sitade ya Kigali)
Bugesera FC vs Espoir FC (15h, Sitade ya Nyamata)
As Muhanga vs Police FC (15h, Sitade ya Muhanga)
Marines FC vs Mukura VS (15h, Sitade Umuganda)

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abanyamakuru b’Umuseke nta ba editors mugira? Kuburyo abakinnyi batangiye umukino ba APR mubagira aba Musanze and vice versa???? Mukore kinyamwuga kbsa mwikosore!

  • Website ifite ikibazo kbsa, gu scrolling birikwanga

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *