• 08/12/2019 11:12 46

APR FC igarukiye muri ¼ muri CECAFA Kagame Cup ikurikiye Rayon na Mazembe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu saa 18h30 APR FC yacakiranye na AS MANIEMA yo muri DR.Congo, bakinaga umukino wa ¼ mu irushanwa CECAFA Kagame Cup2019 rikomeje kubera mu Rwanda, APR FC yasezerewe kuri penaliti nyuma yo kurangiza iminota 90 banganya 0-0.

As Maniema bararanye akanyamuneza bazakina 1/2

Umukino watangiye APR FC yataka cyane, rutahizima SUGIRA Erneste yabonye uburyo bwinshi mu gice cya mbere ariko abura igitego.

Igitutu ku bafana ba APR FC cyakomeje kuba kinshi kuri SUGIRA Erneste aho yananirwaga gutsinda ibitego byabazwe abafana bakiyamira.

Umutoza Jimmy Mulisa yamusimbuje MUGUNGA Yves abafana bose ba APR FC bakoma amashyi.

Igice cyambere cyaje kurangira amakipe yombi ari 0-0.

Mu gice cya kabiri AS MANIEMA yagarutse yasomye umukino wa APR FC, abakinnyi ba MANIEMA bashize igihunga baratuza batera umupira.

AS MAIEMA yagerageje uburyo bwo gutera mu izamu ariko biranga, abafana ba APR FC n’abayobozi bayo imitima yari yahagaze.

Umutoza wa AS MANIEMA, LUSADISU Basisila Guy wahoze ari umukinnyi ukomeye wa TP MAZEMBE ndetse yanakiniye ikipe y’igihugu ya Congo Kinshansa ubuhanga bwe yabugaraje ubwo umusifuzi yamanikaga iminota itatu y’inyongera, ahita asimbuza umuzamu we ubanzamo witwa MATUMELE MONZOBO Arnold ashyiramo umenyereye gufata penaliti witwa  TIBOLA KILEBELA Linecker.

Muri CECAFA iyo amakipe arangije iminota 90 muri ¼  anganya, nta minota y’inyongera yongerwaho bahita bajya muri penaliti.

Gusa imikino igeze muri ½ ho biyambaza iminota y’inyongera iyo iminota 90 yarangiye banganya, nyuma byananirana gutsindana bakabona kwiyambaza penaliti.

Kuri APR FC na MANIEMA bahise batera penaliti, Kapiteni MANZI Thierry ni we wateye iya mbere umunyezamu  arayifata.

BYIRINGIRO Lugue yateye iya nyuma yamurura inyoni (ayitera hejuru y’izamu), APR FC iba irasezerewe mu irushanwa yahabwagamo amahirwe yo kuba yaritwara.

Ikurikiye Rayon Sports na yo yaviriyemo muri 1/4 itsinzwe na KCCA 2-1 kimwe na TP Mazembe yasezerewe na Azam FC iyitsinze 2-1.

Jimmy MULISA yabwiye itangazamakuru  ko APR FC yavuyemo kubera abakinnyi bayo bashya, benshi ngo nibwo bakinnye CECAFA.

Ati “Ku bwange aho tuviriyemo ntako abahungu batagize kandi mwibuke ko tuviriyemo kuri penaliti.”

LUSADISU utoza MANIEMA we yabwiye itangazamakuru ko APR FC nubwo ari ikipe nziza nta mpamvu yindi iturutse ku basifuzi yakwitwaza ko ari yo yatumye ivamo, yashimye uko imisifurire y’umukino yagenze.

APR FC abo yabanjemo

RWABUGIRI  Omar  (GK)
OMBELENGA  Fitina
MUTSINZI  Ange
MANZI  Thierry ( C )
IMANISHIMWE  Emmanuel
NIYONZIMA  Ally
NIYONZIMA  Olivier ( Sefu )
MANISHIMWE Djabel
BUTERA Andrew
BYIRINGIRO  Lague
SUGIRA Erneste

AS MANIEMA abo yabanjemo

MATUMELE  MONZOBO Arnold
NGIMBI  MVUMBI  Merceil ( C )
MBUKA Bonaventure
MAPUMBA  KATOMBA  Marcel
SEFU  MASUMBUKO  Pierre
ATIBU  RADJABU  Johnson
LEMA  Sumaka
LOMPALA  BOKAMBA  Peter
LUTOADIO  MUNGELA  Tegy
LIKWELA  YELEMAYA  Denis
KILANGALANGA  PAME Glody

Byiringiro Lague amaze guhusha Penaliti yarize amarira menshi
Manishimwe Djabel aganira na mugenzi we ku mayeri bakoresha ngo basezerere As Maniema ntibyabahiriye
APR FC ngo yatsinzwe no kugira abakinnyi batamenyereye irushanwa rya CECAFA
Abafana ba APR FC bari bafite akanyamuneza mu mukino hagati
Maniema yagize umuzamu mwiza uzi gufata penaliti
Gacinya Denis uri muri Komite ya Rayon Sports yari yaje kureba uyu mukino
Abafana ba APR FC batashye batishimye
APR FC yavuyemo kuri penaliti
Aba ni bamwe mu bafana ba AS MANIEMA
Rtd Lt Gen Siza Kayizari yari yumiwe
Umubyeyi wa Iranzi Jean Claude yari yaje kureba ko APR FC yo yakomeza guhagararira u Rwanda muri CECAFA, ntibyayihiriye. Abo ni abandi bafana ba APR FC Caroline yambaye amadarubindi, na Mariya
APR FC yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ariko ntiyayabyaza umusaruro
Major Gen Mubarka Muganga, Gen James Kabareba na Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel bategereje ibiva mu mukino

Amafoto@KUBWAYO Adrien

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Rayon yaradupfunyikiye

  • MWIHANGANE na nyina wundi abyara umuhungu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *