Angelina Jolie ngo yahungabanyijwe cyane no gutandukana na Brad Pitt

Bimwe mu binyamakuru byo muri USA no mu Burayi bivuga ko umukinnyi wa filimi uzwi akaba ari na Ambasaderi wa UNHCR Angelina Jolie yibasiwe n’ibibazo nyuma yo gutandukana n’umugabo we Brad Pitt  nawe usanzwe azwiho kuba umukinnyi ukomeye muri Cinema ya USA.Jolie aherutse gutandukana na Brad Pitt wari ubaye umugabo we wa gatatu kuko yari yarabanje kubana na Jonny Lee Miller na Billy Bob Thornton.

Jo,ie ngo yahungabanyijwe cyane no gutandukana na Brad Pitt

We na Brad Pitt bari bafitanye umubano uhamye kuko ariwe mugabo bamaranye igihe kirekire.

Ikindi abakurikirana ubuzima bw’uyu mugore bavuga ngo ni uko kuba hari abana benshi agomba kwitaho adafatanyije na Pitt bimubuza amahwemo.

Uku guhangayika ngo kwatumye Angelina Jolie atangira kwiyicisha inzara kandi ngo biragaragara kuko yananutse cyane.

We na Pitt bari bafite abana batandatu barimo abo babyaranye n’abandi barera ariko batarababyaye.

Hari  kandi abavuga ko kuba Jolie atakirya mu buryo bufite gahunda ngo abiterwa n’akazi kenshi agira harimo kwita ku bana, gukora imirimo yashinzwe na UN no kwita ku kazi ko gukina cinema.

Uko bimeze kose ariko iki cyamamare gifite ubuzima butameze neza kuko ngo mu minsi ishize aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo kuva mu rugendo yarimo muri Colombia.

Abakozi be ngo babonye afite intege  nke ubwo yari ageze iwe bahitamo kumujyana kwa muganga ngo berebe uko ikibazo kifashe.

Ageze kwa muganga abaganga barasuzumye basanga ngo ikibazo afite agiterwa no kutarya mu buryo buri kuri gahunda bamugira inama y’uko agomba kurya yaba atabikoze bikaba byazamuviramo urupfu.

Abaganga bavuga ko zimwe mu nyama zikora amaraso nk’impindura zishobora kuzahagarara ndetse n’amagufwa ye akaba yazatangira kubura imbaraga zo gutuma ahagarara yemye.

Amakuru avuga ko iki cyamamare cyanze kumvira inama za muganga mu buryo burambye kuko nyuma yo gutangira kurya cyaje kubihagarika.

Angelina ngo muri iki gihe akunda kwambara umwambaro munini kugir ango abantu batabona ko yananutse cyane.

Hari ikinyamakuru kitwa Gossip Cop cyemeza ko amakuru y’uko Angelina Jolie afite ubuzima butameze neza ari ibinyoma kuko ngo muri iki gihe ari gukora cyane muri filimi izasohoka mu minsi iri imbere, akaba ari kuyitunganyiriza muri New Mexico.

Jolie yatangiye gukina filime muri 1982.

Gutandukana na Brad Pitt byabereye Angelina Jolie ikigeragezo gikomeye
Gutandukana na Brad Pitt byabereye Angelina Jolie ikigeragezo gikomeye
Kurera aba bana wenyine ngo byatumye ahungabana
Kurera aba bana wenyine ngo byatumye ahungabana

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *