• 11/12/2019 4:31 52

Ange Kagame yasabwe

Umukobwa wa Perezida Paul Kagame, Ange Ingabire Kagame uyu munsi yasabwe n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma, uyu muhango watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe.

Mu ifoto Ange Kagame n’umusore wamusabye mu byishimo bigaragara no mu maso yabo bafotowe bari kumwe n’ababyeyi Paul Kagame na Jeannette Kagame

Ange I. Kagame ubu afite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, Yvan Cyomoro we ufite imyaka 28, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika aho yize ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, ahitwa Smith College muri Northampton, Massachusetts.

Umusore wamusabye ni umuhungu na we wize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza yayize muri Amerika yarangije kwiga vuba aha agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.

Iby’ubukwe bwabo byatangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Hari bamwe mu batumiwe muri ubu bukwe bafashe amafoto, bituma agera kuri benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Basaza ba Ange Kagame bafotowe ifoto y’urwibutso bahagararanye na Muramu wabo n’abamuherekeje
Ange Kagame atambuka ajya kuramutsa abashyitsi
Ange Kagame asuhuza abasaza bo kwa Sebukwe
Umusore yashyikirijwe umukobwa yasabiwe
Umusore yashyikirijwe umukobwa yasabiwe
Umukwe ari kumwe n’umukobwa yasabiwe

UM– USEKE.RW

30 Ibitekerezo

 • Ubukwe bwiza kumiryango yombi ariko Urugo rwa H.E rubarirwa mumudugudu w’Amagaju .ntabwo ari Urugwiro .

  • Ndakeka ko mwibeshye.Ntabwo ari Massachusets University,ahubwo ni Massachusets Institute of Technology.Ubukwe bwiza kuli Ange K.n’umugabo we.Ubukwe ni impano y’Imana yahaye abantu bose,hamwe no kubyara hungu na kobwa.Ni kimwe mu bintu bidushimisha cyane mu buzima.Natwe tujye tuyishimira dukora ibyo idusaba kandi tuyishake cyane kugirango izaduhembe ubuzima bw’iteka muli paradizo kandi izatuzure ku munsi w’imperuka.

 • All the best ku bageni bashya bagiye kurushinga!! Icyo ababyeyi bose baba biteze ku bana babo bakunda cyane kandi bizeye, ni uko busa ikivi abo babyeyi batangiye. Wa mugani wa Rugamba ati “cya kivi nateruye…”. Ange na Bertrand bashobora kubera abanyarwanda bose inzira y’umukiro utangaje. Babishatse of course! Kandi ndibwira ko babishaka. Once again, Good luck! Ha umugisha, aba bombi, n’amahoro, adashira! Bazabyare, bazaheke, bayobowe, n’umwuka wawe, n’umwuka wawe….

 • Wow!
  Be Blessed

 • Umwanya nk’uyu w’ibyishimo kuri His Excellency na First Lady bagiye gushyingira imfura yabo Ange, ndasaba Nyir’ijuru ngo amwereke abandi ba jeunes bose bakora ubukwe bizeye kubana akaramata, bagatandukanwa n’ibibazo by’urudaca by’amacakubiri n’ubwicanyi bikiba muri iki gihugu, tubayemo imyaka irenga 60, ngo nabo bajye ku mavi, dufatanye gusengera u Rwanda rwacu, kugira ngo abana n’abuzukuru bacu bazarubemo bishimye, batikanga ubugizi bwa nabi bwa hato na hato butandukanya abo Imana yashyize hamwe. Maze bariya bayobozi bacu bifuze gukorera buri muryango nyarwanda ibyo bifuza gukorera abana bagiye gushyingira. Amen.

 • Umuyobozi mukuru w’igihugu utaratumiwe muri buriya bukwe yisure pe! Arebe neza icyizere afitiwe uko kingana.

 • Ntimukabeshye Ndengeyingoma B. Ntabwo afite imyaka 25. Imike ishoboka afite ni 31.
  Mutohoze neza inkuru yanyu.

 • Ubukwe bwiza muryango mwiza. Tubifurije gukomeza neza.

 • Uyu mukwe wacu ko mbona atogosha ubwanwa ra? , narumiwe! !!cyangwa ni umurasta umwana mwiza nkaya Ange arongowe na Savimbi? ?Ariko ntakibazo niba harimo urukundo kko ruruta byose

 • Buriya ubukwe nu ubwumuryango
  Ntago ari ubukwe bwa abayobozi wivuga rero ngo utaratumiwe ngo narebe ikizire afitiwe
  Papa. Mama kubagira
  Nyogosenge na yokowanyu na ba nyokorome na abana babo na banyirakuru
  Kandi abo rwose Ange bamwe aracyabafite
  Kuki mwumva ko bari gutumira abayobozi
  Wari wowe wakora ubukwe ugatumira abantu utazi bose ngo nukugirango ubashimishe
  Abandi nti baba bakeneye
  Ange nkwifurije ibyiza byinshi?

 • @Toutyeux. Amatiku akwinjiriza iki? Ubukwe si igikorwa cya government, rero kuba abayobozi batatumirwa si igitangaza. Jye ariko nkaba nifurije aba bana bacu umugisha, nazabyare hungu na kobwa.

 • Buriya bwanwa se ?! Nibyo bigezweho ?

 • Umva uyu nawe abayobozi bibihugu se nabiki bakubwiyeko ububukwe arinama za AU cyangwa UN cyangwa nigikorwa cyumurya ngo hano hagomba kugaragara inchuti abavandimwe abaturanyi bahafi kumpande zombi

 • Oooh mbega byiza!!! Urugo ruhire bageni bacu. Muhesheje ishema imiryango yanjyu–mwarakoze kurera neza namwe babyeyi. Tubifurije kuzabana akaramata. Uwiteka nyirijuru azabubakire

 • Ange, urakagira Imana n’abantu. Uzagire ubukwe buhire.

  HE Kagame n’umuryango amahoro n’imigisha. Gushyingira umwana birashimisha ariko bikanababaza. Iyo utekereje ko agiye kujya ahandi, wumva ubabaye. HE ndabona ariko bimeze ariko ntakundi, umwana wawe aragiye, azabyara hungu na kobwa, ni watangira kwitwa dady icyuho yasize gihita gisibangana.

  Ubukwe buhire

 • invitation iragira iti:”Umuryango wa President…. Birumvikana ko Hari abayobozi barigutumirwa. Nta tiku rero mbibonamo kuwatanze igitecyerezo.Kdi umuntu atumira uwo ashaka, Hari nabagira umubare ntarengwa

 • Ariko se MULINDWA wowe, urashaka kwica ubukwe? Urashya warura iki? Nashaka abe afite 40. Icyingenzi ni urukundo ruba ruri hagati y’abashakanye. Ikindi kandi akaba ashate umukobwa ubaruta bose.

 • umuhungu ngo afite 25 years? ko mbona ahubwo ari myinshi?

 • Urugo ruhire.

 • Uyu musore ko mbona adakeye cyane nkumugeni? Kuvaa urukundo ruhari nicyo gikuru. Ubukwe bwiza.

 • Ange na Bertrand, mbifurije imigisha myinshi mu rugo rwanyu, muzabyare kobwa na hungu. Amata n’ ubuki iwanyu.

 • Tukwifurije kuzagira urugo ruhire mushiki wacu Ange Kagame,ruzabe urutamba mitavu maze uhoze amata k,uruhimbi

 • Nimwe mwatinyutse ku bwandikaho ibindi binyamakuru byatinye

 • Ubu bukwe buratuma Prezida wacu arushaho gukunda no kubungabunga umuryango nyarwanda w’ibanze, ugizwe n’umugabo, umugore n’abana. Iyo havanywemo umwe haba hajemo icyuho kinini cyane.

 • Baramuntwaye ariko ntakundi nabigenza muzagire urugo ruhire

 • Congratulations

 • Waawuuu nibyiza k B’s

 • All the best dear family Ange and Bertrand and much congr’s to both families for the achievements, I love you.

  Abatanze ibitekerezo muri Intore, mwaganiriye neza cyane!

 • Ehhh kbxa Umuntu wize M.I.T (Massachusetts institute of technology) Boston ,,kbxa aramukwiriye njy Ntayamanitse ,,,naho ubundi muzagire urugo ruhire kbxa,

 • wao babyeyi mwembi mwareze neza nibi abana bacu tuba tubifuriza kd nimugende muzarwubake neza

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *