• 24/01/2020 1:23 46

America ifata ICC nk’Urukiko rutabaho – John Bolton

Leta ya America yakangishije Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (International Criminal Court, ICC) kurufatira ibihano igihe rwaba rukurikiranye Abanyamerica bakekwaho ibyaha bakoreye muri Afghanistan.

John Bolton avuga ko America ifata ICC nk’Urukiko rutabaho

Urukiko Mpanabyaha rushaka gukurikirana bamwe mu ngabo za America bakekwaho guhohotera imfungwa mu gihugu cya Afghanistan.

Umujyanama mu by’umutekano wa America, John Bolton yavuze ko ruriya rukiko rwa ICC nta bubasha rufite, ndetse avuga ko igihugu cye kizakora byose bishoboka kikarengera abaturage bacyo.

America ni kimwe mu bihugu bike ku Isi kitasinye amasezerano ashyiraho ruriya rukiko.

ICC ni Urukiko Mpuzamahanga rukikirana abakekwaho gukora ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasira inyoko muntu, n’ibyaha by’intambara mu gihe ibihugu byabo byananiwe kubaburanisha.

Uru Rukiko rushyirwaho n’amasezerano y’i Roma yo mu 2002, akaba yaremejwe n’ibihugu 123 birimo n’Ubwongereza.

Ibihugu bimwe na bimwe bya Africa byagiye bivuga ko byikuye cyangwa bizikura muri ariya masezerano ashyiraho ICC kubera ko ruriya rukiko rukoreshwa n’ibihugu bikomeye cyane mu kuburanisha abakekwaho ibyaha bo muri Africa.

Umushinjacyaha Mukuru wa ruriya rukiko, Fatou Bensouda mu mwaka ushize yavuze ko urukiko ruzakora iperereza ryimbitse ku byaha by’intambara bishinjwa bamwe mu ngabo za America n’abashinzwe ubutasi.

John Bolton yavuze ko yaba Afghanistan cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose cyasinye amasezerano yemeza ruriya rukiko ngo ntakigeze gisaba ko ICC ikurikirana Abanyamerica bakekwaho biriya byaha.

Gusa ariko Umushinjacyaha Mukuru afite ububasha bwo gufata ikemezo agakora iperereza ku byaha bivugwa mu gihe inteko y’Abacamanza yaba ibyemeje.

Bolton yavuze ko America yafunze ibiro by’Abadipolomate ba Palestine i Washington kubera ko bashakaga kujya Israel muri ruriya rukiko ngo yiregure ku byaha byakorewe muri Gaza.

Yavuze ko ngo icyo kemezo cyari kibangamiye ubwigenge bwa America n’umutekano wayo.

Yagize ati “Ntituzigera dukorana na ICC. Nta bufasha na buke tuzaha ICC. Ntituzigera dusinya amasezerano yo kujya muri ICC. Tuzareka ICC yirye yimare yo ubwayo. Kandi ikirenze kuri ibyo, mu buryo bwose twumva ko kuri twe ICC itabaho.”

Umuvigizi mu Biro bya Perezida, Sarah Huckabee Sanders na we yunze mu magambo ya John Bolton, avuga ko Perezida Donald Trump agomba gukoresha ubushobozi bwose mu kurinda abaturage ba America n’inshuti zayo kuba bacibwa imanza ‘zidahwitse’ n’urukiko rwa ICC.

Mu bihano America yafata ngo harimo kubuza Abacamanza n’Abashinjacyaha ba ICC kwinjira muri America kandi n’imitungo yabo igafatirwa.

John Bolton ati “Tuzabajyana mu nkiko zacu zibaburanishe. Tuzabigenza gutyo kandi ku kigo cy’ubucuruzi cyangwa igihugu kizashyigikira ko ICC ikora iperereza ku Banyamerica.”

BBC

UM– USEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Nyamara isi igeze aharindimuka!

    • Yego nyine igeze aharindimuka.Ikibazo nuko abantu batabyitayeho.Bimeze nko ku gihe cya Nowa ubwo Nowa yababwirizaga bakanga kumva kugeza igihe Umwuzure (Deluge) wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa ku isi yose bumviraga imana.Yesu yasobanuye neza yuko ariko bizagenda ku munsi w’imperuka.Ntitugakube na zero ubuhanuzi bwa bible kuko iteka buraba nta kabuza.Niho bible itandukaniye n’ibindi bitabo bivuga ko byavuye ku mana.

  • hhhhh uyu mugore Bensouda bamubeshye ko ngo afite ububasha agira ngo ni kuri bose!!!! Nareba nabi Trump azamujugunya Guantanamo!

  • Ngo imbwa yiganye inka kunnya mu rugo, irabuzira. Usibye n’ibyo twe ariya masezerano twayashyizeho umukono kandi abayobozi bacu baharanira amahoro ku isi. Murakoze.

  • Abanyamerika nibo bohereje Bemba na Ntaganda muri ICC, none nyumvira! Inkiko mpuzamahanga bemera ni izicira imanza abanyafrika gusa, kandi bazikoreramo ibyo bashaka byose, mbese nka TPIR. Harya ngo icyo banga nuko ruriya rukiko rwacira imanza abanyamerika birirwa bagaraguza isi agati? Impunity bamagana ahandi bo bayishaka baba bari mu biki?

  • uruhare leta z’unze ubumwe zagize muri genocide n’intambara rugomba gushyirwa ahagaragara

  • amerika ntiyavugwa kukoari ba gashakabuhashye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *