• 28/11/2020 1:01 18

‘‘Ambara utuntu twiza dutuma bakureba bagasara’’- Uncle Austin yakoze mu nganzo

Umuhanzi akaba n’Umunyamakuru, Luwano Tosh wamenyekanye nka Uncle Austin yasohoye indirimbo nshya yise ‘So Fresh’. Ni indirimbo yumvikana abwira ubukobwa bakundana ngo yambare utuntu twiza dutuma abamureba basara.

Umuhanzi Uncle Austin ni umwe mu bafite abafana mu Rwanda

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amashusho mu ijoro ryo ku Cyumweru agereranya umukobwa bakundana n’ururabo rw’iroza.

Hari aho uyu muhanzi agira ati: ‘‘Uko ugenda, uko uteye biransaza kuko ndi urukundo rwawe, nabyutse numva meze neza ndetse n’uwange tumeze neza.’’

Indirimbo ‘So Fresh’ Uncle Austin yasohoye mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer MadeBeats n’aho amashusho afatwa anatunganywa na Meddy Saleh.

Iyi ndirimbo isohotse ikurikira iyo yise ‘Ku Mutima’ imaze amezi atandatu. Yakunzwe cyane n’abakunda umuziki w’uyu muhanzi.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *