• 26/01/2020 11:57 41

Amazi meza kuri bose mu 2024 ni nk’inzozi

* Niba amazi ari ubuzima ubu ngo burugarijwe
* Imibare itangazwa ngo ntaho ihuriye n’ukuri
* Hari ubusumbane mu gutanga amazi
* Mu gihe cy’izuba ngo hari aho batayabura na rimwe

Komisiyo ya Sena y’iterambere ry’ubukungu n’Imari yakoze igenzura kuri gahunda y’ikwirakwizwa ry’amazi mu gihugu yabwiye Inteko rusange ya Sena ko intego ya Guverinoma yo kugeza amazi meza ku banyarwanda bose mu 2024 idashobora kugerwaho. Ngo nta gahunda (plan) igaragara yo kubigeraho ihari kandi nta mibare y’ukuri iriho igaragaza uko iyi gahunda.

Kugeza amazi meza ku banyarwanda bose mu 2024 ngo biri kure
Kugeza amazi meza ku banyarwanda bose mu 2024 ngo biri kure

Bakoze iri genzura muri gahunda yo gukurikirana iyubahirizwa ry’ihame remezo ryo kubaka leta iharanira imibereho myiza y’abaturage no gushyiraho uburyo bukwiye bwo kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho yabo.

Iyi Komisiyo ya sena yakoreye igenzura mu turere twose tw’igihugu yasanze hakiri inzitizi nyinshi mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo gukwirakwiza amazi.

Ikibabaje cyane babonye ngo ni uko imibare ikunze gutangazwa n’inzego zitandukanye yose ntayiba ijyanye n’ukuri.

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi (7) yariho mu 2010 ni uko abanyarwanda bose bari kubona amazi mu 2017, uyu mwaka wageze imibare itangazwa ko abayafite ari 84% (EICV4).

Abasenateri ngo basanze iyi mibare atari ukuri.

Gahunda ya 2017 idakunze yimuriwe 2024, ariko abagize iriya komisiyo ngo basanga nabyo bidashoboka bashingiye kubyo babonye n’ibiganiro bagiranye n’inzego zirebwa no gukwirakwiza amazi meza nk’uko bivugwa na Hon. Muhongayire Jacqueline uyobora iyi komisiyo.

Ati “Kuba nta gishushanyo mbonera cy’ikwirakwizwa amazi meza kiriho, dushingiye ku miturire itatanye igaragara hirya no hino. Nanone dushingiye ku gihe gisigaye ngo intego ya guverinoma yo mu 2017 -2024 ibe yagezweho. Komisiyo isanga bigoranye ko intego ya guverinoma yihaye yo kugeza amazi meza ku banyarwanda bose 100% ko zazagerwaho.”

Raporo yabo ivuga ko basanze hari imiyoboro myinshi y’amazi idakora kandi itabungabungwa, imikoranire itanoze y’inzego na ba rwiyemezamirimo bakwirakwiza amazi n’ibindi.

Abasenateri kuri uyu wa kane nimugoroba bavuga ku byo babonye mu ikwirakwizwa ry'amazi
Abasenateri kuri uyu wa kane nimugoroba bavuga ku byo babonye mu ikwirakwizwa ry’amazi

Ruswa…

Ikibiri inyuma ngo ni ruswa, Senateri Fatou Harerimana avuga ko nk’abahabwa isoko ryo gukwirakwiza amazi batabikora neza kandi ntibakurikiranwe. Ati “Njye mpita mbona ko hazamo na cya cyuho cya ruswa ingaruka zikaba ku baturage.”

Ibyo babonye ngo bishyira ubuzima bw’abanyarwanda mu kaga kuko niba amazi ari ubuzima bakaba ntayo bafite nta n’ubuzima bafite.

Raporo yabo ivuga ko ihame ryo kugira uburenganzira bungana kuri iyi gahunda butubahirizwa kuko hari ubusumbane mu gutanga amazi bifatwa nko gutonesha bamwe.

Iki cyanenzwe cyane n’Abasenateri. Sen Uyisenga Charles ati “ isaranganya ry’amazi nko  mu mujyi wa Kigali usanga hari ahantu amazi no mu gihe cy’izuba atajya abura na rimwe. Hari abandi bashobora kuba bafite ibyangombwa bivuga ko hari amatiyo ahari ariko n’umwaka ugashira ayo mazi atahagera. Kuki WASAC idasaranganya ngo ivuge iti uyu munsi amazi turayohereza mu gace aka naka icyo gihe abaturage bakavoma bakaba bayabika?”

Mu gihe hari ibwirizwa ry’uko abaturage bakennye cyane bahabwa nibura 20L ku munsi ibi ngo ntibyubahirizwa, usibye ko ngo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’inzego z’ibanze ngo bababwiye ko iri bwirizwa batarizi.

Ahaurira abantu benshi basanze ibikorwa remezo by’amazi bihari kuri ibi bipimo; amavuriro rusange kuri 82 %, amashuri abanza n’ayisumbuye yo mu cyaro kuri 31%,  ibigo bya leta bitanga serivise ku baturage  kuri72%, amasoko ni 57% naho imidugudu y’ikitegererezo ni kuri 60%.

Intego ya gatandatu (6) y’iterambere rirambye SDGs ivuga ko umuturage wo mu mujyi agomba kubona amazi meza litiro 80 ku munsi kandi akayabona ahaterenze muri metero 200. Naho umuturage wo mu cyaro akabona litio 20 ku munsi kandi akayabona ahaterenze muri metero 500.

Umuturage wa Mwogo we yabwiye Umuseke ko yatangajwe no gusanga i Kigali basukira amazi ibyatsi mu mpeshyi mu gihe iwabo muri Kilometero nke uvuye i Kigali bagura amazi mabi 20L kuri 100Frw
Umuturage wa Mwogo we yabwiye Umuseke ko yatangajwe no gusanga i Kigali basukira amazi ibyatsi mu mpeshyi mu gihe iwabo muri Kilometero nke uvuye i Kigali bagura amazi mabi 20L kuri 100Frw

Mu karere ka Bugesera ni hamwe mu bugarijwe cyane n’ikibazo cy’ibura ry’amazi nk’uko babigaragarije Umuseke, abayobozi bagaragaza n’ingamba zihari.

Kuri iki kibazo cyo kugeza amazi meza ku banyarwanda Abasenateri basanze kireba inzego nyinshi bityo ngo bazatumiza Minisitiri w’intebe aze kugisobanura.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

*******************

Ufite amakuru/amafoto wifuza ko atangazwa?

Twandikire uyaduhe kuri info@umuseke.rw  ,duhamagare cyangwa utwandikire (no kuri WhatsApp) kuri +250 788 772 818, cyangwa kuri facebook.com urebe Umuseke utwandikire.

*******************

 

0 Igitekerezo

  • Ni inzozi nyine.Uretse gutekinika tumenyereye,abanyarwanda bafite amazi meza ntibarenga 30%.Leta yitiranya kugira amatiyo azana amazi no gutunga amazi.AMATIYO nta mazi abamo.Muli Kigali,ni bangahe dufite amazi?Reba noneho mu cyaro!!!Kuvuga ngo muli 2024 abantu bose bazaba bafite amazi meza,ni nka bya bindi president MOBUTU yabeshye abacongomani ngo muli 1980,buri muturage azaba afite imodoka.

  • Inzozi zifatika kurusha iriya target y’amazi meza kuri bose muri 2024.

  • Inzozi z’usinziriye zifatika kurusha iriya target y’amazi meza kuri bose muri 2024. Mwazabanje mukadukorera isuzuma ry’umusaruro Vision 2020 yatanze mbere yo kutubwira 2024 cyangwa 2050!!

  • Jye nemera babandi bajya bigisha ko ibisubizo dufite bizakurwaho n’ubwami bw’imana gusa.abandi bukubeshya.

  • Njyewe narebye imikorere ya WASAC muri iyi minsi micye ishize nsanga uretse no muri 2024 niyo byaba muri 2124 WASAC ntabyo yabasha. Cyeretse ihinduye imikorere kandi nabyo mbona biri kure cyane.

  • WASAC muvuga nizere ko atari yo ishinzwe gutanga amazi no muri Kicukiro, kuko ibaye ari iyo kunona amazi 100% ku banyarwanda bose twareka kubitegereza muri 2024 wenda tukiha nk’imyaka 1000 uhereye none, gusa nabwo ubanza n’ayo tujya tunona ijoro rimwe mu mezi 8 aho kwoiyongera yazaba yarakamye burundu. Afande PC ugifite abayobozi nk’aba Kicukiro, ibigo nka WASAC aracyagowe naho twe rubanda twarumiwe turinumira

  • System ishingiye ku mibare yibinyoma uwitwa J. Sano yubatse iragoye gusenya kuko abo yafatanyije nabo kuyubaka nubu baracyayoboye muri WASAC,indi mbogamizi ihari nuko muri icyo kigo harimo abantu bakora mubintu bihabanye nibyo bize bityo ugasanga akenshi bibera mu guhimba gusa ntibakurikize normes

  • Ikibazo njyewe nsanga kiremereye abayobozi bacu nuko wagirango ntabwo baba mu Rwanda ntabwo bazi u Rwanda cyangwa ntabwo baruzi.Ujya hariya ukavuga ngo abashomeri ni % runaka, ukibaza iyo mibare ikigo kiyikora aho kiyikorera nabakozi gikoresha.Ikindi kuki tutari twamenyako umunyarwanda ugukomeye amashyi none, ukuririmbye none atazagutera imijugujugu ejobundi? Baransubizako abandfi bose bakoraga nabi cyangwa bakoze nabi kubera abakoloni. Muze guhitamo.

  • Umuntu wakoze umunsi wose ataruhuka,bwakwira akaryama agasinzira agashyirwayo,ubundi agatangira kurota yabaye inyoni,bwacya inzozi ze zifitiwe ikizere kuruta ko WASAC izaba yahaye abanyarwanda bose amazi bitarenze 2024.

  • Umuntu wakoze umunsi wose ataruhuka,bwakwira akaryama agasinzira agashyirwayo,ubundi agatangira kurota yabaye inyoni,bwacya inzozi ze zifitiwe ikizere kuruta ko WASAC izaba yahaye abanyarwanda bose amazi bitarenze 2024.

  • President wacu baramuvangira cyane, kuko bamuha imibarevipfuye cyaaaane, ndibuka buzuza,NzoveII bavugaga ko amazi agiye kuboneka mu mujyi wa kigali byibuze 85% by’akenewe ku munsi arimo… ariko ntacyo byatanze, nkibaza rero bimwe twikomanga ku gatuza ko Kigali yacu izamuka ataribyo, kuko amazi ni igikorwa remezo cy’ibanze mu iterambere ry’umujyi n’iry’abantu muri rusange… Leta rero nikore ibishoboka byose ikemure ikibazo cy’amazi ibindi byose bizubakiraho

  • Nibyiza rwose aba Basenateri kuba barafashe iyambere bakamaganira kure iyi gahunda yo gutekinika noneho byagera kuri service zireba ubuzima bw’Abanyarwanda bagakabya. Ni gute iyi gahunda yagerwaho 100% mukarere ka Kirehe honyine ataranagera kuri 15%. Nonese ahantu hataba amazi ya WASAC haba Company yitwa Ayateke ikwirakwiza amazi meza ariko ibyo ikora ni agahomamunwa ibaze ko mumugi w”AKarere bita Nyakarambi amazi ahaboneka rimwe mucyumweru nawe urumva mubyaro byaho ho uko bimeze?? Amazi naho abonetse arahenze gusa hakwiriye amavugurura mukigo cy;igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC naho ubundi haracyari imyaka nka 500 byibuze ngo iyo ntego igerweho

  • Sinzi uwo mbonye yandika ngo President baramuvangira none c wowe abo bayobozi hafi ya 99% baba RPF kandi baba bararahiye ariko nibo bakora itekinika.
    Itekinika ariko rihera hejuru rikamanuka kugera ku mudugudu.

    None c nkubaze ikibazo nkubu President ntaba azi itekinika ribera muri Commission y’amatora?

    • Itekinika ni irya kera mu banyarwanda, niyo nkingi y’ubutegetsi. Mu myaka ya 1947 aba sous-chefs babaga barahawe gukoresha abaturage uburetwa byageze aho abantu barabyanga, batangira guhungira mu Uganda (Buganda), Kenya na Congo-Mbiligi; noneho uburetwa bugenda gahoro ku buryo byasabye aba chefs/sous-chefs gukoresha inkoni ariko biranga birananirana. None igihe cyo gusura ahabaga harakozwe iyo cyageraga, administrateur yagendaga na team ya ba sous-chef bamwereka aho bakoresheje….Aba rero kubera ko rimwe a rimwe babga badakunzwe n’abaturage kubera ikiboko bakoreshaga, abo kwerekana habaga hadahagije, noneho ubwo bafataga umuzungu bakamwereka umusozi umwe uhinzeho ikawa cg imyumbati, hanyuma bbakamubwira ko bagiye no kumwereka ahandi, noneho bakamuzengurutsa urugendo rurerure ku buryo atakaza notion ya espace ntamenya aho baturutse, bakaza guhinguka inyuma ya wa musozi uhinzeho ikawa bamweretse bakongera bakawumwereka bakamubwira ko ari ahandi naho hahinze ikawa…umuzungu akishima ko abo bayobizi bakora cyane. Byaje gutahurwa inzara imaze gutera bakisanga nta biryo bihagije byo guha abaturage bihari nibwo bavumbuye ibanga rya Tekiniki. Ibi abayobozi benshi barabizi, baranabikoresha kubo bamwe ni abana b’abayoboraga icyo gihe. Njye natangazwa nuko ahubwo badakoresheje iyo tekiniki.

  • @kalimunda noneho gutekinika ni umurage ugenda mu maraso niba abasuchef barabikoze muri 1940 none abuzukuru nabo bari kubikora?
    Ariko ubundi icyo umutegetsi ashaka nuko mukoma amashyi iyo agutekinitse ukamukonera amashyi ca va. Umwana we yiga neza akarya neza Kandi agahindura amazi ya piscine ye 2 mu cyumweru. Ibyo mwijujutamo ntibimuraje ishinga. Pole sana

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *