Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, 11 bashobora kubanza mu kibuga | UMUSEKE
  • 20/01/2021 10:26 38

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, 11 bashobora kubanza mu kibuga

Ikipe y’igihugu Amavubi  yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino na Cape Verde w’umunsi wa 3 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2022.

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Cap Vert

Iyi myitozo ya kabiri y’Amavubi i Praia muri Cap-Vert, ikaba iya nyuma ibanziriza umukino, yatangiye saa Kumi n’Ebyiri za Kigali (saa Cyenda zo muri Cap-Vert) nk’amasaha uyu  mukino uzakuberaho.

Imyitozo y’Amavubi yibanze ku kongerera ingufu abakinnyi mbere y’uko bagabanywa mu makipe abiri, bakina hagati yabo.

Ukurikije uburyo umutoza Mashami Vincent yakoresheje abakinnyi kuri uyu wa Gatatu, bigaragaza ko nta gihindutse ku wa Kane, ashobora kwitabaza umunyezamu Kwizera Olivier uheruka mu izamu ry’Amavubi mu 2018 ubwo u Rwanda rwatsindirwaga i Kigali na Côte d’Ivoire ibitego 2-1.

Ukurijie imyitozo y’Amavubi imaze igihe ikora irakina 4-4-2, izwi nka ‘diamond’ kugira ngo ikomeze hagati kubera ko abakinnyi ba Cape Verde bakina umupira wihuta kandi bakoreshe ubwenge kurenza gukoresha imbaraga.

Dore abakinnyi 11, Mashami Vincent ashobora kubanzamo kuri uyu mukino :

Umunyezamu: Kwizera Olivier

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

Abakina Hagati: Yannick Mukunzi, Ally Niyonzima, Bizimana Djihad na Haruna Niyonzima

Ba Rutahizamu: Kagere Meddie na Jacques Tuyisenge.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *