Amavubi Basketball yatengushye Kagame waje kuyareba akina na Sudani y’Epfo aratsindwa | UMUSEKE
Kwamamaza

Amavubi Basketball yatengushye Kagame waje kuyareba akina na Sudani y’Epfo aratsindwa

Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri w’imikino Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yarebye umukino wahuje Amavubi Basketball Club n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo, ariko umukino urangira Amavubi atsinzwe. Yatsinzwe ku manota 67 ya Sudani y’epfo kuri 55 y’Amavubi Basketball Club.

Sudani y’epfo yatsindiye Amavubi Basketball Club iwayo

Wari umukino wa nyuma wo mu itsinda rya D wabereye muri Kigali Arena. Uyu mukino warebwe kandi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Basket mu Rwanda, Bwana Mugwiza Désiré.

Amavubi Basketball Club  arangije imikino yo mu  itsinda yari arimo nta mukino atsinze.

Mbere y’uyu mukino Sudani y’epfo yari yabanje gutsinda Mali, ariko nayo itsindwa na Nigeria.

Ikipe y’u Rwanda ya Basket yageze mu gace ka gatatu k’umukino wayihuje na Sudani y’Epfo ishyiramo imbaraga ngo irebe ko yakwigobotora abanya Sudani y’Epfo.

Yatsinze ako gace ku manota 19 kuri 18 ni ukuvuga 51-41 ariko iza gutsindwa aka nyuma ari nako kabaye kamarampaka, igatsindwa ifite amanota 14 kuri 16 ya Sudani y’epfo ni ukuvuga ko byari 55 y’u Rwanda kuri 67 ya Sudani y’Epfo.

Shyaka Olivier w’ Amavubi Basketball Club ni we watsinze amanota menshi muri uriya  mukino kuko yatsinze amanota 17, akurikirwa na Makueri Puondak wa Sudani y’Epfo watsinze amanota 13.

Mu itsinda A, Tunisia yatsinze umukino wayo wa gatatu yahuriyemo na Centrafrique, iwutsinda ku manota 80-63 mu gihe Repubulika ya Demukarasi ya Congo yabaye iya kabiri imbere ya Centrafrique nyuma yo gutsinda Madagascar amanota 82-64.

Indi mikino y’amajonjora muri aya matsinda izaba muri Gashyantare 2021.

U Rwanda nirwo ruzakira  irushanwa nyirizina(AfroBasket 2021) rizaba  hagati y’itariki ya 24 Kanama n’iya 5, Nzeri 2021.

Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Munyangaju Mimosa

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Arikose mubyukuri wowe munyamakuru wamubonye koko Paul ?
    Iyaba corona virus idahari stade yari kuba yuzuye abantu bityo iyo perezida ahaje abantu barabimenyeshwa bagahaguruka bakamwakira none covid 19 yazanye ubwiru.
    Njyewe ndi kugorwa no kwizerako Kagame yaba ari mugihugu hanyuma ngo kiriya kibazo cya bannyahe gifate intera ingana itya.
    Abantu benshi bazi paul kagame ko ari umuntu ujya ahagaragara akavuga ibintu uko abyumva agatanga umurongo n’icyerekezo cy’uko ibintu bikwiye kugenda.
    Umuntu yayoboye urugamba rukomeye ararutsinda ntiyatinya corona bigeze aha,
    Niba koko ubuzima bwaramutengushye ababishinzwe bakwiye kubitangaza kuko ntagisebo kirimo twese bizatugeraho naho gukomeza kutwereka photoshop birangiza his legacy.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *