• 20/01/2020 4:15 30

AMAVUBI atsindiye hanze ibirwa bya Seychelles  3-0

Ni umukino wa mbere w’amajonjora y’ibanze ashyira amatsinda yo guhatanira itike yo kuzajya mu Gikombe k’Isi mu mupira w’Amaguru kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022, u Rwanda rutsindiye hanze ibirwa bya Seychelles 3-0.

Amavubi azakina umukino wo kwishyura i Kigali tariki 10 Nzeri 2019

Uyu mukino utitabiriwe n’abafana benshi, watangiye ikipe y’u Rwanda irusha iya Seychelles guhererekanya umupira hagati mu kibuga.

Igitego cya mbere cy’Amavubi cyatsinzwe na Muhadjir Hakizimana kuri koroneri yari itewe na Djihad Bizimana ku munota wa 31 w’umukino.

Nyuma y’iminota itatu, hatewe indi koroneri Mukunzi Yannik ashyiramo igitego cya kabiri ku muno wa 34 w’umukino.

Ikipe y’igihugu Amavubi yakomeje kurusha Seychelles cyane, gusa igice cya mbere kirangira nta gitego cyongeye kwinjira ku mpande zombi.

Kagere Meddie wari wakomeje guhusha ibitego yaje guca mu rihumye ab’inyuma ba Seychelles atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 79 w’umukino..

Amavubi 11 babanjemo ni:

Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdoul na Emery Bayisenge (abo ni ba myugariro). Mu kibuga hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Muhire Kevin wasbimbuye Haruna Niyonzima ku munota wa nyuma kubera ko ibyangombwa bye bitari byuzuye ngo akine uyu mukino.

Abataha izamu: Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere ndetse na Muhadjiri Hakizimana.

Abo ni bo 11 babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi

Amafoto@IMFURAYIWACU Jean Luc/Facebook

NSHIMIYIMANA Dieudonne
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • ubwo namwe ngo mwatsinze? ndebera nta n ushyigikiye iyo kipe ngo none mwatsinze ? MBATEZE AKARI IMBERE IZINDI ZIYISTINDA 12 NAMWE NGO BITATU?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *