• 25/01/2020 11:23 52

AMATORA: FPR imyanya 40 mu Nteko, Green Party 2 na PS-Imberakuri 2

Ishyaka Green Party rya Dr Frank Habineza na PS – Imberakuri rya Mukabunani Christine yinjiye mu Nteko ku nshuro ya mbere yemerewe kwiyamamaza. Mu majwi ya nyuma Komisiyo y’Amatora yatangaje asimbura ay’agateganyo, aya mashyaka yombi yabonye amajwi ayaha imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuko rimwe rifite 5%  n’irindi 5%. 

Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amashyaka yavutse nyuma yayo yiyamamaje ukwayo kandi atavuga rumwe na Leta yabonye imyanya mu Nteko ishinga amategeko.

Buri shyaka rizaba rifite Abadepite babiri  kuri 53 bakomoka mu mitwe ya Politiki.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR-Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije mu matora y’Abadepite bakomeje kuza ku isonga.

FPR – Inkotanyi n’abo bafatanyije bazaba bafite intebe 40 kuri 53 mu Nteko. Green Party na PS Imberakuri buri rimwe ryegukanye imyanya ibiri.

Aya mashyaka abiri yandi yari asanzwe anafite Abadepite mu Nteko icyuye igihe, PL ryabonye imyanya ine (4), naho PSD ribona imyanya itanu (5). PDS mu Nteko ishize yari ifite imyanya irindwi(7) naho PL yo yari ifiteyo itanu(5).

Abakandida bigenga nta n’umwe wabonye amajwi 5% asabwa ngo umuntu jye mu Nteko.

Kuri aba Badepite hariyongeraho 30 batowe kuri uyu wa kabiri mu Nzego zihagarariye abagore, na babiri bahagarariye urubyiruko ndetse n’umwe watowe uhagarariye abafite ubumuga.

Urebeye ku rutonde rwatanzwe n’aya mashyaka aba ni bo bashobora kuyahagararira mu Nteko:

 

Inkuru ya kare: Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje ibyavuye mu matora y’Abadepite by’agateganyo.  FPR Inkotanyi ufite amajwi 75%, PSD ifite 8.5%, PL ifite 7%, Democratic Green Party ifite 4.5%, PS Imberakuri nayo ikagira 4.5%. Abakandida bigenga ntawagize asabwa ngo yicare mu Nteko.

Prof Kalisa Mbanda niwe waraye atangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo

Prof Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’amatora yavuze ko nta mukandida wigenga wabonye amajwi agenwa n’itegeko ndetse ngo nta n’ikizere ko bashobora kuyagira ashingiye kuyo bafite ubu n’asigaye kubarurwa.

Ku rutonde rw’uko amajwi yatangazwaga byagaragaye ko ikigereranyo cy’ubwitabire kitari hejuru urebye abiyandikishije n’abiabiriye itora.

Ibyavuye mu matora y’agateganyo ni ibyavuye mu majwi yakusanyijwe mu matora yakozwe n’Abanyarwanda baba hanze hamwe n’abo mu gihugu imbere yabaye ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere.

Mu bakandida 80  FPR Inkotanyi yatanze, abiyamamaza ku ruhande rwayo bwite ni 70 abandi icumi ni abo mu mashyaka yifatanyije nayo ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Amatora y’Abadepite yabaye muri 2013 Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nayo yabonye amajwi 76.2%.

Umuyobozi w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda Dr Frank Habineza muri iki gitondo yabwiye RBA ko yizeye kubona amajwi asabwa amajwi yose namara kubarurwa.

Mukabunani Christine nawe yavuze ko hari ikizere ko amajwi asigaye nabarurwa ishyaka rye PS Imberakuri iri bubone 5% asabwa kugira ngo yinjire mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Bombi bemera nibatagira amajwi asabwa bazabyemera kuko ngo bizaba byavuye mu bushake bw’abaturage.

Ahenshi muri rusange FPR yaje imbere n’amajwi ari hejuru ya 70%. Hari aho ubwitabire butari hejuru cyane ugeraranyije abiyandikishije n’abatoye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Tuvuye ku majwi 98.8% atagaragara neza mu ruhando mpuzamahanga, tugeze kuri 75%. Aya yo ni smart rwose!! Biriko biraza!! N’ibyo kuyatangaza yose mu mugoroba itora ryabayemo twarabiretse kuko bidashoboka kubarura amajwi y’igihugu cyose mu mugoroba umwe, n’iyo haba hakoreshejwe vote electronique. Dusigaye dutangaza gusa 30% by’amajwi yabaruwe. Wow!! Ni byiza cyane!! Nizere ko abadamu noneho bazaba ari nka 70% mu nteko, tukongera tukerekana ko turi indashyikirwa mu guteza imbere umugore na gender. No muri demokarasi muri rusange. Keep it up!!

    • Ariko nanga ko muli Politics habamo Injustice.Niyo mpamvu ndi mu bantu banze kujya gutora.Baliya “bana” ba FPR batajya bacuka (PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP),baramutse biyamamaje ntabwo babona 5% asabwa.Niyo mpamvu biyomeka kuli “Papa wabo” FPR.Injustice mvuga nuko abo bana ba FPR bajya mu Nteko,nyamara Green Party na PS Imberakuri barusha bariya “bana” amajwi ntibajye mu nteko.Too much injustice in this world.Nanjye ndi mu bantu bategereje ubwami bw’imana.Nibwo bwonyine buzakuraho Injustice.

    • @ Machiavel: Amajwi 98% uvuga ntiyigeze abaho mu matora y’abadepite ntukabeshye. Kuko iyo ibyo uvuga biba byo nta mudepite n’umwe uva mu rindi shyaka wajyaga kuba yarabaye mu Nteko. PSD yari ifitemo 7 PL yari ifitemo 5.

  • Habineza na Mukabunani basetsa nuva guta nyina, ngo amajwi namara kubarurwa bizeye ko batsinda. Si mperuka bavuga ko Habineza ari Doctor ra nonese buriya bujiji burava he cyangwa na none inzu ye iratezwa cyamunara. buriya iriya mibare ya 4.5, 4.8, 4.3, 4.5. 4.7…………ntacyo ibereka koko???

    • None se birangiye ibyo bavuga atari byo ntibatsinze wa njiji we ari wowe? Sha nubona umuntu yashinze ishyaka, akiyemeza guhaguruka akavuga uzajye witonda.

  • Amashyaka menshi(multipartism),na liberal democracy ni baringa, ntanicyo byajyeza kubantu cyeretse gusubir’inyuma.

  • @Karisa, ibyo Habineza yavuze nta kibi kirimwo kuko birashoboka ko abona 0,5 nta gitangaza kirimwo ikindi nta doctorat afite kuko iriya yayihabwe y’icyubahiro kuko aharanira ko ibidukikije bibugabugwa.

  • Ariko wa mugani ko mbere babaruraga amajwi tukimara gutora, tukamenya ibiyavuyemo twibereye kuri Stade Amahoro tugahita tubyina insinzi, ubu noneho ko byatinze bisigaye bigenda gute? Ibanga ryakoreshwaga mbere ni irihe?

  • Prof Kalisa Mbanda Mana we! Uwampa amahirwe yo guhura nawe imbona nkubone, turi twenyine, ngo mushimire umurimo w’indashyikirwa yakoze muri komisiyo y’amatora mu gihe amaze muri uriya mwanya. Yataha yaka amazi ashyushye yo kwikanda, kubera amavunane yo kumuhobera cyane. Nakomeze inzira yahisemo, izamugeza aho yifuza kuzagera. Kuri iyi si na nyuma yaho.

  • Mwanyumvisha mute ko amashyaka y’ubukombe nka PL na PSD bidashobora no kubona 15 % ? Demokarasi y’iwacu iragoye pe. Ese ubundi ibi by’amatora kuki bitavaho burundu !? I Rwanda nta mpamvu yayo.

  • ibi nibyiza cyane nyuma yuko Nkurunziza avugiyeko ataziyamamaza kandi itegeko nshinga ribimwemerera Joseph Kabira nawe agatanga uzamusimbura kuneza, M7 akaba atorohewe, natwe twagombaga kugira ikarita ducanga igacanga abarwanya leta bari mumahanga. politique ni game ikinwa nabayizi. Rwanda nziza songambere.

  • Pole @Kalisa we!

    Sinatiye Green Party cg Imberakuri, ariko urabona ko kwishongora kwawe kubaye nko kubyina mbere y umuziki. Rira bien qui rira le dernier. Na bo nibaze, ibitekerezo byabo hari icyo byamara mu musanzu wo kubaka igihugu

  • Ubudasa bw’iwacu turacyabushimangira. Ni ukuzafungura kaminuza mpuzamahanga ibindi bihugu bikaza kutwigiraho. Bityo tukabibyaza umusaruro. Naho kubisobanura mu binyamakuru ni bake babyumva. Izo ntumwa za rubanda ( soma z’amashyaka ) tuzisabye gushakira umuti ibibazo bitwugarije: 1. Kutamwazwa na vision 2020, 2. Kwegera abadasobanukiwe na gahunda za leta bagasobanurirwa…

  • Arega nitwe twari dusigay’inyuma mu gucisha make dore abaturanyi bose batangiye kumvako uwo mudahuj’ibitekerezo bya politike atari umwanzi kandi ko n’undi wese ashobora gushyir’umuganda ku kubak’igihugu. Ntabwo abantu bamwe aribo kamara n’abandi bahaw’umwanya bakora neza ndetse bakanarushaho. Ethiopia dor’uko byagenze maze bahita basubukur’umubano na Djibuti ndetse n’imfungwa z’abanyaetiyopiya ministre w’intebe yagiye mu misiri azitahana mu ndege ye bwite kuberako misiri yabonye acishijemako maze irazirekura. Iza politike zirimo n’abanyamakuru zose yarazirekuye ubu Ethiopia yayo yatangiye kujya kuri liste y’ibihugu birangwamo demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe kitarenz’umwaka. Mu Burundi Nkurunziza yahariy’abandi ngo nabo bazashyireho akabo muri 2020. Muri Congo Kabila nawe yarazibukiriye nyuma yo kurangiza manda ze. Muri Angola Do Santos nahariye Lorenzo ngo nawe ageragee ariko aha agiriyeho yakoz’ibitangaza. Imitungo umuryango wa Dos Santos n’umuryango we bibye ungana n’amamiriyari y’amadorai arimo kuwugaruza ndetse abana ba Dos Santos abo atafunze yabakuye ku mirimo bitwikiraga bagasahur’igihugu. Iwacu natwe rero igihe kirageze ngo tugire amanota muri demokarasi n’ubwo bitahita bikunda kuber’akamenyero. Turabibashimiye kuba mwahaye opposition imyanya 4 uretse ko Nyirabunane atabaga muri opposition mu by’ukuri. Habineza we rwose ni umu opposant nyawe kandi azagerageza kuvug’ibigoramye n’ubwo bazamurush’amajwi n’imbaraga mu nteko. Gahoran’Imana Rwanda nkunda.

  • ariko ubundi bapfushiriza amafaranga menshi bategura amatora kubera iki ? ko nubundi uzatsinda aba azwi

  • Ku rutonde rw’abazinjira mu nteko, mu myanya 56 imaze ku menyekana, abagore ni 29 nibongeramo abandi 24 bazahita baba 53 ku bagabo 27!
    Iyi nteko izi icyo bita gender balanced koko?! Gusa nyiteze imyaka 5 iri imbere. Ishobora kuzahura n’ingorane zikarishye mu mibereho y’abanyarwanda iri imbere.

    • Tadeyo, inteko yiganjemo abagore (ku kigero cya 66.25% noneho), ni nziza cyane. Icyo isabwe gukora cyose iragikora. Itegeko isabwe gutora ryose iraritora, rimwe na rimwe Prezida akaba ari we uburizamo adasobanutse n’akabije kubuza umuturage ubuhumekero. Andi agahita akazasubirwamo nyuma, nka ririya ryahaga ababyeyi babyaye ikiruhuko cy’ibyumweru bitandatu gusa ubundi bayirenza bagakatwa umushahara. Hakaba n’ahita tukimyiza imoso ntasubirwemo, nka ririya batoye ejo bundi ryo gusoresha ubutaka ibya mirenge, iryo gushyira pansiyo y’ubusaza ku myaka ingana n’icyizere cyo kubaho cy’umunyarwanda, n’andi warondora ukaruha.

  • Ndagira inama PSD na PL kuva muri politike kuko imyaka bamaze bakaba bakibona imyanya 5 nabwo zahize bigaragara ko ntacyo bakora. Nibareke gukomeza gukora ubusa kuko iyo umurimo ukunaniye uwuvamo ugashaka ikindi ukora

  • Iyi kinamico mwayiteguriwe kandi muyigezwaho n itorero Indamutsa.sijye wahera

  • umutoza w abakinnyi ni Musaidizi….nako Mbanda

  • Ntabwo mwari kuzuza Nduba mutangije Frw ?

  • Prof Mbanda ndabona kuyobora iriya komisiyo y’amatora biriho bimusazisha vuba cyane. Ajye acunga neza umuvuduko we w’amaraso atazatungurwa na stress y’ibyo ahoramo ubutagoheka. Buriya yumva igihe kitageze ngo abwire abamukuriye ati: nakoze iyo bwabaga uko mwabishakaga, none nimureke njye gukora noneho ibyo nize? Yabona imperekeza ibyibushye ntako atagize. Bamporiki amusimbuye hariya yazanamo amaraso y’ubuto, n’ubudasa bushya. Tugakomeza tukaba indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.

    • @Le courtisan, yewe abanyarwanda muzi gutera ubuse kweli ! Nyuma ya 1994 mu biganiro byaberaga muri Presidence byamaze umwaka wose (1998-1999) abagabo b’inararibonye kandi baturukaga mu byiciro hafi ya byose by’abanyarwanda (abanyepolitique, abihayimana, abazi amateka, abalimu, societe civile, abanyamakuru…) baricaye basesengura ibibazo by’u Rwanda bagerageza kubiva mu mizi, ah aniho havuye vision 2020.

      Umwe mu myanzuro mperutse gusoma mubyo banditse ni uko kimwe mu bibazazo by’ingutu basanze bikomereye u Rwanda ari ukugundira ubutegetsi. Batanze umwanzuro ko hagomba kubaho kuva ku butegetsi neza igihe manda zagenwe n’amategeko zirangiye, ari nabyo Tito Rutaremara yaje gushyira mu itegeko nshinga ryo muri 2003; ibi ariko ntabwo njye byantangaje, icyantangaje ahubwo ni uko mu bantu batanze uwo mwanzuro uwari imbere ni Docteur Veterinaire IYAMUREMYE AUGUSTIN ndetse ashyiraho na signature ye ! Uyu IYUAMURENYE AUGUSTIN ni we ejobundi bahaye inshingano zo kuvugurura ririya tegeko nshinga kugirango tugumye dusigasire ibyo twagezeho, tunihute mu iterambere turi kumwe n’intore izirushintambwe. Kandi ngirango wabonye ko yabikoze neza afatanyije n’umunyamategeko Evode wanahise ahabwa inshingano zo kurinda iryo tegeko nshinga yari amaze guhindura ngo hatazagira abarikiniraho igihe kitaragera ! Aba bose kuki batarwaye iyo stress n’umuvuduko wamaraso urimo uvuga kandi nabo barakoze akazi gakomeye ? So va kuri Mbanda, burya ngo akabigira kabizi karya imboga karitse !

      • Urakoze Mujakazi kutugezaho ubwo bunararibonye bwawe.Gusa iyurebye amateka yu Rwanda bitangira neza buri gihe bigapfira kumunota wa nyuma.Njyewe nsigaye nemera abantu banga gukoreshwa ibyo batemera bagahitamo kujya kurya ubusa, kwangara, kota akariro aho gutatira ijambo nibyo bemera.Kanyarengwe yitandukanya na Habyarimana ntabwo icyo gihe yicwaga ninzara. Ariko yaremeye ajya kwicwa ninzara muri Tanzaniya aratesekara pe. Uwo Iyamuremye areba hafi kuko icyo yahunze kikimwikankamo.

      • @mujakazi
        Uri inararibonye pe. Hahaha hahaha barashoboye

  • Umuseke mwahindutse abanyonzi namwe kuva ryari?

  • ko amajwi arenga 200% byakozwe gute?

  • Nizereko uyu musaza yigondeye akaruri ke katameza nka kakandi Nzirorera yubatse imbere ya stade Amahoro bityo akazaruhukiramo hirya kure.Imitwe ikomeje gushyuha.

  • Umugayo uvuna ugaya ugawa yigaramiye. Prof Mbanda nimumuhe amahoro rwose. Niba akiryama agasinzira nta nkomyi, nta kintu na kimwe kiruta ibyo yanyuzemo n’ibyo yakoze cyangwa yagizemo uruhare cyamubuza ibyo bitotsi. Abamuhekenyera amenyo nta kundi ni ukuyamarira mu nda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *