• 24/01/2020 7:48 41

Amata Anca Ae’eedah Ai: Amazina y’umwana wa Young Grace!!

  • Yamupfumbatije 100 USD ati ‘Baby Boss’

Young Grace uherutse kwibaruka imfura ye, yagaragaje amazina y’uyu mwana we ko ari ‘Amata Anca Ae’eedah Ai’ n’agataziro cyangwa AKA Diamante. Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu njyana ya Hip Hop yashyize hanze ifoto y’uru ruhinja barupfumbatije 100 USD arenzaho amagambo ko uyu mwana ari Baby Boss.

Yagaragaje amazina y’umwana we arimo irinyarwanda ‘Amata’

Young Grace yibarutse umwana w’umukobwa mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ubu yatangiye kugaragaza akanyamuneza atewe n’iyi mfura ye.

Ku mbuga nkoranyambaga, nka whatsApp {ku butumwa buzwi nka Status}, Young Grace yagaragaje ko uriya mwana yitwa Amata Anca Ae’eedah Ai n’akabyiniriro ka Diamante.

Kuri Twitter ye, Young Grace na ho yahashyize ifoto igaragaza ikiganza cy’uru ruhinja rwe, avuga ko amuraze ubukire yamupfumbatishije inote y’amadolari 100 USD arenzaho akajambo ‘Baby Boss’.

Munsi y’iyo foto yashakaga kwerekana ko ari kwifuriza umwana we kuzaba ho ubuzima buzira ubukene.

Ku rubuga rwe rwa whatsapp yanditse amagambo ashimira abantu bose babanye nawe muri urwo rugendo rwose abasabira umugisha ku Mana ababwira ko kubyara ari cyo kintu kiza ku Isi.

Kuri Instagram ahatangirwa ibitekerezo bamwe bagiye bamubwira ko abyaye umuStar abandi bati “Turabona akize hakiri kare.”

Young Grace umwana we amaze kumukorera indirimbo ebyiri harimo iyitwa ‘Diamante’ na ‘Arashoboye’ yasohoye mbere y’iminsi mike ngo umwana avuke.

Yamuraze ubukire amupfumbatisha 100 USD

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • uyu mukobwa na umugore yarahungabanye erega ! ibi ni “Toroma” wamugani wa Safi Madiba

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *