• 14/12/2019 9:42 56

Amashusho y’indirimbo za Israel Mbonyi ngo azajya afatwa arimo kuririmba ‘Live’

Israel Mbonyi ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye inshya yise ‘Karame’ biba n’umwihariko kuko ari yo ndirimbo ya mbere isohokanye n’amashusho ngo n’izindi zisigaye azazikora ariko mu buryo bwa Live Recording.

Amashusho y’izindi zisigaye ngo nayo azajya ayafata nkaho ari mu gitaramo

Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bafite abakunzi benshi mu Rwanda.

Mu ndirimbo yakoze zose nta n’imwe yigeze ikorerwa amashusho ku mpamvu ze bwite nubwo abakunzi be bahoraga babimwishyuza.

Ubu yashyize hanze iyo yise Karame ibaye iya mbere isohokanye n’amashusho.

Karame ngo ni indirimbo y’ishimwe ivuga ku rukundo rw’Imana, uburyo yagiriye neza abantu ikabakorera ibitangaza.

Ati “ Mba ndirimba mbaza ingingo zanjye nti ‘se mutima, matwi, maso yanjye ibyo uwiteka yadukoreye namwe murabizi, Ese namwe muramukunda?’ Mbese ni indirimbo yo kwitaba kwizo ngingo zikavuga ibyo uwiteka yazikoreye.”

Iyi ndirimbo yahereyeho bwa mbere mu gukora amashusho ngo niko yari yarabiteguye ariko ngo n’izindi azazikora ariko mu buryo bwa Live Recording.

Ati “Izindi nazo nzazikora gahoro gahoro ariko mu buryo bwa Live Recording bisa nkaho ari igitaramo ku buryo indirimbo twanayigira ndende cyangwa ngufi nkuko iyi twayihaye iminota 12.”

Muri gahunda ateganya uyu mwaka ngo ashobora gukora igitaramo nubwo atarabimenya neza igihe cyazabera.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ariko mujye mwihangana .mugerageze gukosora ikinyarwanda:
    Umuhanzi nyarwanda ntabwo abaho.
    Bavuga umuhanzi w’umunyarwanda.
    None se ko mutavuga ngo umuhanzi ndundi?
    Ushobora kuvuga indirimbo nyarwanda.
    Sinje kwigisha ariko mushake abazi ikinyarwanda babigishe Julio barahari.

  • Be blessed

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *