• 18/01/2020 7:47 54

Amasezerano y’Isoko rusange rya Africa yabaye itegeko

  • Impuguke mu bukungu Dr Bihira avuga ko Africa ihinyuje abakoloni batifuzaga ko ishyira hamwe

Mu ijoro ryakeye, amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Africa (AfCFTA/African Continental Free Trade Agreement) yaraye abaye itegeko kuko umubare w’ibihugu bigomba kuyemeza yagejeje kuri kimwe cya kabiri. Ubu ibihugu bimaze kuyemza ni 24 muri 54 bigize uyu mugabane ariko ibitarayemeza bizakomeza kubikora kugera muri Nyakagana.

Aya masezerano yatangarijwe i Kigali umwaka ushize

Komiseri ushinzwe Ubucuruzi n’Inganga mu Muryango wa Africa Yunze ubumwe,  Amb. Albert Muchanga avuga ko ibi byo kuba ariya masezerano yabaye itegeko bizatuma harebwa ibigomba gukorwa kugira ngo ririya soko rishyirwe mu bikorwa.

Ejo hashize, igihugu cya Burkina Faso cyabaye icya 24 mu bihugu 54 bigomba kwemeza ariya masezerano birimo Nigeria ifite ubukungu buri hejuru ku mugabane wa Africa.

Amb. Albert Muchanga ati “Indi ntambwe y’amateka. Amasezerano y’isoko rusange rya Africa uyu munsi yabaye itegeko.”

Uyu komiseri muri AU uvuga ko iri soko rizazamura ubungu bw’Umugabane wa Africa, avuga ko iri soko rizatangizwa ku mugaragaro tariki 07 Nyakanga uyu mwaka rigatangira no gushyirwa mu bikorwa.

Impunguke mu bukungu zivuga ko iri soko rusange rizatuma ubucuruzi muri Africa butera imbere kuri uyu mugabane no ku ruhando rw’Isi.

Amb. Albert Muchanga avuga ko aya masezerano azatuma ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Africa buzamuka ku kigero cya 53% mu gihe byari bisanzwe biri kuri 16%.

Aya masezerano y’isoko rusange rya Africa yatangarijwe i Kigali muri Werurwe 2018 mu nama yari yahuje abakuru b’ibihugu na Guverinoma z’ibihugu bigize AU. Ibihugu 44 muri 54 by’uyu mugabane byahise bishyira umukono ku masezerano.

Iyi ntambwe y’amateka y’umugabane wa Africa, yatewe ubwo Perezida Kagame Paul w’u Rwanda yari ayoboye uyu muryango ukomeje gushakisha impinduka ziwuganisha ku kerekezo 2063 wihaye.

 

Dr Bihira avuga ko Africa ihinyuje abakoloni batifuzaga ko ishyira hamwe

Impuguke mu bukungu, Dr Canisius Bihira avuga ko izi ntambwe ziri guterwa n’umugabane wa Africa mu kwishyira hamwe zizazamura Abaturage b’uyu mugabane ukomeje gusigara inyuma.

Ati “Bamaze gushishoza basanga ari ngombwa gukorana.”

Avuga ko iyi ntambwe yo kuba ariya masezerano yabaye itegeko, ari ikigaragaza ko ibihugu bya Africa byiyemeje guhahirana no kuzamurana bigatera umugongo ibyo abakoloni babisigiye byatumaga bidashyira hamwe.

Ati “Buriya abayobozi barimo kureba kure ugereranyije n’uko umukoloni yasize bimeze yaharuraga imihanda ariko akirinda ko ibihugu bihura.

Igihugu cya Nigeria gifite ubukungu buteye imbere ku mugabane wa Africa ntikiremeza ariya masezerano.

Dr Bihira avuga ko imigozi ikiboshye kiriya gihugu ishingiye ku bibazo gifite birimo icya ruswa isa nk’iyabaye umushyitsi wahawe ibyicaro mu miyoborere ya kiriya gihugu kinarangwamo n’imitwe y’iterabwoba nka Boko Haram.

Gusa abona ibihugu nk’ibi bitaremeza ariya masezerano bizagera aho bikayemeza kuko ntawashidikanya ko iri soko rizagirira akamaro ibihugu ku buryo bizakururwa n’izi nyungu bizaba bibona bigenzi byabyo biri gusarura muri iri soko rusange.

Albert Muchanga avuga ko iyi ari indi ntambwe itewe

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo

  • Ibi ni mu mpapuro gusa.Ngaho Africa nigire Ifaranga rimwe turebe.Cyangwa ikureho Intambara zuzuyemo.African Union ntayibaho.C’est une coquille vide.AU is an empty eggshell.Ubundi se ni iki AU yakoze kigaragara kuva yabaho?Iriya nzu ikoreramo,yayubakiwe na China!!! Wa mugani dukeneye ubwami bw’Imana.

  • Ibi ntibizakunda . Nibishaka bibe itegeko cg birorere. Ibihugu bitazasinya bizahanwa na nde ?

  • Ayo masezerano azamarira iki abaturage bafungiye mu mipaka y’ibihugu byabo? Ni ay’umurimbo kuri bo. Bayabike mu kabati gafunga neza kugira ngo azatinde gutora ivumbi.

  • Igihe cyose imipaka n’inkuta biri mu mitwe y’abenshi mu bayobozi ba Afrika bizaba bitaravamo, n’ubundi imipaka y’ibihugu twarazwe n’abakoloni izakomeza ikore icyo yashyiriweho: kuducamo ibice. Ngaho nihagire umunyarwanda wambuka muri Uganda cyangwa i Burundi ajye guhahayo cyangwa ajyaneyo ibicuruzwa kubera ko ariya masezerano yabaye itegeko, maze arebe uko bimugendekera.

  • Babanze bakemure ibibazo by’intambara zihari , no kugundira ubutegetsi , the ahenshi muri Africa Perezida niwe utegeka inzego zose, yavaho ugasanga ibyagezweho byose birasenyutse.

  • Okay, aya masezerano ni sawa. Nihadhyirweho n’ifaranga rya Africa, n’igisirikare cya Africa ibisigaye bizagenda neza cyane.

  • Isoko rusange gute? Mubanze murebe amahuriro arenze 5 aba muri Africa ibibazo birimo, niba utiyunze n’ibihugu muhana imbibi uziyunga ukore ubucuruzi gute?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *