• 30/10/2020 9:34 37

Amasezerano hagati ya Ferwafa na Bralirwa azasinywa mu cyumweru gitaha

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryatangaje ko nta gihindutse mu cyumweru gitaha bazasinya amasezerano n’abaterankunga babiri, Ikigo k’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) n’uruganda rwa Bralirwa.

(Rtd)Brig Gen Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA

Mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene yavuze ko n’ubwo byagaronye kubera ibyo Bralirwa yifuzaga hatagize igihinduka bazasinyana na yo amasezerano mu cyumweru gitaha.

Ati “Nibyo hari ibiganiro byabayeho na BRALIRWA na RBA ndetse mu minsi iri imbere hari amasezerano azasinywa. BRALIRWA ni ukuza gutera inkunga shampiyona, hari byinshi twumvikanye ariko imibare (amafaranga) izamenyekana tumaze gusinya.”

Avuga ko “Na RBA twavuganye ku byo kwerekana shampiyona mu buryo butandukanye. Dufite uburyo tuzakorana niba hari isoko tuzanye rigomba kunyura mu mukino, hari ijanisha tuzabaha na bo nihagira iryo bazana hari icyo bazaduha. Bazerekana icyiciro cya mbere gusa.”

Bralirwa izajya itera inkunga shampiyona y’ikiciro cya mbere (D1) na Shampiyona y’ikiciro cya kabiri (D2) naho ikigo cy’igihu gishinzwe itangazamakuru RBA cyizajya cyerekana shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bralirwa izasinye amasezerano na Rayon niba ishaka inyungu, Ferwafa ni iyo kuzana igisirikaru muri siporo gusa

  • Ushora neza ajye yibuka no muri rayon niba ashaka kunguka.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *