• 14/12/2019 2:45 05

Amasezerano arasobanutse twizeye ko nta ngingo mu zasinywe itazubahirizwa – Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yashimiye abagize uruhare mu masezerano yaraye asinywe hagati y’u Rwanda na Uganda, ariko agaragaza ko ibiyakubiyemo byose bikwiye kubahirizwa nta ngingo n’imwe inyuzwe ku ruhande.

Ba Perezida uwa Angola João Lourenço, Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville, Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bakurikiranye uyu muhango wo gusinya amasezerano hagati ya Perezida Yoweri Museveni wa Uganda na Paul Kagame w’u Rwanda

Kuri Facebook ya Perezida Kagame handitseho ubutumwa bukurikiye aya masezerano, agira ati “Igihe ufite umupaka ufunguye, ufite ibicuruzwa n’abantu. Iyo uteje ikibazo ku bantu bambuka umupaka ku ruhande rumwe cyangwa urundi, uba ufunze umupaka ku bantu n’ibicuruzwa.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ibikubiye mu masezerano bitanga igisubizo gisobanutse kandi bikwiye kubahirizwa uko byakabaye.

Ati “Amasezerano arakemura neza ibyo bibazo, ndibaza ko tutazafata zimwe mu ngingo, tugahitamo izo dushyira mu bikorwa izindi tukazireka.”

Muri ubu butumwa bwanyujijwe kuri Facebook, Perezida Kagame avuga ko igihe haba hari imbogamizi mu bwisanzure bwo gucuruza, guca ku mupaka n’umutekano w’abambutse, icyo gihe ngo bibangamira urujya n’uruza.

Ati “Igihe hari abantu bafungwa kubera ko bambutse umupaka, ibyo bibangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu n’ubucuruzi.”

Perezida Kagame yagize ati “Tugiye gukemura ibi bibazo byose. Nitubyubahiriza nta cyo dusimbutse, tuzagera aho dushaka kuba.”

U Rwanda na Uganda mu masezerano byagiranye harimo kubahana mu bijyanye n’ubusugire bwa buri gihugu, kuganira ku bitagenda, kudafasha abarwanya undi, gukorana ubucuruzi nk’uko bisanzwe no kubaha abaturage ba buri gihugu bakorera mu kindi.

UMUSEKE.RW

9 Ibitekerezo

  • Our president Paul Kagame,akazi kawe waragakoze.Museveni mwarabanye guhera muli 1980,mutera Kabamba Military Training Center,le 06/02/1981.Uramuzi ko ari indyarya.Uzi neza icyo yakoze amaze gusinya amasezerano na General Tito Okello muli Kenya.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa ukuntu yabeshye Kinani ngo nta muntu uzatera u Rwanda.
    M7 is not trustworthy.Uko bigaragara,asuzugura u Rwanda kubera ko ari “agahugu gato kandi gakennye”,karutwa inshuro zirenga 2 na Lake Victoria.Nta somo yakuye I Kisangani.

  • Amasezerano byo arasobanutse nubwo buri wese amenyereye kuyasobanura uko abyumva kandi yishyira ku ruhande rwiza. Kuba ibyanditse ku mpapuro bisobanutse ntibivugako bikurikizwa, Uganda nta gihombo kinini ibigiriramo nkico abaturage bacu bahuye nacyo, nimutegerezako Uganda ariyo iza kutwinginga ngo nidufungure umupaka abantu n’ibintu bitambuke tuzaba twishuka, kera hari umuntu wigeze kuvugango iyo ufite inzu y’ibyatsi wirinda kuyegereza umuriro, nifuzako nubu yakongera kubyibutsa abo bireba bose.

    • Denis barakubeshye imiriro yose ntitwika Inzu biterwa naho wenyegereje.
      nta muntu numwe ubaho kuko undi abishaka its not about ubunini ,money,or anything else.

  • Denis vana hano ubwo bwishongozi .abantu barakenerana kandi nta mugabo umwe.

    • @Karaha we ntabwo Denis yishongoye, yavuze ukuri nuko ngo kutajya kuryoha buri gihe. Uganda iradutambutse kure cyane, nitwe rero tuyikeneye cyane kurusha uko yo idukeneye, niba ataribyo iguhugu cyacu kizakomeze gihangane nayo kireke guca make, finally tuzareba icyo bizatanga. Dear friends ntaho turagera, turacyameze nkacya gikeri kihagamo umwuka ngo kirebeko cyangana n’inka, niba ubizi neza byarangiye gituritse.

  • Abategereje ibyiza bizava muri ariya masezerano barababaje.Kera habayeho umu Prezida muri Africa yo hagati yagiye gusinya amasezerano Arusha atahutse yakirwa yakirwa na missiles ibyari amasezerano bihinduka umuriro ku gihugu yari ayoboye,sijye wahera.

  • Hahahahahahhh yego ni ko byagenze rwose. Ibi na byo reka tubitege amaso.

  • Aba bagabo baziranye ku bintu byinshi cyane. Nibabishyira hanze byose isi izumirwa uhereye ku bagande n’abanyarwanda.

  • Mu masezerano handitsemo guhita bashyira mubikorwa ayo masezerano agishyirwaho umukono muturebere niba umupaka bawufunguye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *