Amakuru yaranze fashion mu cyumweru twaraye dusoje
Mu cyumweru gishize mu birebana n’imyambarire [Fashion] havuzwe hanakorwa ibikorwa bitandukanye. Bimwe muri byo nibyo twabakusanyirije muri iyi nkuru.

Teta Diana yambaye imideri ya Rwanda Clothing mu gitaramo cya Juzz Junction
Imideri ya Teta Diana yari yambaye mu gitaramo cya Juzz Junction cyabaye kuwa 29 Werurwe 2019, yagarutsweho n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo yari idozwemo ndetse n’ibara ryayo ry’umuhondo bimwe mu byashimwe n’abantu batandukanye bakunda ibya Fashion. Iyi mideri ye yari yayikorewe n’inzu y’imideri ya Rwanda Clothing.
Imyambarire muri SalaxAwards2019
Mu ijoro ryakeye nibwo haraye hatanzwe ibihembo bya Salax Award2019, aho bahembaga abahanzi b’Abanyarwanda bitwaye neza mu byiciro bitandukanye.
Ibyiciro byahatanirwaga harimo icya Best Culture and Traditional Artist kegukanywe na Mani Martin, icya Bst Gospel Artist kegukanwe na Israel Mbonyi, icya upcoming artist kegukanwe na Yvan Buravan, icya Best Group kegukanywe n’itsinda rya Active, icya Best Afrobeat Artist kegukanywe na Uncle Austin, icya Best R&B Artist kegukanywe na Bruce Melodie, icya Best Hip Hop Artist kegukanywe na Riderman, icya Best Female Artist kegukanywe na Queen Cha n’icya Best Male Artist kegukanywe na Bruce Melodie.
Urebye muri ibi birori abahanzi bose bahatanaga bari bambaye mu buryo butandukanye, muri iyi nkuru twahisemo abahanzi bane bari bashyize udushya mu myambarire baserukanye.
Aba ni uwitwa Mani Martin, Billy Ruzima wahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryatandukanye mu minsi ishize, Marina na Queen Cha.
Muri Uganda ikompanyi ya Joram Model Management yatoranyije abamurika imideri
Ejo ku cyumweru muri Uganda habereye igikorwa cyo gutoranya abamurika imideri bazakorana n’ikompanyi y’abamurika imideri ya Joram Model Management iri mu izikomeye muri Uganda.
Iyi kompanyi kandi mu 2017 yahaye amasezerano yo gukorana Umunyarwanda witwa Jean de Dieu Ntabanganyimana usigaye amurika imideri muri Leta Zunze Ubumwe za America .
Bamwe mu batoranyije abamurika imideri muri iki gikorwa bagizwe n’abamurika imideri bo muri Uganda bamaze kubaka izina rikomeye ku rwego rwa Africa abandi ni abavuga rikijyana muri fashion muri Uganda.
Muri aba harimo uwitwa Joram Muzira Job washinze kompanyi ya Joram model Management, Shena, Ayak Veronica, Patricia Akello na Aamito Lagum.
Tubibutse ko iyi kompanyi ya Joram Model Management isanzwe itoza kumurika imideri, ikanahitamo abamurika imideri mu birori bya Abryanz Style and Fashion Awards bitangirwamo ibihembo by’abitwaye neza mu kumurika, guhanga no kumenyekanisha imideri muri Africa.







Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW