• 16/12/2019 2:19 18

Amakuru ari kuvugwa muri Fashion

Munyaneza Djazila yabonye kompanyi nshya yo muri Nigeria

Djazila Munyaneza ni umunyarwanda umaze kumenyekana muri Nigeria mu kumurika imideri . ibi yabigezeho nyuma yo kumurika imideri mu gitaramo cya GT Bank Fashion Week cyabereye Nigeria mu 2017.  Nyuma yo kumurika imideri muri iki gitaramo yaje gushimwa na kompanyi ireberera inyungu z’abamurika imideri muri Nigeria ya ‘Few Model Management’ gusa ariko iyi ntibatindanye kuko batandukanye  hashize igihe gito bagiranye amasezerano.

Munyaneza yatangiye gukorana na Kopanyi y'abamurika imideri muri Nigeria Ya Enrole Model Management
Munyaneza yatangiye gukorana na Kopanyi y’abamurika imideri muri Nigeria Ya Enrole Model Management

Munyaneza yabwiye Umuseke ko we n’iyi Kompanyi bakoranye igihe gito ndetse ngo n’ibyo bamwemereye babigenzemo biguru ntege bityo afata uwanzuro wo gutandukana nabo.

Yakomeje kwitabira ibindi bitaramo by’imideri muri Nigeria nka ya Arise Fashion Week mu 2018 yamurikanyemo imideri n’igihanganye ku Isi mukumurika imideri  Naomi Campbell.

Ubu kompanyi y’abamurika imideri yo muri Nigeria yitwa Enrole Model Management yatangaje ko batangiye gukorana na Munyaneza Djazila gusa iby’igihe bazakorana n’ibikubiye mu masezerano yabo birinze kubitangaza.

Munyaneza yamurikanye imideri n'igihanganye Naomi Campbell muri Nigeria
Munyaneza yamurikanye imideri n’igihanganye Naomi Campbell muri Nigeria

Rwanda Cultural Fashion show

Ku nshuro ya karindwi hagiye kuba igitaramo cyo kumurika imideri cya Rwanda Cultural Fashion Show . abagitegura batangaza ko icy’uyu mwaka kizaba kuwa 5-7 Kanama 2019.

Celestin Ntawirema atangaza ko muri uyu mwaka ubwo bazaba bizihiza imyaka irindwi bamaze bakora iki gitaramo bazakora ibintu bitatu by’ingenzi mu rwego rwo gufasha no gushimisha abazaba bitabiriye iki gitaramo.

Yagize ati “ igihe iki gitaramo kizaba kiba tuzaba twizihiza imyaka irindwi tumaze dukora. Twifuje gukora  iki gitamo iminsi itatu, ku munsi wa mbere tuzakora icyo twise ‘fashion tour & designers’ Interviews’ , ku munsi wa kabiri tuzakora ‘ fashion debates’ ku nsanganyamatsiko ya ‘ made in Rwanda’ , ku munsi wa gatatu tuzakora igitaramo kigari kizaba gihuriwemo n’abahanga imideri  batandukanye.”

Mercedes Benz Fashion Week Kigali

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cya Mercedes Benz Fashion Week Kigali , biteganyijwe ko kizaba mu mpera za Gicurasi.

Abategura iki giramo ntibaratangaza amatariki neza ariko bakavuga ko kizaba mu mpera za Gicurasi 2019.

Ndayishimiye Daniel uri mubari gutegura iki gitaramo yabwiye Umuseke ko amatariki iki gitaramo kizaberaho azatangazwa mu cyumweru gitaha ariko ngo kizaba mu mpera za Gicurasi ndetse kugeza ubu kandi ngo bari mugikorwa cyo kwakira imyirondoro y’abahanga imideri bifuza kuzamurika imideri yabo muri iki gitaramo.

Ati “ ubu turi kwakira abahanga imideri bifuza kuzamurika imideri bahanze muri iki gitaramo. Kwakira imyirondoro yabo bizasozwa mu mpera z’ukwezi kwa Mata.”

Isabukuru ya Judith Heard na Moses Turahirwa

Kantengwa Judith uzwi nka Judith Heard  ni umunyarwandakazi umurika imideri muri Uganda usigaye anayobora ibitaramo bikomeye byo kumurika imideri mu bihugu bitandukanye nka USA n’ahandi yagize isabukuru uyu munsi.

Muri iki gitondo cyo kuwa 13 Gashyantare nibwo umuhanzi w’imideri Moses Turahirwa ufite inzu y’imideri ya Moshions yashyize ubutumwa bugufi kuri Instagram ye yifuriza isabukuru nziza uyu Judith heard bavukiye amatariki amwe.

Moses yagize ati “ Isabukuru nziza kuri twembi. Ndakwifuriza ibyo nanjye nkwiye kwiyifuriza. Ugire umunsi mwiza, ndagukumbuye cyane.”

Ubusanzwe Moses Turahirwa yagiye yifashisha Judith Heard mu kumurika imideri yahanze haba mu mafoto no mubitaramo bitandukanye byo kumurika imideri mu Rwanda no muri Uganda.

Moses Turahirwa na Judith Heard bombi  ku itariki nk'iiyi z'uku kwezi
Moses Turahirwa na Judith Heard bombi ku itariki nk’iiyi z’uku kwezi

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *