• 18/01/2020 12:02 52

Amakosa 11 utagomba gukora mu gihe woza amenyo

Hari abantu batita ku menyo uko bikwiye ntibakore isuku ihagije kuri yo. Uburyo wozamo amenyi ni ingenzi cyane. Aya ni amakosa ugomba kwirinda mu gihe woza amenyo:

  1. Gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kirekire

Niba woza amenyo yawe nibura inshuro ebyiri ku munsi, uburoso bwawe ntibugomba kurenza amezi atatu ukibukoresha.

Tugereranyije uburoso bwawe uba umaze kubukoresha inshuro nibura 200 kandi buba butangiye gupfukagurika no kwigonda ku buryo bwakwangiza amenyo yawe. Ibi bibaye mbere y’igihe cy’amezi atatu nabwo ukwiye kubuhindura.

  1. Kumara igihe gito cyane woza amenyo

Ni byiza koza amenyo yawe nibura hagati y’iminota itatu n’itanu ariko igihe gito ni iminota ibiri. Niwoza amenyo igihe kiri munsi y’iminota ibiri uzaba ukabije cyane kuko ‘fluoride’ iri mu muti w’amenyo ntiba yafashe ku menyo yawe.

  1. Kwiyunyuguza ukoresheje amazi nyuma yo kwoza amenyo yawe

Ntugirengo nibeshye! Ntukiyunyugurishe amazi nyuma yo gusukura mu kanwa. Nyuma yo koza amenyo, ugiriwe inama yo gucira gusa ibiba byasigaye mu kanwa.

Iyo ukoresheje amazi ahita agenda akinjira ku ryinyo akabuza ya ‘fluoride’ iba mu muti w’amenyo gukora akazi kayo neza.

Tegereza nibura iminota 30 nyuma yo koza amenyo yawe kugirango ubone kunywa amazi cyangwa ikindi kinyobwa icyari cyo cyose.

Koza amenyo hari ababikora nk’umuhango gusa
  1. Kubika nabi uburoso bwawe

Abantu usanga akenshi babika uburoso bwabo ahantu hagiye hatandukanye, bamwe babusiga mu bwogero (bathroom), mu cyumba cy’uruganiriro, mu kabati, mu bikapu n’ahandi hatandukanye.

Iyo ubitse uburoso bwawe ahantu hadafite isuku si byiza kuko imyanda itumuka yose yirundaho ku buryo iyo wongeye kubukoresha warwara izindi ndwara zitandukanye. Shaka ahantu wizeye wajya utereka uburoso bwawe kuko si byiza kubusiga mu bwogero.

  1. Kudakoresha akadodo ko gucisha mu menyo

Niba utagakoreshaga, icyi nicyo gihe ngo utangire kugakoresha. Aka kadodo kugacisha hagati y’amenyo bikorwa 1 ku munsi kugira ngo kagufashe gukura ‘bacteria’ n’imyanda hagati y’amenyo yawe aho uburoso bw’amenyo butagera.

Hari ibintu biba bifashe ku menyo yawe (calculus) biba bidashoboka ko byavaho ukoresheje akadodo cyangwa uburoso bw’amenyo, ibyo bikurwaho na muganga w’amenyo.

Ikintu kigora ni ugutangira, banza wumve ko ugiye gukoresha ako kadodo ku ryinyo rimwe, maze nurirangiza urabona ko bidakomeye, uhereho ukomeza n’andi yose asigaye.

  1. Ntabwo usukura neza ururimi rwawe

Nyuma yo gusukura amenyo yawe, ibuka gusukura ururimi rwawe kugira ngo wirinde kunuka mu kanwa ndetse unakureho za bacteria ziba zihishe ku rurimi.

Niba nta gakoresho kabugenewe ko kogesha ururimi ufite (tongue scraper), wakoresha uburoso bwawe bw’amenyo. Ariko nubwo bwagufasha gusukura ururimi, ntabwo bwakora neza kurusha kariya gakoresho kabugenewe. Ni ingenzi cyane koza ururimi rwawe mu gihe cyose wogeje amenyo yawe.

Kurwanya umwuka mubi
Kurwanya umwuka mubi
  1. Gukoresha uburoso bukomeye

Nimba ukoresha uburoso bukomeye, menya ko bushobora kwangiza ishinya yawe. Shaka uburoso bufite aho gukoresha horohereye kugira ngo bugufashe gukura ibiryo biba byafashe ku menyo no hagati yayo.

Nukoresha uburoso bukomeye ukongeraho ingufu nyinshi ukoresha woza amenyo yawe, bishobora gukuraho agace k’inyuma ku ryinyo (protective enamel coating) ndetse no gutuma uva amaraso mu gihe woza bitewe nuko ishinya yawe uyikomeretsa. Ibi bishobbora kugutera uburibwe menyo mu gihe unyweye cyangwa uriye ibintu bikonje ndetse n’ibishyushye.

  1. Gukoresha uburyo bubi woza amenyo yawe

Uburyo bwiza bwo koza amenyo yawe ni uburyo bwo kuzenguruka (in circles). Ntukwiriye gufata uburoso ngo ubunyuze mu menyo ujyana hirya ugenda ugarura (back and forth). Kugenda ukora ibiziga ku ryinyo mu gihe woza amenyo yawe bigufasha neza mu gusukura neza hagati y’amenyo.

Uburoso bugomba gukora ku ryinyo ndetse no ku ishinya kandi ntugashyiremo imbaraga nyinshi. Mu gusukura amenyo y’imbere n’ayo hasi, fata uburoso bwawe buhagaze maze unyuzeho gahoro witonze. Irinde koza ushyizemo imbaraga nyinshi kugirango uburoso butihinira ku ryinyo.

  1. Koza amenyo yawe mu mfuruka itariyo (wrong angle)

Ugomba buri gihe gufata uburoso bwawe ku mfuruka ya 45 no gusukura ugenda ukora uruziga. Iyo mfuruka ni yo izagufasha kugira ngo ube wasukura neza amenyo yawe. Gusukurira kuri iyi mfuruka bituma uburoso bwawe busukura hejuru no mu ishinya.

Gusukura ishinya bizagufasha kwirinda indwara z’ishinya ndetse no gucukuka kw’amenyo. Iyi niyo mpamvu uzabona uburoso bumwe na bumwe bufite aho bakoresha boza harimo imfuruka (angled bristles).

  1. Kudahindura uko usanzwe woza amenyo

Koza amenyo ni igikorwa ushobora kuba tudatekerezaho cyane. Wasanga woza amenyo utangiriye ahantu hamwe buri gihe ndetse rimwe na rimwe ahandi ntiwibuke kuhageza uburoso.

Ugomba guhindura aho watangiriye ejo hashize kandi ugomba kujya ubyibuka buri munsi. Ibyo bizagufasha koza amenyo yawe ubyitayeho.

  1. Koza amenyo inshuro zirenze izikenewe ku munsi

Nta kamaro bifite koza amenyo inshuro nyinshi ku munsi. Abantu bamwe batekereza ko ari byiza koza amenyo inshuro nyinshi kugirango bagire amenyo akeye.

Nkuko urubuga rwa Realmenrealstyle.com rubitangaza, ubushakashatsi bwinshi buvuga ko bihagije koza amenyo mu gitondo nyuma yo gufata ifunguro rya mugitondo, saa sita ndetse na ni mugoroba mbere yo kuryama.

Koza kenshi byangiza ishinya yawe ndetse bikaba byatuma igice cy’inyuma ku ryinyo kigenda gishiraho.

Dieudonné MANIRAKIZA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Iyi nkuru ni ingenzi cyane kubuzima bwacu ariko abantu benshi bigize abanyapolitiki niho comments nyinshi uzisanga.

  • Mukwiriye kunoza imyandikire y’ikinyarwanda. Inkuru zanyu nyishi zigaragaramo ikinyarwanda gifutamye. Dukunde umuco n’amateka byacu, niho tuzamenyera neza ururimi rwacu.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *