• 27/01/2020 1:24 10

Amakipe 19 ni yo azitabira igikombe cy’Amahoro cya 2019

Amakipe 10 mu kiciro cya mbere n’amakipe 9 mu kiciro cya kabiri ni yo amaze kwemeza kuzakina Igikombe cy’Amahoro cya 2019 kizatangira muri Kamena.

Mukura VS ni yo ifite Igikombe cy’Amahoro cya 2018

Yose hamwe uko ari 19  yamaze kuzuza ibisabwa birimo no kwishyura amafaranga 100 000 Frw byo kwiyandikisha nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Amakipe y’ikiciro cya mbere amaze kwiyandikisha arimo; Mukura VS, Bugesera FC, Marines FC, Gicumbi FC, SC Kiyovu, AS Kigali, Rayon Sports FC, Sunrise FC, Police FC na APR FC.

Na ho mu kiciro cya kabiri amakipe icyenda (9)arimo; Hope FC, Etoile de l’Est FC, Interforce FC, Gasogi United, Unity SC , Vision FC, Intare FC, Isonga FA na Rwamagana City.

Mukura VS ni yo ifite igikombe giheruka yatwaye itsinze Rayon Sport ku mukino wa nyuma kuri penaliti.

Shampiyona y’ikiciro cya mbere igizwe n’amakipe 16 , na ho iy’icya kabiri akaba 23.

Ku nshuro ya mbere amakipe y’abagore na yo azakina igikombe cy’amahoro nk’uko byagiye bigarukwaho mu kugira ngo bongererwe imikino.

Amakipe y’abagore  9 mu 10 akina mu kiciro cya mbere ni yo azakina iyi nshuro ya mbere y’Igikombe cy’Amahoro.

Amakipe y’abagore azakina igikombe cy’aAmahoro ni : ES Mutunda WFC, Inyemera WFC, Rugende WFC, Bugesera WFC, Kamonyi WFC, AS Kabuye, AS Kigali, Gakenke WFC na Scandinavia WFC.

Uko imikino izagenda n’uko amakipe azahura bizagenwa n’imyanzuro izava mu nama ya komite ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA izaterana muri iki cyumweru turimo.

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *