• 26/01/2020 1:27 30

Amajyepfo: Hakenewe inganda nto zunganira Kinazi mu gutunganya imyumbati

Inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi bw’imyumbati zahuriye mu biganiro uyu munsi bigamije kuzamura umusaruro w’iki gihingwa no kureba uko inganda nto zakunganirwa ngo zigire uruhare mu gutunganya umusaruro w’imyumbati witezweho kwikuba hafi gatatu mu kwezi kwa Nzeri n’Ukwakira 2018.

Inzego zitandukanye zifite ubuhinzi mu nshingano

Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Gicurasi 2018  bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Ruhango babwiye Umuseke ko imbuto y’imyumbati yabonetse ariko ngo ifitwe na bake.

Kuri uyu wa gatatu inzego zifite ubuhinzi mu nshingano zateraniye mu Karere ka Muhanga zivuga ko iki kibazo cy’imbuto kitagihari dore ko ngo aka Karere ari ko gakomokamo imbuto y’imyumbati ihingwa ahenshi mu gihugu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango Rusiribana Jean Marie avuga ko mu mezi atatu ari imbere umusaruro uruganda rwa Kinazi rwakiraga ushobora kuzikuba inshuro eshatu.

Yagize ati “Twifuza kwagura inganda nto kugira ngo zifashe uruganda rwa Kinazi gutunganya umusaruro (mwinshi witezwe).”

Mu gihe uruganda rwa Kinazi ngo rwakiraga Toni 120, umusaruro w’imyumbati ngo ishobora gukuba gatatu ubushobozi bw’uru ruganda ku buryo ngo hakenewe izindi nganda nto zo kurwunganira.

Jotham Muhizi, umuyobozi w’ishyirahamwe nyarwanda ry’abatunganya ibikomoka ku myumbati bakanabyohereza mu mahanga avuga ko hari ubuvugizi batangiye gukora ku nganda ziciriritse zimaze igihe kinini zidakora kugira ngo  umusaruro nuboneka abahinzi batazahura n’igihombo giturutse ku bushobozi buke bw’inganda ziwutunganya.

Ati “Hari umushinga w’Abanyamerika utera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi no gutunganya umusaruro watangiye kubikoraho.”

Umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe Serivisi y’imbuto, Rwebigo Daniel avuga ko mu Rwanda hari imbuto 20 z’imyumbati zakorewe ubushakashatsi ariko bugikomeza hagamijwe ko igihe hari imbuto igize ikibazo cy’uburwayi yasimbuzwa byihuse ntihongere kuboneka icyuho nk’icyagaragaye mu myaka ishize.

Bamwe mu baturage bakunze kuvuga ko harebwa uburyo igiciro cy’ifu cyajyana n’ubushobozi bwabo mu kuyihaha kuko ngo ihenda.

Mu Rwanda habarizwa inganda 10 zitunganya umusaruro w’imyumbati mu Turere 6 gusa ngo  hari zimwe zidakora kubera ibibazo bifitanye isano n’imicungire mibi n’ibihombo.

Rusiribana Jean Marie (wakabiri ibumoso bw’ifoto) Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango avuga ko bagiye kuzamura umusaruro n’inganda nto

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Ntibajya bavugako urwo ruganda rwa Kinazi rubura imyumbati yo gutunganya!!! None hakenewe izindi nganda zo kurwunganira ute???? Ayo mafaranga agiye kuribwa cyangwa aburirwe irengero bubake ibintu bitazigera bikora!!! PAC ibe hafi ikumire hakiri kare , imanze isure urwo ruganda herekenwe umuraruro upfa kubera ubushobozi buke bw’uruganda!!!!

  • Ibi bintu ntibisobanutse na gato! Uruganda rwa Kinazi ubwarwo rwabuze imyumbati ihagije yo gutunganya kandi ibyo bimaze imyaka myinshi ariko bimeze.
    Nyamuneka muzajye mushakishiriza ahandi ibi byo ni ibinyoma byambaye ubusa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *