• 11/12/2019 11:20 14

Amajyepfo: Bagiye gusimbuza imihanda y’ibitaka kaburimbo iciriritse

*I Kibeho hazubakwa imihanda itanu ya kaburimbo

Imihanda migenderano y’ibitaka itunganyije ngo irahenda kandi ntirambe, ubu Minisiteri y’ibikorwa remezo iravuga ko bagiye gutangira kuyisimbuza iya kaburimbo iciriritse ishobora kuramba nk’uko Eng Jean de Dieu Uwihanganye ushinzwe ubwikorezi abivuga.

Imirimo yo kirangira umuhanda uva ku biro by'Akarere ka Muhanga ugana kuri stade igiye gusubukurwa
Imirimo yo kirangira umuhanda uva ku biro by’Akarere ka Muhanga ugana kuri stade igiye gusubukurwa

Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi Eng Uwihanganye yabwiye abayobozi b’uturere ko mu ngengo y’Imali y’umwaka utaha  bagomba guteganya amafaranga yo kubaka imihanda ya kaburimbo yo mu rwego ruciriritse aho kubaka  iy’ibitaka izamara igihe gito igasenyuka.

Eng Uwihanganye ati “Twasanze  ikinyuranyo cy’amafaranga ari gito niyo mpamvu twifuza kubaka kaburimbo iciriritse tukareka  kubaka  imihanda y’ibitaka”.

Ibi ngo bazabihera mu turere twa Nyaruguru, Huye, Muhanga, Gatsibo bikomereze no mu tundi turere dutandukanye tw’Igihugu.

Kayitesi Alice uyobora Akarere ka Kamonyi yabwiye Umuseke ko  amafaranga aramutse abonetse  kaburimbo bayubaka mu muhanda wa Ruyenzi – Gihara – Nkoto  kuko ari agace karimo  guturwa cyane kandi wakunganira umuhanda mugari usanzwe.

Kayitesi yavuze ko mu mgenamigambi ry’Akarere bateganya gushyira kaburimbo mu muhanda Rugobagoba – Mukunguli.

Ati “turanateganya ko n’umuhanda Mageragere – Mugina ujyamo kaburimbo  kugira ngo worohereze  abaturage b’uturere twombi (Kamonyi na Nyarugenge) mu buhahirane”.

Eng Uwihanganye avuga ko hari imihanda bagiye gushakira amafaranga mu bihe bya vuba, ariko ko n’iri mu igenamigambi ry’uturere bazagenda bayubakamo kaburimbo iciriritse uko amikoro azagenda aboneka.

Muri Nyaruguru, usibye umuhanda mugari uhuza Huye na Nyaruguru, muri Kibeho honyine hazubakwa imihanda itanu ya Kaburimbo.

Mu Mujyi wa Huye na Muhanga hubakwe imihanda ya Kaburimbo ifite ibirometero 10  yiyongera ku yindi imaze kuzura.

Eng Uwihanganye avuga ko kubaka imihanda ya kaburimbo iciriritse bihendutse ugereranyije no kubaka iy'ibitaka itaramba
Eng Uwihanganye avuga ko kubaka imihanda ya kaburimbo iciriritse bihendutse ugereranyije no kubaka iy’ibitaka itaramba
Abayobozi b'Uturere 8 two mu Ntara y'Amajyepfo bagomba gushyira mu igenamigambi amafaranga yo kubaka kaburimbo iciriritse
Abayobozi b’Uturere 8 two mu Ntara y’Amajyepfo bagomba gushyira mu igenamigambi amafaranga yo kubaka kaburimbo iciriritse

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW

6 Ibitekerezo

  • mafaranga bashoye mugusana akarere kaho kamaze imyaka itatu gakorerwamo nayo bagatanzeho kubakwa, mugihe za kicukiro nutundi tumaze imyaka nimyaka tutaratangwaho amaf yogusaqna!!!!!!!! Hari ahatari ubuyobozi bushishikajwe nibyo bikorwa remezo mubyitondemo. Arikubundi nkaba oditeri abo twumva bodita ibiki batabona nkabiriya koko!! INZU YIWACU YUBATSWE MU NKARAKARA IMAZE IMYAKA 50 NTAKIBAZO IRAGIRA NGWIBA YASANWA, NONEKOKO IMAZE INYAKA IBIRI NIYO BABA BARI KUBOMAGURA NGOBARASANA?? ARIKO HARIYA NI MURWANDA HARAZWI HABA UBUYOBOZI BUZWI CG KO KO UMWANZI YARAHAFASHENIWEUHIYOBOREYE??????

  • Muir Kamonyi , bayobozi mwibuke kureba ku muhanda wa Kamonyi – Kayenzi ugana kuri Bakokwe , umuhanda ug=duhuza na Muhanga, ubona ko twe abahatuye twarenganye kuko uyu muhanda wabaye ibyobo cyane uvuye kayenzi ugana kuri Muhanga,
    Ese koko habura iki ngo mudushyire mu igenamigambi rihari, niba habaho imihanda ihuza uturere kandi unyuzwamo umusaruro kuki mukomeza kuduheza inyuma,
    Mwisubireho namwe,

  • Iyo kuri nyungwe ubanza mwaragowe abaje kubategeka ubanza baba bafite mission yokwisahurira gusa, nabonye nacya etage mwubatse ku mupaka kidafite icyo kimaze, nibaza niba ibindi byose mwarabikemuye mushigaje gupfusha ubusa gusa??? Uwowe azabategeka ngo afite abapfumu benshi, kandi ngwakkagira amayeri mugutuga nakarimi bimugeza kure, doreko abajijishako yatanze imisanzu kera ari hanze, ntibibukeko ashobora nokuba ariko ari kubwira nabariyo mwishyamba abahereza kugirango nabo bazaze bamusanga muri sisteme bamugabire ubutegetsi!!! Sha ntaheza hisi nimubareke basahure, bigwizeho, batoneshe, bagabe banatoteze iminsi ibamyinshi ariko ngo igahimwa……!!!

  • Umugani wa wa mukobwa nanjye NZAYIBARA IRIMO!

  • Uvuye ku Ruyenzi ukazamuka umuhanda w’igitaka ugera mu ga centre kari guturwa cyane kakaba kitwa GIHARA ari naho Nyakubahwa Meya yavugaga. Nyabuneka Nyabuneka, nimudutabare murebe ko mwadukorera uyu muhanda. Hamaze guturwa cyane, imodoka zanze kujyayo ngo nta muhanda uhari, RURA yatangaje ibiciro byo kugerayo ariko ntiyakurikirana ngo irebe niba imodoka yoherejeyo zikora, ticket yarazamutse kuko ubu bisigaye bisaba gutega 2 ngo ugere Nyabugogo mu gihe mbere hari ligne ya hiace (n’ubwo zabaga zishaje) yageraga Nyabugogo kuri 300 mu gihe ubu bigutwara hafi 600. Gutega uvayo ujya Nyabugogo ubu bisigaye ari nk’isaha n’igice urugendo ubundi rutarenza iminota 20 harimo kaburimbo. MBESE ABAHATUYE TWARARENGANYE PEEEEE! Nyabuneka nimudutabare cg mudutabarize kuko turababaye.

  • Muri Gasabo, umurenge wa Jali, mwadufashije mukadukorera umuhanda ujya ku biro by’umurenge wa Jali uciye kuri Hotel Madisson (yahoze yitwa Les Pyrennees)
    Hameze nabi pee, abahatuye mudutabare!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *