• 15/12/2019 12:00 06

Amajyaruguru: Bubatse umuhanda ubu hashize umwaka batarishyurwa

Mu Ukwakira 2017 bavuga ko aribwo imirimo yo gukora inzira y’abanyamaguru ku mihanda migari mu turere twa Musanze, Rulindo na Gakenke bayirangije, kuva ubwo ariko rwiyemezamirimo wabakoresheje ntarabishyura, nawe ngo ntarishyurwa n’Inkeragutabara zamuhaye isoko, nazo ngo hari ibitaremezwa.

Igice kimwe cy'aba bakozi bahagaze hamwe mu ho batunganyije inzira y'abanyamaguru
Igice kimwe cy’aba bakozi bahagaze hamwe mu ho batunganyije inzira y’abanyamaguru

Aba baturage barimo abafundi, abayede (aide-maçon) n’abari abayobozi babo mu gihe cy’imirimo, bafitiwe imyenda iri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 abayoboraga abandi bakishyuza arenga miliyoni imwe. Kuri bose hamwe ngo ni hafi miliyoni 18.

Bakoreshejwe na kompanyi yitwa ECO Ltd ya Nezehose Elias, bubakaga bakanashyira ama- pavés ku nzira z’abanyamaguru ku mihanda migari muri turiya turere mu majyaruguru.

Buri cyumweru, buri munsi baba babwirwa ko bagiye kwishyurwa. Ni inkuru twakurikiranye mu cyumweru cyo hagati ya 29 Ukwakira na tariki 03 Ugushyingo 2018.

Umwe muri aba bakozi witwa Jeannine arishyuza ibihumbi 120 000Frw by’imibyizi 60 yakoze akorera 2 000Frw ku munsi, avuga ko mu kazi yahembwe 30 000Frw gusa. Ati “birababaje kubona umwaka ushira abantu bishyuza bababwira ngo hari ibibura.”

Mugenzi we Nyirahabimana we yishyuwe 20 000Frw mu gihe cy’akazi ubu na we arishyuza 120 000Frw avuga ko ababajwe cyane n’iki gihe cyose gishize yarakoze akarangiza akazi ke neza. Ati “bansohoye mu nzu n’abana banjye kubera gukena mu gihe nabaraga ko aba bazampemba nkabikemura.”

Umwe mu bayoboraga abakozi yakoreye muri utu turere twose, bagendaga bafata abakozi (abakora ku mubyizi) aho bagiye gukorera, we yahaga akazi abandi, arishyuza arenga miliyoni imwe kuko na we hari abo agomba guhemba. Avuga ko ari mu kaga gakomeye.

Umufundi witwa Niyoyita avuga ko yishyuza 180 000Frw kandi yari yaje i Musanze aje gushaka akazi akakabona ariko agakora adahembwa. Ati “njye mbona ari ubuhemu kubona abantu bakoresha abantu bangana batya dufite abana dufite imiryango ariko batarateguye uko bazaduhemba ngo natwe tubeho.”

 

Hagiye haba inama kenshi bababwira impamvu zinyuranye amafaranga bakoreye ataboneka
Hagiye haba inama kenshi bababwira impamvu zinyuranye amafaranga bakoreye ataboneka

Rwiyemezamirimo na we ntiyahembwe

ECO Ltd yakoresheje aba bakozi ivuga ko nayo atari ubushake bwayo kutishyura. Umuyobozi wayo Nezehose Elias yatubwiye ko yahawe akazi na Reserve Force (Inkeragutabara) ubu akaba yarishyuwe igice.

Ati “nari kwishyurwa miriyoni zirenga 31 ariko nishyuweho miriyoni 10 gusa, aya niyo nahise nishyura abakoze nayo aba make.” Avuga ko ategereje asigaye ngo yishyure ibyo birarane.

Nezehose yaretse Umuseke amabaruwa abiri yandikiye Reserve Force mu bihe bitandukanye yishyuza ariko ngo ntarasubizwa.

(Retired) Major Ruhetamacumu wo muri Reserve Force ukurikirana iby’iri soko mu ntangiriro z’uku kwezi yatubwiye ko amafaranga asigaye azishyurwa ari uko RTDA ishinzwe imihanda yemeje ko akazi kakozwe neza.

Gusa avuga ko abaturage bo bakwiye kwishyurwa vuba ibindi bakazabivugana na rwiyemezamirimo ariko abaturage barishyuwe.

Ruhetamacumu yasabye Eng. Ngabonziza Guy gukurikirana iki kibazo akamenya neza ko abaturage bishyuwe, uyu yari yabwiye abaturage ko nta gihindutse bazishyurwa kuwa mbere (tariki 06 Ugushyingo 2018) kuko ngo basanze liste z’abakozi zidakoze neza.

Kuwa mbere harageze ntibishyurwa, kugeza magingo aya tariki 13 Ugushyingo bari batarishyurwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ubwo twakurikiranaga iyi nkuru mu cyumweru cyatangiye uku kwezi yatubwiye ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana kigakemuka vuba.

Akazi bari barahawe kararangiye
Akazi bari barahawe kararangiye

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Kwambura abaturage ibyo bakoreye cyangwa ibyabo bimuwemo nta nkuru ikirimo ni ibisanzwe. Mujye muduha amakuru y’uko batasoreye amatungo n’umusaruro bajyanye ku isoko cyangwa batatanze mitiweli. Nibyo byaba ari inkuru.

  • Ariko ikibazo cyo kutishyurwa ko cyeze mu Rwanda biraterwa n’iki? Buri munsi ibitangazamakuru bisohora inkuru nk’izi kandi ukumva ba Rwiyemezamirimo bavuga ko Leta iba itarabishyura ngo nabo bjahyure abo bakoresheje. Ibi bibaye ari byo ikibazo cyaba gufitwe na Leta.

  • Rwiyemezamirimo na we ntiyahembwe. Murabyandika mwarangiza mukavuga ubusa. Yakwishyura abo yakoresheje ate se?

  • “Iki kibazo ntitwari tukizi ariko ubu tugiye kugikurikirana” Iyo mvugo kuri jye uwazongera kuyikoresha nahita mufungisha cyangwa akirukanwa burundu doreko nubundi baba batatowe.

  • Ubwo ibyo bakoze byahindutse imirimo nsimburagifungo. Nibihangane.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *