AMAGARE: Ikipe y’u Rwanda yegukanye umudari wa zahabu mu irushanwa ribera mu Misiri - UMUSEKE

AMAGARE: Ikipe y’u Rwanda yegukanye umudari wa zahabu mu irushanwa ribera mu Misiri

Mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa “African Continental Road Championships” ribera mu Misiri, ikipe y’ingimbi y’u Rwanda yatwaye umudari wa zahabu.

Ikipe y’u Rwanda yegukanye umudari wa zahabu

Tuyizere Etienne ni we waje imbere ku ntera ya km 84 zakinwe, akoresha 2h29’25” akurikirwa na Sanbouli Mohammed Najib (Morocco) warushijwe (+1’33”).

Niyonkuru Samuel w’Umunyarwanda yaje ku mwanya wa gatatu.

Uyu mudari ni uwa mbere wa zahabu u Rwanda rwegukanye muri aya marushanwa yatangiye kuba mu Misiri ku wa Kabiri 2 Werurwe 202 akazasozwa kuri uyu wa Gatandatu.

Niyonkuru Samuel we yabonye umudali wa Bronze. Muri iyi shampiyona ya Afurika u Rwanda rumaze gutwara imidali 11.

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Bakomereze aho abo basore bacu

  • Ubundi aba nibo bari bakwiriye bya 5000$ ureke bamwe baraye bakenyeresheje abantu amaswime (essuie-main) ku busa gusa. Ni ukuri aba bana nibo bonyine nabonye bahoza Abanyarwanda kugeza finale, nyamara bataha, na duke twabo tukazamo ibibazo kuduhabwa

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *