• 11/12/2019 1:42 41

Amagaju FC yiteguye Rayon Sports, ngo arashaka guha ibyishimo abafana

Umukino w’Amagaju FC uvuze byinshi ku ikipe ya Rayon Sports ihatanira igikombe irushwa amanota abiri na APR FC, ku ikipe y’Amagaju barashaka kwandika amateka yo gutsitaza igihangange kuko ikipe yabo yamaze gusubira mu kiciro cya kabiri.

Amagaju mu mukino wayahuje na Rayon Sports mu mwaka ushize i Nyagisenyi yahatsindiwe 2-0

Kapiteni w’Amagaju Ndikumana Tresor yadutangarije ko abakinnyi bagize ibihe bibi muri uyu mwaka w’imikino 2018/ 2019 ngo nta cyo bashinja ubuyobozi.

Nubwo ikipe y’i Nyagisenyi yamaze kumanuka ngo abakinnyi bose bameze neza, biteguye guhangana na Rayon Sports bagaha ibyishimo abafana babo.

Ndikumana yagize ati “Kuri twe nk’abakinnyi uyu mwaka watubereye mubi.”

Yavuze ko Amagaju yagize abatoza babiri mu mwaka umwe w’imikino ariko ngo si byo byatumye bitwara nabi.

Uyu mukinnyi Tresor yakomeje avuga ko amasezerano ye ari kurangira mu ikipe y’Amagaju FC ndetse ko hari ikipe nyinshi zimushaka. Yari amaze imyaka ibiri muri iyi kipe kuko ni yo yonyine yakiniye ageze mu Rwanda.

Amagaju FC ari ku mwanya wa nyuma n’amanota 17 mu mikino 26 yakinwe ariko Hategekimana Jeannot Abdallah umutoza wayo yabwiye Umuseke ko umwuka mu bakinnyi ari mwiza, bakaba biteguye umukino wa 27 wa Shampiyona uzabahuza na Rayon Sports.

Afite ikizere ko imikino yose ine bazayitsinda, ntibamanuke mu kiciro cya kabiri.

Ati “Amagaju ntaramanuka kuko dufite imikino ine y’amanota 12.”

Yavuze ko Amagaju yagize ikibazo cy’amikoro ko ari na yo mpamvu yagiye yitwara nabi.

Baziruwiha Bartazar Umunyamabanga Mukuru mu ikipe y’Amagaju FC yabwiye umuseke abakinnyi bakora imyitozo yo kwitegura Rayon Sports, na we avuga ko Amagaju yashegeshwe no kuba ingengo y’imari yagenerwaga n’Akarere ka Nyamagabe yaragabanyijwe inshuro eshatu.

APR FC nyuma yo gutsinda Gicumbi FC iyisanze iwayo 3-1 ejo hashize, iri ku mwanya wa mbere ifite amanota 62 naho Rayon Sports ifite amanota 60, nitsinda izongera isiga APR FC inota rimwe.

Ku rupapuro Amagaju FC yamanutse mu kiciro cya kabiri ariko Umutoza wayo avuga ko mu mibare bishoboka gutsinda imikino ine asigaranye

Jean Paul Nkundineza
Umuseke.rw

2 Ibitekerezo

  • Ibashimisha gute kandi yaramaze kumanuka ibi ni amashyengo y’umwanditsi

  • Ka gahimbazamusyi ni nde se uzakabaha ko uwo yabasabaga kumutsindira byabananiye!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *