• 11/12/2019 9:59 03

Amafoto: Umunsi wa mbere wa Mercedes Benz Fashion Week Kigali 2019

Mu ijoro ryakeye i Kigali  haraye habaye igitaramo cyo kumurika imideri cyiswe Mercedes Benz Fashion Week, kikaba gisozwa kuri uyu wa Gatandatu.

Imideri yakozwe na Mary Angel

Byari biteganyijwe ko iki gitaramo cyabaye bwa mbere i Kigali gitangira saa kumi n’ebyiri gusa si ko byagenze kuko cyakereweho amasaha abiri, ibi byatewe n’uko abantu batinze kwitabira.

Ku munsi wa mbere w’iki gitaramo hamuritswe imideri yahanzwe n’abahanga imideri batandukanye harimo iya Kente Christabel wari uturutse muri Uganda , Mary Angel wari uturutse i Burundi , Inkanda Fashion House yo mu Rwanda , Jana Roos na Lord Gilles.

Aba bose bagiye bamurika imideri itandukanye nk’iyubugeni, iyambarwa n’abageni n’iyambarwa mu zindi gahunda z’umunsi.

Uhagarariye Mercedes Benz Fashion Week Accra muri Ghana , Raji Gideon yabwiye Umuseke ko icyatumye bahitamo kuza gukorera mu Rwanda ari uko bahabonye impano mu bijyanye no guhanga imideri no kuyimurika.

Avuga ko mu minsi iri imbere bifuza gushyira ku mwanya wa mbere iki gitaramo nk’igikomeye mu Rwanda kuruta ibindi byose.

Dore uko uko igitaramo cya Mercedes Benz Fashion Week Kigali cyagenze mu mafoto.

Inkanda Fashion House

Imideri yakozwe na Jana Ross

 

Imideri yakozwe na Kente Christabel

Imideri yakozwe na Lord Gilles

 

Imideri yakozwe na Mary Angel

Robert KAYIHURA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *