• 28/11/2020 2:16 43

AMAFOTO: Musanze FC yatsinze Marine FC mu mukino wa gicuti wabonetsemo ibitego 7

  • Musanze FC ni umukino wa kabiri wa gicuti itsinze
  • Umukino wabonetsemo penaliti 4

Musanse FC  yatsinze umukino wa gicuti wayihuje na Marine FC yo mu Karere ka Rubavu, wabereye ku kibuga cya Stade Ubworoherane kuri uyu wa Kane nimugoroba itsinda ibitego 4-3.

Umukino warimo ishyaka ku mpande zombi

Umukino ubanza wari wabereye kuri Stade Umuganda, Musanse FC yahatsindiye Marine FC ibitego 3-2.

Mu mukino wo kwishyura, ibitego bine bya Musanze FC byatsinzwe na Ally Moussa Sova, Munire Anicet ndetse na rutahizamu mushya Samson Irokan Ikechoukou watsinze penaliti ebyiri.

Ibitego bya Marine FC byatsinzwe na Ishimwe Fiston kuri penariti ndetse na Mugenzi Bienvenue watsinze bibiri harimo na kimwe cya penaliti.

Umutoza wa Musanze FC Seninga Innocent ashimangira ko intego ari ugutangira atsinda kandi agahozaho.

Yagize ati “Turacyafite indi mikino ya gicuti, intego twihaye ni ugutangira dutsinda tukanakomeza. Nk’uko dutangiye dutsinda mu mikino ya gicuti, turifuza kubikora no muri shampiyona ku buryo tuzagira ikipe ihora itsinda.”

Ku ikipe ya Musanze isa nk’aho ari nshya, umutoza avuga ko afite ari nziza ariko agiye gukosora ubwugarizi bwayo kuko aribwo bukigaragaramo amakosa, gusa na yo asanga aterwa no kuba abakinnyi bataramenyerana.

Ati “Dufite ikipe nziza mu busatirizi, gusa haracyari amakosa mu bwugarizi ari na yo tugiye gukosora mu mikino itaha. Nkunda umukino wataka kandi batangiye kuwumenyera.”

Hari indi mikino ya gicuti itatu Musanze FC yitegura, uzayihuza na APR FC ku Cyumweru kuri Stade Regional ya Kigali, izakina na Police FC ku wa Gatatu w’Icyumweru gitaha kuri stade Ubworoherane, ku wa Gatandatu w’icyumweru gitaha ku kibuga cya Police FC bakine umukino wo kwishyura.

Umutoza wa Marine FC Yves Rwasamanzi ngo kuri we n’ubwo gutsinda biryoha, yifuje guha abakinnyi amahirwe yo kwigaragaza ari na byo byatumye umukino uhinduka kugeza aho atsindiwe.

Musanze FC itsinze Marines FC ibitego 7 -5 mu mikino ibiri

Yagize ati “Ni byiza guha amahirwe abandi bakinnyi n’ubwo batsindwa ariko bakinnye. Byabaye ngombwa ko mu gice cya kabiri dusimbuza abatarakinnye ubushize, gusa umukino wari mwiza ku mpande zombi kuko warimo ishyaka.”

Umuyobozi w’ikipe ya Musanze FC Tuyishimire Placide avuga ko bizeye ubusatirizi bwabo na cyane ko aribwo mbere ikipe yaburaga, asaba abatoza gukosora amakosa agaragara cyane cyane mu bwugarizi.

Ati “Turashaka umwanya wa kane muri shampiyona, kuza nyuma y’umwanya wa kane njye kubyumva mu matwi yanjye biragoye.

Waje kubonekamo ibitego 7 harimo 4 byatsinzwe kuri penaliti
Musanze FC
Marine FC

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *