AMAFOTO: Imyitozo ya mbere ya Rayon…Sugira wavunikiye mu Mavubi yatunguranye | UMUSEKE
Kwamamaza

AMAFOTO: Imyitozo ya mbere ya Rayon…Sugira wavunikiye mu Mavubi yatunguranye

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwahaye ikaze abakinnyi bashya barimo Jean Vital Aurega yatijwena TP Mazembe na Manase Mutatu wavuye muri Gasogi United, banakoranye na bagenzi babo imyitozo ya mbere y’iyi kipe. Sugira Ernest bivugwa ko yavunikiye mu Mavubi, yagaragaye muri iyi myitozo.

Sugira Ernest wavunikiye mu ikipe y’Igihugu, yakoze imyitozo muri Rayon

Iyi myitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Ugushyingo, yayobowe n’umutoza mukuru w’iyi kipe, Guy Bukasa wakoresheje imyitozo ye ya mbere kuva aguzwe n’iyi kipe avuye muri Gasogi United.

Mu myitozo y’uyu munsi kandi yanagaragayemo abakinnyi bashya barimo Niyigena Clement wavuye muri APR FC, Bashunga Abouba umunyezamu wakiniraga Buildcon muri Zambia, Mujyanama Fidele wavuye muri Heroes, Umunye-Congo Manasseh Mutatu wavuye muri Gasogi United, Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vital Ourega, Mudacumura Jackson ‘Rambo’ wavuye muri Heroes.

Rutahizamu Sugira Ernest wavuye mu mwiherero w’Amavubi kubera imvune, ni umwe mu bakinnyi batunguranye muri iyi myitozo y’uyu munsi aho basuwe na komite nshya y’ikipe.

Mu bakinnyi batagaragaye muri iyi myitozo harimo Rugwiro Herve n’umunyezamu Kwizera Olivier bari mu ikipe y’igihugu, Omar Sidibe ukiri iwabo muri Mali, Sekamana Maxime.

Rayon Sports yakoze imyitozo ya mbere yitegura umwaka w’imikino ndetse na shampiyona iteganyijwe gutangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Perezida mushya wa Rayon yahaye ikaze abakinnyi bashya
Yababwiye ko bifuza ko Rayon yongera kuba mpatsamakipe

Umutoza Bukasa mu myitozo ya mbere muri Rayon

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *