• 28/11/2020 1:17 23

Amafoto: Imideri ya Odile wakuze akinisha icyarahani cy’umubyeyi we

Umuhanzi w’imideri, Odile Iradukunda avuga ko yakuze abona umubyeyi we adoda imyenda n’imashini isanzwe [zari zizwi nk’icyarahani] ubu akaba ahanga imyambaro igezweho.

Imideri ya Iradukunda irimo n’imyambaro yo mu rugo

Akarusho k’uyu mukobwa, ni uko anakora amashusho y’imyenda (design) ku buryo byakorohera umuntu guhitamo umuderi runaka bitewe n’amahitamo.

Ibishushanyo (design) cyangwa se uburyo akora imyenda ye, iy’abagabo ndetse n’iy’abagore; byishimirwa na benshi iyo bari mu birori bitandukanye nk’ubukwe.

Ati “Imyambarire irashimisha cyane, Ibijyanye no kureba uburyo umuntu ameze iyo yambaye imyenda akunda. Ni yo mpamvu nahisemo guhanga udushya two guhanga no gushushanya bidasanzwe ariko nyamara byoroshye.”

Avuga ko yakuze akunda ibijyanye n’imideri akaza kubyimariramo gusa ngo umubyeyi we ari mu batumye abikunda kurushaho.

Ati “Mama ni umudozi, mfite imyaka irindwi; Nakinnye n’imashini ye idoda igihe cyose atari hafi. Nakusanyaga ibice by’imyenda nkakuramo imyenda.”

Ageze mu mashuri yisumbuye, yatangiye gukorera inshuti ze imyenda zikayikunda, abona ko uyu mwuga awinjiyemo neza ushobora kuzamutunga.

Aho agereye muri kaminuza, na ho yakomeje uyu mwuga, uko agiye mu biruhuko akajya afata umwanya wo guhanga imyenda yagurishaga inshuti ze.

Bakomeje kumutera akanyabugabo, ahita yinjira mu mwuga wo guhanga imideri mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Nari nzi neza ko kujya muri kaminuza bizatanga amahirwe ku buryo nshobora gutera imbere mu byo nkunda.”

Ubu ni umwe mu bahanzi b’imideri babikora bya kinyamwuga mu Rwanda ndetse akaba afite amaduka acuruza imyenda mu bice binyuranye mu mujyi wa Kigali, akaba avuga ko yifuza gukoresha imurikagurisha mpuzamahanga.

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *