Amafoto: Aho imibiri y’abazize Jenoside iri gutabururwa i Kiziguro hateye ubwoba
Abakozi b’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Gatsibo bafatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego batangiye akazi ko gushaka no gukura imibiri 5 000 y’Abatutsi bajugunywe mu cyobo kiri i Kiziguro

Taliki 27 Ukwakira, 2020 nibwo amakuru y’uko imirimo yo gutaburura iriya mibiri yari igiye gutangira yageze ku UMUSEKE.
Iriya mibiri yajugunywe mu cyobo kirekire cyane hafi ya Kiliziya ya Kiziguro mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.
Icyo gihe hari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye muri ako gace wabwiye UMUSEKE ko bari basanzwe bazi ko kiriya cyobo kirimo imibiri ariko banze kuyitaburura kuko urwibutso rumeze neza rutari rwuzura.
Uyu mugabo twise NP kubera ko atashakaga ko tumutangaza amazina yagize ati: “Muri kiriya cyobo harimo abacu bahajugunywe ariko twabanje gutegereza ko urwibutso rushya rwuzura kugira ngo tuzabone uko tubashyingura mu cyubahiro.”
Avuga ko hari amakuru atandukanye avuga ku bujyakuzimu bwa kiriya cyobo, amwe avuga ko gifite metero 20 abandi bakavuga ko zirenga.
Ubu akazi ko gucukura karatangiye ariko iyo witegereje uko hareshya ubona ko ari kure cyane kandi bizasaba ubwitonzi, ubuhanga n’ibikoresho kugira ngo iriya mibiri ivanwemo.




Xinhua (Photos©CyrilNdegeya)
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
3 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa
Mu bugome bwazo, interahamwe zishe abatutsi zikoresheje imipanga n’ibihiri n’ibisongo, zibajugunya mu byobo nka kiriya, zirangije zibagerekaho abandi batutsi zicishije amasasu n’udufuni, bamwe zanabaziritse akandoyi. Mbega agahinda Mana yanjye!!
Yooo!!!! abaharokocyeye mwihangane ! kandi Imana ikomeze kubarinda , izi nkoramahano se zarimo ibice bibiri ? cg zaje mu byiciro byinshi ? muzadusobanurire abari bakaturiye hanacyenewe kwandikwaho ibitabo kugirango abana bato batazabyibagirwa
Bari bakwiye kuzana ziriya nterahamwe akaba arizo zibakuramo