• 15/12/2019 8:09 31

Amafoto: Agakiriro ka Gisozi kongeye gufatwa n’inkongi, igihombo kirarenga miliyari 7

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, agakiriro ka Gisozi kagashwe n’inkongi ahazwi nko kuri APARWA. Iyi nkongi ikaba ibaye iya gatatu muri uku kwezi kwa Gatandatu.

Umuriro mwinshi wibasiye ahazwi nka APARWA

Polisi yahageze igerageza guhangana n’ikibatsi gikomeye cy’umuriro. Uyu muriro wibasiye ahakorerwa ububaji, intebe, imbaho,ibitanda ndetse n’ibindi bikoresho bika byahiye bikomeye.

Kugeza ntiharamenyekana icyaba cyateye iyi nkongi.  Gusa kugeza ubu harakekwa ko z’amashanyarazi ari yo ntandaro y’iyi nkongi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe APARWA, Emmanuel Benegusenga  Umuseke ko ibyaraye bihiye bagereranyije basanga bifite agaciro ka Miliyari 7,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ngo abo yaraye avuganye na bo bose bamubwiye ko bafite ubwishingizi kereka abo mu mbaho.

Yanavuze ko hahiye shitingi 79, ibyari mu bubiko, imbaho, imashini n’ibindi.

Amafoto: Simbi Yvan 

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

11 Ibitekerezo

  • Nta rujijo rukirimo. Inshuro eshatu hafi mu kwezi kumwe!!

  • Ntiwasanga ari ba baterabwoba bariho babikora tukaba turi bubavumbure mu minsi mike iri imbere? Niba ari bo, bakize za grenades zo muri 2010 ibi byo ntaho bazabicikira. Mu Rwanda abarenga umurongo utukura ni benshi pe!!

  • Aya mashanyarazi asigaye azi ubwenge nka za mbwa zireha ibisasu.
    Azi kureba neza ijoro cyangwa umunsi w’ikiruhuko,ubundi si ukwigabiza imbaho n’ibindi bisa nk’umwanda kakahava,kandi akirinda gusatira ahari imiturirwa.

  • Ariko ibi birumvikana? 3 mu kwezi 1.Hari ikindi tutazi kibiri inyuma.

  • Njyewe ntekereza Ko hari ababyihishe inyuma kuko ntabwo bishobora kubaho enshuro 3 mukwezi kumwe

  • Ndumva aho bigeze RDF yagombye kuhashyira ibirindiro.

  • Ahantu abantu bashora imari yabo igahinduka umuyonga, gukomeza kuhita mu gakiriro ni ugushinyagura.

  • Mu gifaransa baravuga ngo”le chef a toujours raison”, bakongera ngo” la raison du plus fort est toujours la meilleure!”. Ngenekereje mu kinyarwanda ni ukuvuga ngo “umuyobozi ahorana ukuri”, kandi ngo’ ibitekerezo by”umunyabubasha bihora ari byo bigenderwaho!”. None se ubu ibi na byo ni abazungu bari kubikora?ko buri gihe tuvuga ngo abazungu banga ko dutera imbere? Umuhanzi ati”les ennemis de l’Afrique ce sont les africains”, indi ati” Kikulacho kiko ndani nguoni yako! Uwabikoze ejo mu gitondo azaba atanga speech za patriotism, panafricanism,development,…Nk’ubu uyu ni iki kizima yakigisha abana be koko? cyangwa u Rwanda rw’ejo nk’uko mubiririmba. Mujye muzirikana ko aya ari amateka azagarukwaho mu myaka izaza!

  • Ahasigaye ni ukumirwa. Imana yonyine niyo izi ibiri mu mitima y’abantu hamwe n’ibi byose biri kuba tukabiburira igisobanuro.

  • Ka Gakiriro karanze karongeye kabaye Agakinjiro k’imari y’abanyarwanda!! Izina ni irikujije.

  • Inkongi z’i Kigali ndabona zenda guhinduka nka zimwe zayogoje umujyi wa Roma ku bwa Empereur Neron.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *