• 09/12/2019 4:58 17

Amafaranga ya Mutuelle hari aho bizaba ngombwa yongerwe – Dr.Gashumba

Kuri uyu wa Gatatu mu nama yiga ku buzima (Health and Humanitarian Logistics) yahuje abantu 250 baturutse mu bihugu 70 yateguwe ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda,  igamije kuganira ku buryo imiti n’inkingo bihagije byajya bigera ku baturage vuba kandi bigifite ubuziranenge, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba yavuze ko kugira ngo ibi bikorwe neza hari aho bizaba ngombwa ko umusanzu w’ubwisunganemu kwivuza (mutuelle de sante) uzongerwa.

Min Gashumba avuga ko urwego Abanyarwanda batangamo Mutuelle ari rwiza ariko hari ubwo izongerwa kubera ko hari imiti ihenze u Rwanda rutumiza hanze

Minisitiri Gashumba yavuze ko ukurikije uburyo indwara zitandura ziri kwiyongera mu baturage n’ubukana zifite abona bizaba ngombwa ko abaturage basabwa kongera amafaranga batanga nk’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ngo imiti y’izi ndwara irahenda kandi kuko bisaba ko itumizwa hanze, bitwara igihugu amafaranga y’amadevize menshi.

Avuga ko kugira ngo abaturage batange ariya mafaranga bizasaba kubanza kubibakangurira bakumva ko ibintu byahindutse.

Yemeza ko bizashoboka kuko Leta iri kubakira abaturage ubushobozi bwo kuba bacuruza cyangwa bagakora indi mirimo ituma babona amafaranga yabafasha mu gukemura ibibazo harimo no kuba bakwishyura ariya mafaranga.

Ati: “Ubu hari indwara zigenda zaduka cyane cyane izitandura, kandi zirahenda kuzivura, bivuze ngo ya mafaranga umuturage yatangaga y’ubwisungane mu kwivuza hari aho bizaba ngombwa ko yongerwa.”

Dr Gashumba avuga ko Leta iri gushyiramo imbaraga kugira ngo n’abaturage bave mu bukene “ejo cyangwa ejo bundi nibabwirwa  ngo ya Frw 3000 mwatangaga turabona mwakongeraho Frw 1000 bazabyumve kandi babikore.”

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko nubwo bizaba ngombwa ko amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza yiyongera ngo ntabwo bazirengagiza abafite intege nke, bo Leta izakomeza kubafasha yongere amafaranga yashyiraga mu kwivuza kwabo kugira ngo gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ikomeze gukora kandi igere ku Banyarwanda bose.

Inama iri kubera mu Rwanda izamara iminsi, ngo ni ihuriro ry’abakora mu nzego z’ubuzima mu bihugu bimwe bya Africa kugira ngo bigire hamwe uko ubwisungane mu buzima bwakorwa mu bihugu byayitabiriye binyuze mu kwigira ku byo u Rwanda rwakoze muri uru rwego.

Dr. Gashumba yavuze ko bimwe mu bihugu biri muri iyi nama nta bwisungane mu buzima bigira. Kimwe muri ibi bihugu ni Liberia.

Uwari ugihagarariye muri iyi nama, Dr. N. Kateh yavuze ko nasubira iwabo azaganira n’inzego nkuru mu rwego rw’ubuzima bakareba uko batangiza ubwisungane mu buzima.

Mu Rwanda umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utangirana n’ingengo y’imari ya buri mwaka tariki 30 Kamena, umuturage wo mu kiciro cya mbere Leta imwishyurira yose (Frw 3000) ku mwaka, abo mu kiciro cya kabiri n’icya gatatu bishyura Frw 3000 kuri buri muntu wo mu muryango wabo, naho abo mu kiciro cya kane bishyura umusanzu w’amafaranga 7000 ku mwaka kuri buri muntu wo mu muryango wabo.

Abafatanyabikorwa ba Leta mu by’ubuzima bari muri iyi nama y’iminsi ibiri
Hari ibihugu bidafite ubwisungane mu buzima bivuga ko urugero rw’u Rwanda ari rwiza
Min Dr Diane Gashumba avuga indwara zitandura ziri gutuma ikiguzi cy’ubuvuzi kizamuka

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

12 Ibitekerezo

  • N’amafranga ya mitiweli muca uyu munsi, 30% by’abaturage bari byiciro bitarihirwa na Leta ntayo babona, nimuyongera nibwo azarushaho kuboneka? Bimaze iki kongera umusanzu cyangwa umusoro ubizi neza ko utazaboneka?Ibi ntaho bitaniye na biriya WASAC yakoze byo gutumbagiza ibiciro by’amazi, none bamwe mu baturage bakaba baca ku mavomero y’amazi meza bakajya kuvoma ibinamba by’ibirohwa, kubera kubura icyo bishyura. Ariko se ubundi ko Leta ibereyemo amavuriro hafi ya yose akayabo k’amafranga, bigatuma adashobora no kugura imiti yo kuvura abaturage, agaciro k’ubwo bwisungane bukenesha amavuriro n’umukene akirwariza yigurira imiti kazaba ari akahe iki kibazo nikidakemurwa?

  • Mwebwe mwicara hariya mukavuga ngo tugiye kongera amafaranga ya Mutuel nizo dutanga ahanini mbona ntacyo zimara mbona icyo bafasha ni ukugusuzuma.ivuriro iryariryo ryose ugiyemo umuti uri hejuru ya 500 bakubwira ko ntawo bafite.kandi uretse kuma Post/ Centre de Sante niho umuntu atanga make noho kuyandi ma Hospital ahenshi usanga ikizamini kimwe wishyura 1250frws jye mbona kuko mwe muba mubayeho ubuzima bwira rimwe na rimwe mwirengagiza abaturage bo hasi nibyo 3000 ni byinshi kuko hari abatabibona ngo murashaka kubyongera.

  • Mwafashe ziriya miliyobi 50 z’amadolari mushora muri Rwandair ikanga igakorera mu gihombo, maze mukaba ari yo muheraho muzanzamura ubuvuzi? Yanasaguka ahubwo. Abanyarwanda ko imisoro yabo yinjiza arenga 50% y’ingengo y’imari y’igihugu, kuki mubagurana sosiyete y’indege itagira icyo yinjiza mu isanduku ya Leta, ahubwo n’utugezemo tuvuye mu byuya by’abo baturage biganjemo abativuza neza mukatwihera iriya company, ko biriya ari nko kuvomera mu rutete? Ni iki Rwandair idufatiyeho runini gituma tuyigurana amagara y’abanyarwanda n’uburezi bw’abana bacu? Giteye amatsiko ku buryo abanyarwanda bakwiye kugisobanurirwa.

  • Urakoze Gahinda, naho se ayagiye muri Arsenal tutibagiwe ibyogajuru bya one web na byabindi byakozwe n’abayapani. Niba udashoboye kuvuza abaturage bawe urajya mu mishinga ya prestige kubera iki?

  • mujye mwicara ubundi mfate ibyemezo bituma abaturage barushaho gukena no kubaho nabi. None se hari ikibazo mufite? harya muri SUDAN byagenze bite? ahaaa!!ntacyo mvuze……

    • Taka, U Rwanda si Sudan. Mujye mwemera realites zibakikije. Iyi nama yateguwe na UR, ariko urabona ko abazungu bayijemo ari benshi ! Aba bazungu nibo bakora ubushakashatsi bagakora iyo miti, iyo miti kandi iba igomba kugurwa. Kubera ko muri Africa ariho ahri abarwayo beshi kandi barwara indwara ziri varies cyane, ntibihagije ko abo bantu bava muri gakondo bakajya mu buvuzi bwa kizungu, ahubwo ni nangombwa cyane ko haboneka uburyo abo bantu babasha kugura iyo imiti izo comanpanies z’abazungu ziba zakoze…Kugirango ibyo bigerweho, abo bazungu biyegereza abategtsi (abayobizi) bakabasaba gushyira policies ziborohereza gukurisha iyo miti yabo….nguko uko za mituel zishyirwaho, ng’uko ibigo byakoraga imiti nka CULFEMETRA byasenywe….

  • Ibyamitiweli umuntu yadukiliye icyo gihe ati uzibyo u Rwanda rugiye gukorera abaturage noneho ? Ati burimunyarwanda agiye kugira mitiweli nkiburayi ati kandi leta niyo izajya yishyura ndamubwira ntiko ari amafaranga menshi ? Ati turakize ahubwo wowe uhora upinga gahunda za leta ndamubaza nti ko wize urumva ibyo bintubishoboka ? Ati munama niko batubwiye. Ibaze umuntu wemera ibintu nkibyo ngokuko babimubwiye mu nama..umubyeyi nokubona agahimbazamusyi yarakabuze mitiweli bamufatira mumuhanda yayivuze none ngo murayongera?

  • Inkubiri yo kongera imisoro n’imisanzu hato na hato, ni ikimenyetso simusiga cya deficit y’amikoro kiri mu gihugu. Ariko se iyo bikozwe imishahara itongerwa, umusaruro w’umuturage wikorera utiyongereye cyangwa cash avana mu byo ashyize ku isoko itiyongera, mutekereza ko bigenda gute? Abakoresha akayabo k’amafranga, cyane cyane abayobozi bakuru, nibatiga kwizirika umukanda ngo batange urugero, igihugu kiri hafi kwinjira muri crise ya hyerinflation itoroshye.

  • Ntabwo nemeranya na Minister kuko n’ubundi iyo tugiye kwa muganga baradusuzuma gusa, bakatubwira ngo nta miti bafite, ngo tujye kuyishaka muri za pharmacies. Muzatubwire niba akamaro ka mutuelle ari consultation gusa. Amafaranga ya mutuelle acungwa nabi cyane. Abaturage turababaye cyane.Ibi byiyongera kuri services mbi cyane zo kwa muganga, by’umwihariko ku bakoresha mutuelle!

  • Jye rwose kuyongera ntabwo byanze. Ariko n’uyongera, wongere na service mutuelle igomba kungezaho. Ntumbwire ngo uyu muti mutuelle irawishyura, uyu ntiwishyura. Iyi service irishyurwa iyi ntiyishyurwa. Umuntu arwaye indwara, agomba kujya kwivuza hanze, mwarangiza ngo ibyo si ibya mutuelle. Erega, mushyire imbaraga mu kubuaka ubushobozi bw’ibitaro byacu byo mu RWANDA. Mushobore kuvura indwara nyinshi. Nibiba ngombwa muhamagare abafatanya bikorwa nkuko no mubindi bikorwa nk’IYO RWANDAIR na ARSENAL uretse ko jye nanone ntacyo bitwaye kuko hari akamaro bifitiye IGIHUGU. BURI GIHE umushinga munini nkuriya w’indege, mu myaka nki 5 yambere yewe ni 10 ya mbere niko bimera kuko uba ukishyura inguzanyo. Ntabwo wahita wunguka ako kanya. Ariko niba nohereje imboga n’imbuto mu mahanga bakabitwara ku giciro gituma mba competitif n’umuhinzi wo muri KENYA cg AMERIKA Y’AMAJYEPFO , iyo nayo ni INYUNGU kandi ibarika. JYEWE ICYO NAKWISABIRA MINISANTE, Yenda yambwira ngo hari aba bishinzwe, ariko mu ncamake , natwe mujye mutubwira uko AMAFARANGA YA ZA MUTUELLE NA ZA RAMA ….. AKORESHWA. IBIHOMBO cg INYUNGU. Naho akamaro kayo ko ni NTAGERERANYWA. Ukamenya iyo warwaye cg warwaje ukajya kwa mu ganga utarayitanga. Have ni musigeho KUVUGA UBASA; None se 3000 Frw bihuriye he na FAGITIRA ya 30 000 Frw cg 80 000 Frw wakwishyura mu gihe uwayitanze yishyura gusa 15% . NTAGUSUBIRANYUMA. BYO NTAWABYEMERA. UMUTI WA DIABETE UGURA 25 000 Frw nywishyura 3750 Frw; ku kwezi. Kandi niko bigenda bizamuka buri mwaka. NAMWE NGO NGWIKI? BYIGWE NEZA GUSA..

  • Dr Gshumba, abana be, umuryango we wahafi bose ntanumwe ukoresha Mutuelle de Sante kubwizo mpamvu rero mwimuvuna mumubwira ko ayo mafaranga ataboneka. Ikindi gitangaje nukuntu arikuvuga ko ngo imiti ihenda bikaba byatuma aamafaranga yongerwa ngo iboneke nonese yahenda yagira k nubundi umuntu wivuriza kuri Mutuelle ahabwa Service yo gusuzumwa gusa imiti akayigurira muri Pharmacy. Singaye uriya watanze igitekerezo 50 Millions USD zitangwa muri Rwandair igahomba nukuvugako zitagaruka kuki dukomeza gushyiramo ayacu kandi ntakivamo. Abadutekerereza cg abatuyobora bashatse bakita no kuri rubanda rugufi naho ubundi aho tugana siheza kuri twebwe rubanda rugufi nabo banyabubasha its matter of time

  • Mutuelle ubwayo ntakibazo ahubwo ninozwe naho abanenga mutuelle turabamenyereye ntakiza bifuriza abanyarwanda,bahora barekereje bategereje byacitse,sindabona comment nimwe yabo igira icyo ishima.hhhhh

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *