Ally Niyonzima yateye umugongo Rayon asinyira Azam FC | UMUSEKE
  • 28/01/2021 1:28 44

Ally Niyonzima yateye umugongo Rayon  asinyira Azam FC

Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports mu kibuga hagati Ally Niyonzima yasinyiye Azam FC yo muri Tanzania imyaka ibiri, yifuzwaga na Yanga Africans ndetse na Rayon Sports yifuzaga kumwongerera amasezerano.

Ally Niyonzima yerekanywe muri Yanga Africans

Babinyujije kuri Twitter yabo Azam yatangaje ko yasinyishije Ally Niyonzima.

Ubutumwa bugira buti: “AZAM FC yasinyishije umukinnyi w’Umunyarwanda Ally Niyonzima wakiniraga Rayon Sports. Uyu mukinnyi yaguzwe nyuma yo kubigirwaho inama n’umutoza mukuru wacu.”

Ally Niyonzima abaye Umunyarwanda wa kabiri ukinira AZAM nyuma ya Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi.

Tariki ya 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama ajya muri Oman.

Nyuma yo kuva muri Oman muri Mutarama uyu mwaka Ally Niyonzima yerekeje muri Rayon Sports aho yasinye amasezerano y’amezi atandatu ndetse, yatsinze ibitego bibiri mu mikino ibiri baherukaga gukina muri shampiyona.

Yasinye imyaka ibiri

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *