• 12/12/2019 3:38 43

Allioni wavuzweho gukundana n’umustar wa Uganda byamuraje amajoro arira

Allioni Buzindu uheruka gusohora indirimbo yise ‘Tuku Tuku’ avuga ko kuba barahimbye ko akundana na Producer Washington wa Uganda byamuzitiye mu rugendo rwa muzika kugera nubwo bimuhangayikisha akarara arira.

Allione ngo kubeshyerwa ko akundana na Washington byaramuzitiye mu muziki

Allioni ni umwe mu bahanzikazi bamaze kumenyekana mu Rwanda, nk’abandi bose nawe ngo afite imbogamizi yahuye nazo ndetse nibyo atazibagirwa byagiye bimubaho kuva yatangira kuririmba.

Ubwo yinjiraga mu muziki havuzwe ko akundana na Producer Washington wo muri Uganda iyo nkuru ngo ntabwo ateze kuzayibagirwa kuko yazitiye bimwe mu iterambere rye.

Ati “ Navuzwe byinshi bibi ariko inkuru yavugaga ko nkundana na Washington yarambabaje cyane, bivugwa icyo gihe nari muto cyane kuko imyaka yanjye yari munsi ya 20 kumva rero ko nkundana n’umugabo wubatse byangaragazaga nabi kandi bambeshyera.”

Bivugwa ntabwo yaryamaga ngo asinzire ahubwo yararaga arira ashaka nibyo kwisobanura ku babyeyi be kugirango bizere ko ari kubeshyerwa. Ngo yageze igihe arabyakira yirengagiza ibivugwa byose ahitamo gukomeza umuziki nta gucika intege.

Ku babyeyi be ngo yagiye abereka ko Allioni wo mu bitaramo atandukanye nuwo mu rugo mugihe barikumwe akabafasha gukora imirimo yo mu rugo.

Kuvugwa nabo kuri we ngo bimwongerera imbaraga bigatuma atera imbere akereka abo bamuvuga ko ibyo bamwifuzaho atariwo mugisha we.

Uyu muhanzi usigaye ukorana na Muyoboke Alex baheruka gusohora indirimbo yitwa ‘Tuku Tuku’.

Inkuru y’indirimbo ngo aba avuga ku munti wabuze ubushobozi iminsi ikamubana umutuku bigatuma yica gahunda zose yari afite bitewe no kubura amafaranga.

Ati “ Mba narasezeranyine umukunzi wanjye ko nzajya kumusura igihe cyagera nkabura amafaranga bigatuma tubisubika mubwira ko iminsi yabaye umutuku.”

Bonaventure KUBWIMANA

UMUSEKE.RW

 

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *