• 13/12/2019 9:19 31

Al Hilal yakuyemo Rayon Sports ariko ntizibagirwa umukino mwiza twakinnye – Nkurunziza

Umukino wasaga n’aho amakipe anganya imbaraga ndetse akaza kurangiza iminota 90 y’umukino nta yo itsinze indi ariko Rayon Sport ikazira ko i Kigali yahanganyirije 1-1, bigaha amahirwe Al Hilal yo gukomeza mu kindi kiciro cy’Irushanwa nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, Umuvugizi wa Rayon Sports asanga iyi kipe yakinnye neza muri Sudan ikabura amahirwe yo gutsinda.

Urugendo rwa Rayon Sports rwaraye rurangiriye i Kartoum muri Sudan kubera kunganyiriza mu rugo 1-1, yo ntibashe gutsinda igitego cyo hanze. Kapiteni Eric Rutanga ahanganiye Umupira na Nimero 26 wa Al Hilal FC

Mu kiganiro Jean  Paul NKURUNZIZA yaraye ahaye Umuseke nyuma y’umukino wa Al Hilal na Rayon Sports warangiye ari 0-0, yavuze ko Rayon yakinnye umukino mwiza cyane ndetse ibona uburyo bwinshi bwo gutsinda ibitego byabazwe ariko ikabura amahirwe yo kubyinjiza.

Ati “Ntekereza ko Al Hilal FC nubwo ikomeje itazibagirwa umukino Rayon Sports yayikinishije, dusezerewe kubera igitego cyo hanze twatsinzwe.”

Umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko idaciwe intege no kuva muri ariya marushanwa,  imihigo ngo irakomeje imbaraga nyinshi zishyirwa muri Championa no mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro.

Muri Sudan Rayon Sports yagerageje uko ishoboye ariko ntiyabasha gutsinda Al Hilal yari iwayo
Imbaraga nyinshi Rayon Sports ngo irazishyira muri Shampiyona no mu Gikombe cy’Amahoro

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • none se itazishyize aho iri izazishyira aho yavuyemo? c ‘est normal nishakire ahandi
    kandi mu ngengo y’imari yayo yari yarashyizemo amafranga izakura muri Ziligi

  • RAYON NIGARUKE NTA KUNDI NTA MBARAGA. EQUIPE YAGIYE MU MIFUNGO 3 .IBYO URANVA BYAGUHA INSTINZI.NTA MUFA WI GIKERI. NIGABANYE AKAVUYO.Murakoze

  • Nangwa NAyO ikoresha amafaranga yayo. MWe mutagira akavuyo se mukoresha ayabaturage se mugarukira he? Rero mwatsinze zazindi zikina Ku cyumewru SAA yine

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *