• 16/12/2019 9:04 35

Akarere ka Gasabo kahamagajwe mu rukiko ku kibazo cya ‘Bannyahe’

Akarere ka Gasabo katumijwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu biganiro bibanziriza iburanisha ku kibazo karezweho n’abaturage b’i Remera mu kagari ka Nyarutarama, mu midugudu ya Kangondo ya 1,2 na Kibiraro aho bakunze kwita ‘Bannyahe’ batifuza ingurane y’amazu bagiye guhabwa.

Aha ni Nyarutarama ahakunda kwitwa Bannyahe aho abashoramari bashaka kwimura abahatuye bakahashyira inyubako zigezweho

Umwaka ushize igihe nk’iki bamwe mu batuye aha hantu bagaragarije ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko batishimiye uko bagiye kwimurwa.

Ikibazo cyabo cyakomeje kugarukwaho kenshi ari nako imirimo yo kubaka aho bazimurirwa itangira ubu ikaba irimbanyije.

Bikomeje bitya abagera kuri 400 mu batishimiye uko bashaka kwimurwa muri Nyakanga uyu mwaka bashatse umwunganizi bagana inkiko.

Ubu biteganyijwe ko tariki 07 Ugushyingo, impande zombi zizahurira ku rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo i Rusororo mu kuzumva mbere y’iburanisha nk’uko biri ku rupapuro rutumiza Akarere ka Gasabo karezwe.

Ibiganiro nk’ibi biba birimo abahagarariye abarega n’abaregwa biba bigamije kugerageza kuzihuza byakwanga hagashyirwaho igihe cyo kuburana.

Abaturage bamwe mu batuye kariya gace banze kwimurwa bahawe ingurane z’inzu ku mpamvu zinyuranye bagiye batanga, barega Akarere ko gafatanyije n’umushoramari bashaka kubaha ingurane batifuza ku gahato.

Aba baturage basaba ko bahabwa amafaranga nk’ingurane y’umutungo wabo aho bashaka kuvanwa, umushoramari we ari kububakira inzu bagomba kwimukiramo mu Busanza/Kicukiro.

Mu kirego cyabo barasaba indishyi zigera muri miliyoni 100 kubwo gushorwa mu manza ndetse no kwishyura umwunganizi mu rukiko.

Ubwo bamwe muri bo bahuraga na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu kwezi kwa kane uyu mwaka yarababwiye ati “Turi kubaka umugi ku buryo bugezweho kandi nk’ubuyobozi tugomba kubahiriza amategeko na Politiki bya Leta. Ntitwagera ku iterambere turi mu kajagari, kandi amajyambere ntabangikanywa n’akajagari, ntiwakwimura abantu mu kajagari ngo uteze akandi kajagari.”

Iki gihe yabasabye kureka guhangana na Leta anababwira ko iyi gahunda yo kubimura itazasubira inyuma.

Mu gusoza uko kubonana umusangiza w’amagambo yabwiye aba baturage bari bahagarariye abandi ati “nizere no noneho mubyumvise” Hafi yabose basubirije rimwe bati “Ntabwo tubyumvise”. 

Nyuma nibwo bahise bagana inkiko.

Hari mu Nteko rusange yari yabateranyije ndetse n'umushoramari ushaka kubimura yari ahari
Hari mu Nteko rusange yari yabateranyije ndetse n’umushoramari ushaka kubimura yari ahari
Umwaka ushize igihe nk'iki aba baturage babwira Akarere ko batishimiye uko bazimurwa
Umwaka ushize igihe nk’iki aba baturage babwira Akarere ko batishimiye uko bazimurwa

UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Ubu se Kaboneka uwamubaza igikurikije amategeko mu iyimurwa rya bariya baturage yagaragaza iki?
    Abaturage bo ntibanze kwimuka ahubwo icyo bashaka ni ingurane yumvikanyweho nkuko Leta iyiteganya.Agahato n’igitugu rwose babikure ku baturage.Ako kajagari avuga bateza se abayobozi babo bazaba bareba hehe?.Nibatange ingurane yumvikanyweho rwose.Gusa dutegereje kureba ubwigenge bw’ubucamanza mu Rwanda.

  • Bazatekinika inkiko ziteshe agaciro ikirego cyabo. Ariko amateka azadukurikirana twese. Kubwo kwirengagiza amategeko. Ese baramutse batsinze akarere, ninde uzashyirwaho ubwishyu kubwo gushora Leta mu manza?! Ese ni Meya, ni abasenateri, ni Ministri uzaryozwa ibyo byose?! Ntegerezanjije amatsiko uko umucamanza azaryamira ukuri akirengagiza amategeko. Yanditse kuburyo bugaragarira buri wese.

    Si Ministri Busingye wavugaga ko abashora Leta mu manza bazajya bishingira kwishyura?! Reka dutegereze.

  • Iyi ni test ikomeye ku bucamanza bwacu. Reka tuzarebe aho ubwigenge bwabo bugarukira imbere y’ubutegetsi twita nyubahirizategeko. Nibararama mu kibazo nk’iki bakarenganura abaturage nzatangara.

  • Uwampaye inka twaramye !!!!

    Aha rero rugiye gushyidika maze abaturage twirorere demokarasi nu bwigenge bw’ubucamanza bw’ Ubutabera bw’ I Rwanda mu ngiro apana bimwe bya rapport zikemangwa mo itekinika !!!!

    Amategeko aranditse tuyasoma twese Icyo ateganya kwiki kibazo kirazobanutse rwose

    Reka rero bidatinze dupime ubushobozi bw’ ubutabera bwacu.

    Muhe aba bannyahe ako kamiya nabo bibereho erega !!!!

    Uwagizi uruhare mu gushoza leta yacu mwizo manza wese azayishyure

  • Ibyo abaturage basaba birumvikana kandi ubwo bahisemo kujya mu mategeko buriya agiye gukurikizwa nyine.
    nibatsinda akarere nako kazemera kubishyura ariko kishyure abafite ibyangombwa gusa.
    udafite otorisation de batir azisura. uyifite nawe azabyungukiramo.
    mbona akarere nako kazunguka kuko abenshi ntazo bigirira

  • Kuri wowe wiyita “mujyanama” ubwo rero ukaba uraje, abaturage baraburana uburenganzira bwabo nawe ukazana izo principles zawe za fake, humura ibyo ukekako ari umutego biroroshye gutegurwa kandi uzabibona. Igihe ni iki ngo ibyo wita ubucamanza bwanyu bigaragare imbere y’abaturage, kandi nibatabyitondera bizasiga hari benshi biyita intwari bambitswe ubusa imbere y’amaso y’abaturage. Ntabwo umuntu ntavuze ushaka kubaka hariya hantu yagakwiye gukomeza kuryamira abaturage yitwaje imbaraga afite, erega bariya asuzugura nibo bazimutiza kandi umunsi bamukuyeho icyizere azumirwa. Ushobora kubeshya abantu rimwe ariko ntushobora kubabeshya iteka ryose. Igihe kirageze ngo turebeko iwacu hari ubucamanza cyangwa uburyamanza.

  • Yeweeeeee ariko koko reka umugani wanyu turebe ubutabera bwo murwanda ko bumaze muba ubwumwuga

  • ARIKO kuki mubogamiye kubaturage kandi nta kuli bafite mubyo basaba? Hariya hantu hazubakwa kubera INYUNGU RUSANGE Z’IGIHUGU,ZACU TWESE; kubera iyo mpamvu rero abaturage bagomba KUHAVA BAKAGENDA ntangurane kandi batagombye guteza akaduruvayo mu RWANDA. Murumva? Ibyo basaba nta shingiro bifite kandi bazatsindwa.

    • Bagombye no kurusohokamo bakajya gushaka ikindi gihugu babamo, barimo guteza umutekano mucye twagezeho twiyushye akuya. Babafunge bise kuki ibi bakora bifatwa nko kwangisha ubutegetsi abaturage no gusuzugura ubuyobozi.

  • Bazaguhereho barugusohoramo kuko uri mu batifuriza amahoro abanyarwanda baharanira uburenganzira bwabo.

  • NYABUNA Leta itabare ifate aba bantu ibafunge cg se bose basohoke bajye ahandi mu kindi gihugu. Ibintu barimo bakora ni ugutanga isura mbi ku gihugu cyacu. Barimo kubwira abandi baturage ngo bange ubuyobozi. Numva byaba byiza abo bantu birukanywe kugirango badakomeza kudutobera igihugu. NTA KOSA LETA ifite yo kubirukana hariya batuye kuko byose birio gukorwa kubera INYUNGU RUSANGE. IYO BIREBA INYUNGU RUSANGE,iby’amategeko ntabwo bizamo……kuvuga ngo barajya mu nkiko ntacyo bitanze

  • Ariko Bannyahe people, mwasetsa yeee!
    Urumva ukuntu mu rwana no guha ubucamanza umurongo w,uko buzaca urubanza!!

    Ibya cash byo mubyibagirwe!
    Kuko ziriya nzu zubakwa BUSANZA ntabwo ari umukino.
    Kandi mwibuke ko umushinga wo gutuza abaturage muburyo nkaburiya bureba umujyi wose.
    Byanze aho iwanyu rero byaba ari fail/echec ku buyobozi bw,umujyi!
    Rwose kuvuza iyabahanda aha,ntacyo byahindura.

    Ahubwo nagira inama ababishinzwe guhuza umushinga wa BUSANZA n,inyubako yaraye itashywe kimisagara,aho nibura nyiri ubutaka ahabwa ibyumba nitatu!
    Chambrette ku muryango nyarwanda rwose ni nke!

  • Hhhhhhh mwivugire ibindi! Francis akurikiza amategeko ? Abo yirukana arayakurikiza?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *